Mu gihe injyana ya Afro-Fusion igenda irushaho gukundwa cyane mu muziki nyarwanda, Kega Dolphin ari kugaragaza ko ashobora kuyihesha Icyubahiro abinyujije mu ndirimbo amaze gushyira ahagaragara. Kega Dolphin Afite impano yihariye mu kuririmba urukundo rw’iki gihe, urukundo rwuzuyemo amarangamutima ndetse n’ubuzima busanzwe mu njyana ya Hip hop nayo yisangamo.

Kega Dolphin, umuhanzi ukiri muto ariko ufite icyerekezo gikomeye, ari kubaka izina mu mitima y’abakunzi b’injyana zivanze. Afite umwihariko mu kuvanga injyana ya rap na afro fusion bikabyara umuziki ugezweho kandi wumvikanamo ubuzima bw’uyu munsi. Kega Dolphin amaze gushyira hanze indirimbo nka jah, ibyawe, no mercy nizindi.
Indirimbo “Ibyawe” ni imwe mu zihagaze neza mu zo amaze gushyira hanze. Irimo amagambo yuje gutakamba no gukumbura, aho umusore yiyumvamo umukobwa ariko agakomeza kwibaza niba yamukunda by’ukuri. Ifite umuvuduko woroshye n’amajwi aseseka buhoro, bigatuma yumvikana cyane mu matwi y’abumva.
Indirimbo “No Mercy” nayo ni iy’urukundo, ariko irimo igitugu n’ukuri kubabaza. Aha Kega Dolphin yivugira nk’uwamaze kurambirwa amarira y’ubusa, akavuga ko nta mbabazi agifitiye abakina ku mitima y’abandi. Iyi ndirimbo yerekana ukuntu urukundo rwo muri iki gihe rwabaye , aho buri wese ashaka kumenya niba akundwa cyangwa abeshywa.
Abakunda injyana ya Afro-Fusion bamubonamo amaraso mashya muri muzika nyarwanda.
Kega Dolphin umwe mu bahanzi bakiri bato, ariko bafite intego yo gutuma umuziki nyarwanda ukomeza gukura umunsi ku munsi. Mu bihangano bye humvikanamo ukuri k’urukundo rw’iki gihe.

