Amateka ya Alexis Kagame

Alexis Kagame yavutse ari kuwa gatatu ku itariki nk’iyi ukwezi nk’uku mu 1912, avukira ahitwa i Kiyanza mu gace kitwaga Ubuliza, ubu ni mu karere ka Rulindo mu majyaruguru y’u Rwanda, hari ku ngoma ya Yuhi Musinga.

Abamuzi bavuga ko yatangiye amashuri abanza akererewe mu myaka ariko akagenda yihutishwa kubera ubuhanga yerekanaga mu byigwa.

Yize iseminari nto akomereza mu iseminari nkuru yari igikorera i Kabgayi aza no kwimukana nayo mu Nyakibanda mu majyepfo y’u Rwanda, yigaga Tewolojiya.

Yabonanye n’umwami Rudahigwa ubwo yari akiri umufaratiri mu Nyakibanda, umwami atangarira ubuhanga bwe mu mateka n’ubusizi anamwemerera kumuhuza n’abasizi b’abahanga b’ibwami.

Mu 1943 yasohoye igitabo cya mbere cy’amateka y’u Rwanda cyanditse mu Kinyarwanda, “Inganji Karinga”, igitabo gikubiyemo amateka y’u Rwanda yabwiwe n’Abiru b’ibwami.

Mu mwaka wa 1950 Alexis Kagame yabaye umunyafurika wa mbere washyizwe mu banyamuryango b’ikigo cy’Ububiligi cyari gishinzwe ubumenyi mu bihugu bwakoronizaga.

Mu 1952 yagiye kwiga i Roma agaruka mu 1956 afite impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) muri Filozofiya.

Yigishije muri Groupe Scolaire Astrida, Groupe Scolaire ya Kansi (yanabereye umuyobozi), mu iseminari, muri kaminuza y’u Rwanda i Ruhande, kaminuza ya Zaire ishami rya Lubumbashi n’ahandi.

Si ibyo azwiho cyane, ahubwo azwi nk’umwanditsi ukomeye cyane uri mu bo hejuru u Rwanda rwagize.

Padiri Alexis Kagame wahawe izina ry’icyubahiro rya Musenyeri arihawe na Papa Yohani Pawulo II, yanditse ibitabo n’inyandiko nyinshi.

Yahinduye mu Kinyarwanda Isezeranio rishya muri Bibiliya, Igitabo cya Misa, Ibitabo by’amasomo akoreshwa mu misa, n’ibindi.

Yanditse ibitabo, imivugo n’imyandiko myinshi byakoreshejwe mu burezi mu Rwanda mu myaka myinshi.

Zimwe mu nyandiko ze zizwi cyane harimo:

  • Indyoheshyabirayi
  • Umuririmbyi wa nyiribiremwa
  • Matabaro ajya i burayi
  • Umwaduko w’abazungu muri Afurika yo hagati
  • La philosophie bantu-rwandaise de l’être
  • Inganji karinga

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *