21st Nganji Mu Isura Nshya Nyuma yo Gushyira hanze Indirimbo yise “Ubutatu 3”

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Ubutatu 3”, 21st Nganji mu isura nshya muri hiphop nyarwanda avuga ko adateze gahagarika imuziki we kandi ari byo bizatuma agaragara nk’umuhanzi ushaka gutera imbere kurusha uko byari bimeze mbere. Iyi ndirimbo ibaye nk’inkingi yo kugaragaza impamo ye muri, nyuma y’igihe yari arimo gukora izindi ndirimbo zinyuranye zose zigaragaza ubuzima abaraperi babayemo. Mbere y’uko indirimbo yise “Ubutatu 3” isohoka, 21st Nganji yari amaze igihe arigutegura gushyira hanze Ep nubwo ataratangaza izina ryayo ndetse n’zindi ndirimbo zigize umushinga mugari wo kwagura umuziki we muri hiphop, harimo indirimbo zubakiye ku buryo butandukanye ariko bwose buhuriza ku ntego imwe ariyo guhanga umuziki ufite ishusho nshya n’umwimerere we bwite. Nubwo 21st Nganji atarashyira hanze ibikorwa byinshi ku byo ateganya mu gihe kiri imbere, abazi uko akora bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba ariyo itangije umushinga mugari ushobora kuba EP cyangwa album agiye gushyira ahagaragara, Bose bakomeza kuvuga ko niba akomeje muri uyu murongo, izina rye rishobora kwinjira ku rutonde rw’abahanzi bafite ijwi ridasanzwe mu muziki w’u Rwanda. Ibitaramo by’ahazaza, ibindi bihangano biri mu nzira, n’ukuntu yigaragaje mu isura nshya bituma bigaragara ko 21st Nganji atari umuhanzi uri gukora indirimbo gusa ahubwo ari umusore uri gutangira kubaka brand y’umuhanzi ufite imbaraga n’icyerekezo. “Ubutatu 3” ishobora kuba ari imwe mu ndirimbo zizahindura byinshi mu mwuga we, igaha abafana icyizere ko 21st Nganji ari umwe mu rubyiruko rufite ejo hazaza heza mu muziki w’u Rwanda byumwihariko muri hiphop.

Uko Indirimbo “MWIZA” na “DORE” Zubatse Izina rya Pax Li Nk’Umuhanzi Utanga Icyizere muri muzika nyarwanda

Mu gihe uruganda rw’umuziki nyarwanda rukomeje kubona impano nshya zigaragaza icyerekezo gishya, izina “Pax Li” ririmo kumvikana cyane cyane mubakunzi b’injyana ya afrobeat, Nubwo akiri umuhanzi ukizamuka, indirimbo ze ebyiri amaze gushyira ahagaragara zakiriwe neza nabakunzi be arizo “MWIZA” na “DORE” zamuhesheje umubare utari muto wabamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bituma atangira kugaragara nk’umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza mu muziki nyarwanda. Indirimbo MWIZA ni yo yatangiye kwerekana ubushobozi bwa “Pax Li” mu buryo bweruye. Uyu muhanzi ukiri muto yagaragaje ko afite ijwi rifite umwimerere, amagambo atuje ariko arimo ubusizi, n’injyana ikurura urubyiruko rwumva umuziki w’iki gihe, Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko “MWIZA” ari yo mbarutso yatumye Pax Li agira icyizere cyogukomeza urugendo rwe mumuziki. Pax Li afite uburyo yandika amagambo ashobora gutuma umufana aryoherwa namagambo aryoheye amatwi, nyuma ya “MWIZA”, Pax Li yongeye kugaragara mu ndirimbo “DORE” afatanyije na King Arthur. Ubufatanye bw’aba bahanzi bwatumye abantu barushaho kumenya Pax Li, by’umwihariko kubera injyana nziza, amajwi akosowe mu buryo bunogeye amatwi, ndetse n’amashusho afite ireme. Abakurikira umuziki we bavuga ko “DORE” ari imwe mu ndirimbo zamufashije gutera intambwe ijya ku ruhando rw’abahanzi bafite ejo hazaza, binyuze mu guhuriza hamwe injyana y’afrobeat mu majwi arimo ubuhanga, ubu aheruka gushyira hanze indirimbo  yise “I’M SORRY” ikaba  iri kumbuga nkoranyambaga akoresha arasaba abakunzi be mdetse n’abakunzi bumuziki muri rusange gukomeza kumushyigikira.  

Nyuma y’uko indirimbo ye Treason yigaruriye imitima ya benshi, “Scott Damane” agiye gushyira hanze EP nshya yise “Overseas”

Nyuma y’uko indirimbo ye Treason yakiriwe neza n’abakunzi b’injyana ya Dancehall na trap, umuhanzi Scott Damane  ari mu myiteguro yo gusohora EP nshya yise Overseas. Uyu muhanzi scott  Damane amaze igihe yigaragaza nk’umwe mu bahanzi b’abanyempano bafite umwimerere n’ubutumwa bukomeye mu bihangano bye. Indirimbo Treason, yamuhesheje izina rikomeye mu bakunzi ba muzika y”injyana ya hip hop ndetse n’abakunzi bumuziki muri rusange  yaranzwe n’amajwi aryohera amatwi, amagambo y’ukuri n’ijwi ry’umwimerere ryatumye benshi batangira kumwita “the new wave of conscious dancehall.” Scott Damane avuga ko iyi EP Overseas izaba igizwe n’indirimbo nyinshi zigaragaza ubuzima bw’umuhanzi utangiye kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aho buri ndirimbo izaba ifite inkuru yayo itanga ishusho y’ubuzima, urukundo, n’inzozi z’urugendo rwe rwa muzika. “Overseas ni urugendo rw’umutima. Ni EP ivuga ku buzima bwanjye, ku mpamvu zatumye nkomeza gukora n’igihe ibintu bitari byiza. Ndashaka ko abafana banjye bumva ko buri ndirimbo ifite isomo ryayo,” — Scott Damane. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram (Scott Damane), Scott Damane yasangije abakunzi be ishusho y’integuza y’iyo EP, ivanze n’amajwi mato y’inyunganizi y’indirimbo nshya. Ibyo byahise bituma abafana be batangira kugaragaza amashyushyu, bamwe bavuga ko Overseas ishobora kuba ari “project ye ikomeye kurusha izindi.” Uretse EP, Scott Damane akomeje gukorana n’abatunganya amajwi n’amashusho bafite ubunararibonye muri muzika nka producer “kush beat “,”kina beat”nabandi, bikaba bizatuma umuziki we ugira umwimerere wihariye, uhuza injyana Ya Dancehall,trap n’umwuka wa Afro-fusion. Iyi EP iteganyijwe gusohoka mu minsi mike iri imbere, ikazaboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka YouTube, Audiomack, Spotify, n’iTunes. Abakunzi be Arabasaba gukomeza kumukurikirana kugira ngo bazabashe kumva neza indirimbo nshya ziri kuri iyo EP, izafasha kumumenyekanisha kurushaho ku ruhando mpuzamahanga.

DMC Rwanda akomeje urugendo rwe rwa muzika, ateguza Abakunzi be indirimbo nshya yise “Byaranze”

Nyuma y’igihe gito ashyize hanze indirimbo yise “Follow” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, umuhanzi DMC Rwanda yongeye kugaragara ashyira hanze integuza (teaser) y’indirimbo nshya yise Byaranze. Uyu muhanzi, umaze igihe agaragaza imbaraga n’ubushake bwo kwiyubaka mu ruganda rwa muzika, yavuze ko iyi ndirimbo nshya izaba ifite ubutumwa bwimbitse bw’ubuzima bwa buri munsi, cyane cyane ku bantu bahuye n’ibihe bikomeye ariko bagahitamo gukomeza imbere n’iyo ibintu byaba“byaranze”. Dmc Rwanda avugako iyi ndirimbo “Byaranze” Ari indirimbo izaba ifite ubutumwa buzafasha abantu kudacika intege mu ubuzima bwa burimunsi ,ndetse ikaza irimo ubutumwa bwo kwihangana no kwizera ko ejo hari ibyiza nyuma yibigeragezo. DMC Rwanda akomeje kugerageza kubaka izina rye mu muziki nyarwanda biciye mu ndirimbo zifite umwimerere n’amajwi atuje ariko akubiyemo amagambo y’isanamitima. “Follow”,imwe mu ndirimbo ze ziherutse, yagaragaje impano ye mu buryo bwo guhuza injyana ya kizungu n’umuco nyarwanda, bikaba byaramuhesheje abafana bashya n’abakurikirana ibikorwa bye kuri YouTube, DMC Rwanda yagaragaje ko afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki mu buryo burambye, akorana n’abatunganya amajwi n’amashusho bafite ubunararibonye mu rwego rwo kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibihangano bye. Indirimbo Byaranze biteganyijwe ko izasohoka mu minsi mike iri imbere, ikazaba iri ku mbuga zose zicururizwaho umuziki (YouTube, Audiomack, Spotify n’izindi). DMC Rwanda, arasaba abakunzi be gukomeza kumukurikirana kuri YouTube “DMC Rwanda” kugira ngo bazabashe kubonera iyi ndirimbo “Byaranze” kugihe.        

MBAGWE COMEDY yashyize hanze filimi y’uruhererekane yitwa “UBUZIMA NYUMA Y’URUPFU”

Nyuma yo kwigarurira imitima y’abakunzi b’urwenya mu Rwanda no hanze yarwo, MBAGWE COMEDY, umuhanzi ukorera ibikorwa bye mu karere ka Rubavu, yongeye gutungura abafana be asohora filimi nshya y’uruhererekane (series) yise “Ubuzima Nyuma y’Urupfu”, ikaba iri ku rubuga rwe rwa YouTube. MBAGWE COMEDhYzY amaze kumenyekana cyane kubera ama video ye asetsa ariko agaragaza ubutumwa bwimbitse, aho yibanda ku buzima bwa buri munsi n’imibanire y’abantu, ubu akomeje gutera intambwe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda n’akarere kose k’Uburengerazuba. Igice cya mbere cy’ururuhererekane(series) hagaragaramo Roho y’umukobwa watewe icyuma ikomeje kugenda izerera ku isi”, kigaragaza amateka y’umukobwa witwa “Esther”, wahoze ababarirwa mu mibereho idasanzwe nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuryango we. Iyi Filimi igaragaza uburyo urupfu atari iherezo, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rundi ,urugendo rw’ubuzima bushya, rwuzuyemo amayobera, ubwoba, ariko na none n’icyizere. MBAGWE COMEDY yashyizemo ubuhanga budasanzwe mu guhuza urwenya n’amashusho y’amayobera, bifasha kurema inkuru itandukanye n’izindi filimi zisanzwe zo mu Rwanda, Abarebye igice cya mbere bavuze ko batunguwe n’uburyo inkuru yanditswe neza, ndetse ikabakora ku mitima, inatuma batekereza ku buzima n’urupfu mu buryo butandukanye. MBAGWE COMEDY yakomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu karere, afasha urubyiruko kumva ko n’ubwo hari ibihe bikomeye mu buzima, urwenya, ubuhanzi, n’ubutumwa bwiza bishobora guhindura imibereho yabo. iyi flim “Ubuzima Nyuma y’Urupfu” ntivuga gusa ku bantu bapfuye, ahubwo yerekana uburyo ubuzima bukomeza, n’uburyo abantu bakiriho bagomba kwiga guhangana n’ibihe bikomeye. Abayirebye bavuga ko guhuza urwenya n’ubutumwa bwimbitse bituma inkuru iba nziza kandi ikaryohera abayikurikirana. Filimi igaragaza ubuzima n’imibereho y’abaturage bo mu karere ka Rubavu, bituma abakunzi b’urwenya n’abakunda inkuru z’amayobera bumva bishimye kandi bafite aho bahurira n’inkuru. Nk’uko MBAGWE COMEDY ubwe ati:“Ubuzima Nyuma y’Urupfu ni inkuru izatuma abantu batekereza ku buzima bwa buri munsi.”  

Queen Bella: “Yvan Bravan yambereye imbarutso yo gukora umuziki”

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Uzzi Marley, umunyamakuru wa Ikosora Radio, umuhanzi mushya Queen Bella yagarutse ku rugendo rwe mu muziki no ku nkomoko y’ubushake bwatumye afata icyerekezo cy’ubuhanzi. Queen Bella yavuze ko akiri muto yakundaga cyane umuziki, ariko icyamuteye gutangira gukora indirimbo ze bwite ni ugutera ishyaka n’ubutwari yakuriyemo yumva indirimbo z’umuhanzi Yvan Bravan. “Yvan Bravan yambereye imbarutso yo gukora umuziki,” ni ko Queen Bella yabivuze, agaragaza uburyo indirimbo za Bravan zamubereye urumuri rumwereka ko nawe ashobora gusiga izina mu muziki nyarwanda. Uyu mukobwa wiyumvamo injyana zigezweho yasobanuye ko kumva uburyo Bravan yitangiraga umuziki byamuhaye icyizere cy’uko nawe ashobora kubigeraho. Ati, “Iyo numvaga indirimbo ze, nabonaga ko impano y’umuntu ishobora gutuma abantu bamwumva ndetse ikamufasha kugera kure. Byanyeretse ko n’inzozi zanjye zishoboka Uretse urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye, Queen Bella aheruka no gukorana n’umuhanzi Androva mu ndirimbo yabo nshya yise “Overdose.” Iyo ndirimbo imaze gutangira kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, igaragaza uburyo impano ye yifitemo ubushobozi bwo guhuza injyana zigezweho n’ubwiza bw’amajwi ye yihariye. Queen Bella asobanura ko gukorana na Androva byamufashije kurushaho kwagura ubumenyi bwe mu buryo bwo gutunganya indirimbo no gukorana n’abandi bahanzi bafite ubunararibonye. “Byari urugendo rwiza kandi rutoza byinshi, kandi ndizera ko abafana bazakunda Overdose nk’uko natwe tuyikunda,” ni ko yabitangaje. N’ubwo atarashyira hanze umushinga munini w’indirimbo nyinshi, Queen Bella yemeza ko ari mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo nshya. Yizeza abafana be ko ibihangano biri imbere bizaba byujuje ubuziranenge, kandi bigaragaza neza urwego rushya umuziki w’abakiri bato uri kugeraho. Uzzi Marley yashimangiye ko impano nk’iya Queen Bella ari ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda ukomeje kuvumbura abahanzi bashya bafite ijwi ridasanzwe, kandi akangurira abakunzi b’umuziki kumugumana mu maso mu gihe ategura ibikorwa bikomeye biri imbere. KURIKIRA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE QUEEN BELLA YAGIRANYE NA IK RADIO MU KIGANIRO “IMPANO IDASANZWE”  

Mbagwe Comedy: Impano Idasanzwe muri Sinema Nyarwanda binyuze mu ruhererekane rwa filimi “High School Ghost”.

Itsinda Mbagwe Comedy Films n’itsinda rigizwe n’abanyempano batandukanye muri sinema, ubu bari gutera imbere mu buryo bugaragara, bakomeza kwagura ibikorwa byabo mugukina ndetse no gutunganya filimi dore ko bafite imishinga minini ifite ireme n’icyerekezo gishya mu ruhando rwa sinema nyarwanda. Umusore ukiri muto “Mbagwe” ni we mutima wose w’iri tsinda, akaba ari we utekereza, agategura, akanayobora buri gikorwa cyose kijyanye n’izo cinema zose bategura abantu basigaye bakunda ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye. Afata ibitekerezo avanye mu buzima bwa buri munsi ubuzima bw’ishuri, imibanire y’urubyiruko, ibyishimo akabihindura inkuru iryoheye amaso n’amatwi, Filimi y’uruhererekane “High School Ghost” ni igihangano cyagaragaje neza ubuhanga bwa Mbagwe Comedy muri cinema. High school ghost n’inkuru y’ihariye Igaragaza ubuzima bwo ku ishuri ryisumbuye buvangiwe n’ibihuha by’imuzimu n’ubwoba. Mbagwe yahisemo kuyubaka mu buryo bw’urwenya ruvanze n’ikinamico irimo ubutumwa, ibintu bitari bisanzwe mu Rwanda. “High School Ghost”, yatumye Mbagwe Comedy berekana ubushobozi budasanzwe mugutegura filimi yuruhererekane kurwego rushimishije muri cinema, ibi bibaha ububasha bwo guhatana no ku isoko mpuzamahanga. Mbagwe Comedy muri Cinema si itsinda gusa ni igitekerezo cy’umusore umwe witwa “Mbagwe”, ufite indoto zo guteza imbere sinema nyarwanda kugeza ku rwego mpuzamahanga. Uhereye kuri High School Ghost kugeza ku mishinga mishya ateganya. Mbagwe ari kubaka umusingi uzatuma inkuru z’Abanyarwanda zivugwa mu buryo bwa cinema butagira imbibi. impano ye, icyerekezo n’ubushake afite nibyo nibyo bimuha izina rishya rikomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda izina rizakomeza kumurikira abahanzi n’abakunzi ba cinema nyarwanda ndetse no ku isi yose. Mbagwe comedy, arashimira abakunda ibikorwa bye ndetse abasaba gukomeza kumushigikira uko bashoboye bareba, Kandi basakaza uruhererekana rwa filimi bise “high school ghost”.

Mupenzi Stebbin: Umuhanzi wa Gospel uhuriza Impano n’Ubuhanga mu Ikoranabuhanga

Mupenzi Stebbin ni izina rishya mu muziki wa Gospel nyarwanda, ariko riri gufata indi ntera ku buryo budasanzwe. Yatangiye urugendo rwe mu muziki mu mwaka wa 2021, nibwo yinjiye mu muziki , mu njyana ya Gospel ataririmba gusa, ahubwo anandika indirimbo zihimbaza Imana. Indirimbo ye yambere yakunzwe cyane yitwa “Kora”, ikomeje kumuzamurira izina mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Nkuko yabitangarije itangazamakuru ubu yamaze gushyira hanze integuza y’indirimbo ye nshya yise “Upfumbatura Ikiganza”,Usibye ubuhanzi, Mupenzi ni n’umunyeshuri wiga IT (Information Technology) muri University of Kigali, ibintu bimufasha guhuza impano n’amasomo y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Ibi bituma abasha gukoresha ubumenyi bwe mu buryo bw’imenyekanishabikorwa n’uburyo bwo gusakaza indirimbo ze ku mbuga zitandukanye. Kuri ubu, afite indirimbo nshya yitegura gushyira ahagaragara mu cyumweru gitaha, ikaba itegerejwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda ndetse no mubihugu by’abaturanyi. Uretse kuririmba, Mupenzi ni n’umuvugabutumwa mu buryo bw’umwuka afite umushinga witwa “Vocal Music with Prayer”, gahunda ihuriza hamwe abantu bafite impano yo kuririmba kugira ngo baramye kandi bahimbaze Imana mu buryo bw’amajwi y’umwimerere no gusenga. Mupenzi Stebbin akomeje kuba urugero rwiza rw’uko impano n’ubumenyi bishobora kugendana, akubakira ku kwizera n’umurava mu byo akora. Abakunzi ba Gospel barasabwa kumutega amatwi no gushyigikira ibikorwa bye, cyane cyane indirimbo ye nshya igiye gusohoka vuba.    

Umuraperi “Haj P”: Ijwi Rishya Rihumeka Icyerekezo Gishya muri Hip Hop Nyarwanda.

Umuziki wa hip hop nyarwanda ukomeje kugira imbaraga z’abasore n’inkumi bafite impano nshya, cyane mu njyana ya Rap “Haj P” ni izina rishya rihamya ko ejo hazaza ha rap mu Rwanda hafite icyizere. Uyu musore ukiri muto umunsi kumunsi aragenda ashinga imizi mu ruhando rw’umuziki, akoresheje amagambo akomeye mu njyana ya Hip hop aho yahisemo kuririmba ku buzima bwa buri munsi. Haj P yatangiye kumenyekana binyuze mu ndirimbo zagiye zikora ku mitima y’abakunzi ba hip hop. Uhereye ku ndirimbo “Udasara” ,“Urugendo yakoranye na Remmedy kongwe” Ndetse niyo yise “Umutima,” yagaragaje ko afite ijwi rifite imbaraga kandi amagambo ye akubiyemo ubutumwa. Kuri ubu, indirimbo ye nshya yise “Ibaruwa” ikomeje kugenda ivugwaho cyane, kuko irimo amarangamutima akomeye aho agaragaza uruhande rwe rwo kwigarurira abakunzi ba hip hop. Haj P aririmba mu buryo bujyanye n’imibereho y’abasore n’inkumi b’iki gihe: ibibazo by’urukundo, inzozi z’ubuzima, n’iterambere mu by’ubuhanzi. Haj P akoresha amagambo yoroshye ariko yinjira ku mutima, bigatuma umuryango mugari w’abakunzi ba muzika byumwihariko injyana ya Rap barushaho kumwiyumvamo. Abakurikira umuziki we bavuga ko afite icyerekezo gishya, kuko yunganira injyana gakondo ya hip hop n’umwimerere w’umuco nyarwanda. Abakunzi be muri muzika bamaze kumwita “umwe mu bazahindura hip hop nyarwanda mu myaka iri imbere.” Haj P arimo gukora ku mishinga mishya, harimo no gukorana n’abandi bahanzi b’inshuti ze, kandi arashaka kugera ku rwego mpuzamahanga. Ku bakunzi b’injyana ya rap mu Rwanda, izina Haj P ni iryo kwitaho Dore ko ubwo aheruka kuganira ni tangazamakuru yavuzeko Afite umushinga wo gushyira hanze Ep azatangaza muminsi irimbere. Haj P ni umwe mubatanga ikizere muri Hip hop nyarwanda, Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Umutima”, inkuga yanyu nugukomeza gukurikirana ibikorwa bye.          

Kega Dolphin yazanye amarangamutima mashya mu muziki nyarwanda binyuze mu njyana ya Afro-Fusion

Mu gihe injyana ya Afro-Fusion igenda irushaho gukundwa cyane mu muziki nyarwanda, Kega Dolphin ari kugaragaza ko ashobora kuyihesha Icyubahiro abinyujije mu ndirimbo amaze gushyira ahagaragara. Kega Dolphin Afite impano yihariye mu kuririmba urukundo rw’iki gihe, urukundo rwuzuyemo amarangamutima ndetse n’ubuzima busanzwe mu njyana ya Hip hop nayo yisangamo. Kega Dolphin, umuhanzi ukiri muto ariko ufite icyerekezo gikomeye, ari kubaka izina mu mitima y’abakunzi b’injyana zivanze. Afite umwihariko mu kuvanga injyana ya rap na afro fusion bikabyara umuziki ugezweho kandi wumvikanamo ubuzima bw’uyu munsi. Kega Dolphin amaze gushyira hanze indirimbo nka jah, ibyawe, no mercy nizindi. Indirimbo “Ibyawe” ni imwe mu zihagaze neza mu zo amaze gushyira hanze. Irimo amagambo yuje gutakamba no gukumbura, aho umusore yiyumvamo umukobwa ariko agakomeza kwibaza niba yamukunda by’ukuri. Ifite umuvuduko woroshye n’amajwi aseseka buhoro, bigatuma yumvikana cyane mu matwi y’abumva. Indirimbo “No Mercy” nayo ni iy’urukundo, ariko irimo igitugu n’ukuri kubabaza. Aha Kega Dolphin yivugira nk’uwamaze kurambirwa amarira y’ubusa, akavuga ko nta mbabazi agifitiye abakina ku mitima y’abandi. Iyi ndirimbo yerekana ukuntu urukundo rwo muri iki gihe rwabaye , aho buri wese ashaka kumenya niba akundwa cyangwa abeshywa. Abakunda injyana ya Afro-Fusion bamubonamo amaraso mashya muri muzika nyarwanda. Kega Dolphin umwe mu bahanzi bakiri bato, ariko bafite intego yo gutuma umuziki nyarwanda ukomeza gukura umunsi ku munsi. Mu bihangano bye humvikanamo ukuri k’urukundo rw’iki gihe.