“MUTHA II” Ijwi rishya ry’umuco n’ukuri muri Hip hop Nyarwanda

Mu buzima bwa muzika nyarwanda, hari amazina agenda azamuka bucece ariko afite ubutumwa bukomeye. Muri abo bahanzi, haza MUTHA II, umusore ukomoka mu Rwanda uzwiho indirimbo yitwa “Gatenga/Kicukiro” yasohotse mu 2021 ku rubuga rwa YouTube.   MUTHA II, izina ritandukanye ariko rifite icyo risobanura, ni umuhanzi washyize imbere umwihariko mu kuririmba ibijyanye n’aho akomoka, ibihe yanyuzemo, ndetse n’umujyi wa Kigali w’ubu. Yavutse, arererwa kandi akura mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gatenga, aho indirimbo ye yamenyekaniye cyane yitiriye ako gace. Indirimbo “Gatenga/Kicukiro”, niyo yamwinjije ku ruhando rw’abahanzi bari kuvuga Kigali yabo mu ndimi z’umujyi, Iyi ndirimbo igaragaramo amagambo akomeye, asubiza abantu inyuma mu mateka ya Gatenga, uburyo uyu murenge wabaye isoko y’ibitekerezo, imico, n’imihindukire y’isi y’abakiri bato. “Ntitwasa EP”, ariho iyi ndirimbo ibarizwa, igaragaramo uburyo MUTHA II atanga ishusho y’umujyi wiyubaka, ariko wuzuyemo amateka n’amarangamutima. Akoresha amagambo arimo ubuhanga, ibitekerezo bishingiye ku bimenyetso, kandi akabyandika Mu injyana  ya Hip Hop yihariye. Indirimbo” Gatenga_Kicukiro” Igaragaza imihanda ya Gatenga, abana bakina, abantu babaho ubuzima busanzwe, ndetse n’imyubakire y’iki gihe. Ntabwo ari clip y’akataraboneka mu mashusho, ariko Ni video y’ukuri ku buzima bw’umuturage Utuye i Gikondo, Kabeza, Rebero, cyangwa mu gasanteri ka Gatenga. MUTHA II Ni icyerekezo gishya mu muri Hip hop nyarwanda Nu bwo indirimbo ye yamamaye cyane muri Kigali, MUTHA II afite icyerekezo cyo kugeza injyana ye no hanze y’u Rwanda. Ari mu itsinda rya Kosovo Recordz, rifite intego yo guha ijambo abahanzi bafite impano nyayo. MUTHA II ni ijwi rishya, ariko rishingiye ku mizi ya hip hop, Umuziki we ni nk’indorerwamo y’ubuzima bwo mu midugudu ya Kicukiro. Abamukurikirana bemeza ko azavamo umuhanzi ukomeye, kandi ushobora guhindura uburyo abakiri bato batekerezamo umuziki  bitandukanye no kwishimisha, ahubwo ni uburyo bwo gusigasira amateka, kwiyubaka no kwereka isi Kigali y’ukuri.  

“Birakaze ku Mihanda” Album y’amateka n’ubuzima bw’umuhanda ya Chaka Fella N’ubuhamya si Injyana gusa.

Mu gihe bamwe Mu bahanzi b’iki gihe barushaho kugendera ku ndirimbo zo kwishimisha n’amajwi y’umunezero, umuhanzi Chaka Fella we yahisemo kwinjira ahakomeye agaragaza ukuri kw’ubuzima bwo ku mihanda, arushaho gusiga ubutumwa bufite icyo busobanuye ku buzima bwa buri munsi bw’urubyiruko n’abarokotse ubuzima bubi. Nyuma y’igihe kinini ategerejwe, Chaka Fella yasohoye Album ye ya mbere yise “Birakaze ku Mihanda” ku itariki ya 30 Kamena 2025. Iyi album iriho indirimbo 16 zubakiye ku nkuru zifatika, izigisha, izishishikariza urubyiruko kudacika intege, ndetse zigaragaza ibikomere n’inzozi by’umwana wakuriye mu muhanda ariko wanze kuzarinda azimira atabaye icyo yifuzaga. Album “Birakaze ku Mihanda” ifite indirimbo zikomeye nka: “Chaka Outro” aho agaragaza amagambo arimo ishyaka n’intumbero y’ubuzima bwe. “Hondamo” ft. Zeo Trap indirimbo y’imvugo ikomeye yerekana ihangana n’ubuzima, ndetse n’amarangamutima y’urubyiruko rudacika intege. “Top Chief” ft. Bwiru Majagu ishimangira icyubahiro n’ubudahangarwa bw’abantu bavuye hasi bakagera kure.“ Ntamutima Mugira”  irimo amagambo y’umuntu wahuye n’akagahinda gakomeye ariko agakomera aho abandi bacika.   Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Chaka Fella yagize ati: “Iyi album ntabwo ari iy’imiziki gusa. Ni urugendo rw’ubuzima Nshaka ko abantu bumva ko nubwo ubuzima butaboroheye, ushobora kubugira urubuga rw’amahirwe.” Ibi birumvikanisha ko indirimbo ze zishingiye ku buzima bwe bwite  aho yavuye, uko yacitse intege inshuro nyinshi, ariko akanga gukuramo ake karenge. N’iyo waba utarigeze unyura mu buzima bwo ku mihanda, amagambo ye akugeraho, kuko afite ubushobozi bwo kuvuga ku bibazo bya buri wese.    

Ubuzima n’Urugendo rwa Muammar Gaddafi kugeza apfuye

Mu myaka irenga 40, Muammar Gaddafi yayoboye Libiya nk’umuyobozi wihaye intego yo kubaka igihugu gikomeye, cyigenga kandi cyubahwa. Yavanye Libiya mu buja bw’Abanyaburayi, ayigira igihugu cyari mu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, aho abaturage bagiraga ubuzima bwiza kurusha ahandi henshi ku mugabane. Yari umugabo ukundwa n’abamubonagamo umuyobozi wihariye, utajya yemera kugengwa, ariko nanone yari umwanzi ukomeye w’ibihugu by’ibihangange byamubonaga nk’imbogamizi ku nyungu zabyo. Ariko se, ni gute uyu muyobozi wiyemeje guharanira ubwigenge bw’Afurika yaje kugwa mu menyo y’intambara, aho abamurwanyaga bafashijwe n’ibihugu bikomeye? Kuki yarenze ku mahirwe yo guhunga, agahitamo kuguma mu gihugu cye kugeza ku munota wa nyuma? Iyi nkuru irakwereka urugendo rwa Gaddafi kuva mu gisirikare kugeza ahiritse ubwami bwa Libiya, uko yayoboye igihugu cye akoresheje ingufu n’icyerekezo, n’uburyo yahisemo gupfira mu gihugu cye aho kugihunga. Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi yavukiye mu mwaka wa 1942 muri Libiya, mu muryango w’aborozi ba bahebeli. Yize muri Akademiya ya Gisirikare ya Benghazi, nyuma y’aho ajya kwihugura mu Bwongereza mu 1966. Ku wa 1 Nzeri 1969, Gaddafi, wari umusirikare, yayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa King Idris I, umwami wa Libiya. Yashinze Leta ishingiye ku mbaraga za gisirikare, ahindura Libiya igihugu kigendera ku mahame y’ubusosiyalisiti (Socialism) n’Ubwigenge bwa Afurika. Gaddafi yashinze “Jamahiriya”—ubutegetsi bw’abaturage bugendera ku gitabo cye yise Green Book, aho yavuze ko demokarasi ishingiye ku mashyaka atari yo igomba kuyobora isi. Yashyize imbere politiki yo kurwanya ibihugu by’Uburengerazuba, ashyigikira inyeshyamba zitandukanye. Mu 2011, Libiya yibasiwe n’imyigaragambyo yari mu rwego rwa Arab Spring, aho abaturage basabaga impinduka. Gaddafi yanze kurekura ubutegetsi, aburira abarwanya Leta ko bazafatwa nk’abagambanyi. Ibihugu by’Uburayi na Amerika byashyigikiye abarwanyi bo muri Libiya, NATO itangiza ibitero by’indege kuri Leta ye. Mu Kwakira 2011, nyuma y’amezi menshi y’imirwano, abarwanyi bafatiye Gaddafi mu mujyi wa Sirte. Ku wa 20 Ukwakira 2011, yafashwe ari muzima ariko ahita akorerwa iyicarubozo mbere y’uko araswa n’abo barwanyi. Videwo z’ifatwa rye zagaragaje uburyo yari yavuye amaraso, anasaba kuticwa. Nyuma y’aho, umurambo we werekanywe mu isoko mu mujyi wa Misrata. Urupfu rwa Gaddafi rwasize Libiya mu bushyamirane bw’amatsinda atandukanye, igihugu kiba nta buyobozi bufatika. Kugeza ubu, Libiya iracyafite ibibazo bya politiki n’umutekano kubera isenyuka ry’ubutegetsi bwe.

Integuza: Mr. Bona Agiye Gushyira Hanze Indirimbo Nshya yise “Phone”

Mr. Bona ni umuhanzi nyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat. Yamenyekanye mu ndirimbo aherutse Gushyira ahagaragara yise “SiPESHO” Ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi be. Kuri ubu, Mr. Bona ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Phone”. Nubwo itariki nyir’izina izasohokeraho itaratangazwa, abakunzi b’umuziki we biteze ko izaba iri ku rwego rwo hejuru, nk’uko asanzwe abaha indirimbo zirimo amagambo Akomeye y’urukundo. Abakunzi ba Mr. Bona bashishikarizwa gukomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze no ku rubuga rwa YouTube kugira ngo bazamenyeshwe igihe iyo ndirimbo izasohokera. Mu gihe dutegereje “Phone”, twakwibutsa Gukomeza Gusangiza inshuti n’abakunzi b’umuziki muri rusange  indirimbo ye yise “SiPESHO”

Indirimbo “Baturekure” ya KAVU Music – Injyana ya Drill Ifite Ubudasa Mu Muziki Nyarwanda

Itsinda KAVU Music rikomeje kuzamura urwego rwa Drill Nyarwanda binyuze mu ndirimbo yabo nshya “Baturekure Dutaha Kure”. Iyi ndirimbo yerekana urugendo rukomeye rw’abasore biyemeje kudacika intege, bakomeza gukora umuziki ufite ubudasa kandi wubakiye ku kuri kw’ibyo bacamo. Mu magambo yabo, bagira bati: “Baturekure dutaha kure, twanyuze mu bikomeye ariko turacyahagaze.” “Ntitugira ubwoba, ibyacu ni reality, turarwana kugeza dutsinze.” “Drill yacu ni fire, ntidutinya guhatana.” Aya magambo agaragaza ukwiyemeza gukomeye kw’iri tsinda, aho bagaragaza ko Hip Hop nyarwanda iri kujya ku rundi rwego. “Baturekure Dutaha Kure”. Iyi ndirimbo yaje ishimangira imbaraga z’iri tsinda mu muziki, aho bakomeje kwerekana ishusho nziza y’ukuntu umuhanzi ashobora gutsinda urugamba rw’ubuzima. Nta gushidikanya, KAVU Music iri guhindura isura ya Hip Hop mu Rwanda, ikazana umwimerere wa Drill wuzuye imbaraga n’ukuri. Reba indirimbo “Baturekure Dutaha Kure” hano: Ese wowe urabona iyi njyana ya Drill izagira uruhare rukomeye muri Hip Hop Nyarwanda? Tanga igitekerezo cyawe!    

Amateka ya Lucky Dube: Twibuke Umurage w’umuziki n’ubutumwa budashira

Mu buhamya bw’umuziki, hari abahanzi bamwe bahinduye amateka, bakaba isoko y’ihumure, impinduka, n’ubumwe. N’ubwo ibintu byose bihinduka, hari amagambo n’indirimbo zibasha gutera impinduka mu buzima bw’umuntu. Lucky Dube, umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa reggae, ni umwe mu bahanzi batazibagirana. Umuziki we ntabwo wari ugereranywa gusa n’umuziki, ahubwo wari urubuga rwo gusangiza isi ubutumwa bw’ubumwe, uburenganzira bwa muntu, n’ubutabera. Kandi n’ubwo urupfu rwe rwabaye agahinda ku bakunzi be, umurage yasigiye isi ni igihango gikomeye. None rero, reka turebe hamwe amateka ye, urugendo rwe rutangaje mu muziki, n’ubutumwa yakomeje kugeza ku bakunzi be kugeza ku mpera z’ubuzima bwe. Lucky Dube yavukiye muri Soweto, muri Johannesburg, ku itariki ya 3 Gicurasi 1964, mu muryango w’abakene. Yari umwe mu bana 7, ariko yakuze mu buzima bw’umukene, afite ibibazo by’imibereho bikomeye, cyane cyane nyuma y’urupfu rwa se. Nyuma yo gukura mu buzima bukomeye, Lucky Dube yahuye n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwe rw’umuziki. Akiri muto, Lucky Dube yakundaga umuziki wa reggae cyane, cyane cyane indirimbo za Bob Marley. Yatangiye kwiga kuririmba muri kiliziya, aho yiga ibikoresho by’umuziki. Akiri umwana, yaje kubona amahirwe yo gukora umuziki bwa mbere, asubiramo indirimbo za reggae n’izindi zigezweho. Ibi byamufashije gutangira kwinjira mu ruganda rw’umuziki, akinjira mu muryango wa reggae. Mu mwaka wa 1984, Lucky Dube yashyize ahagaragara album ye ya mbere yitwa “Lucky Dube and the Super Power”. Nubwo atamenyekanye cyane muri icyo gihe, ibikorwa bye byaje kumenyekana bitinze nyuma yo gushyira hanze album ye ya kabiri, “Prisoner” (1989). Iyi album niyo yamugejeje ku izina rikomeye muri Afurika y’Epfo, kandi yatumye yamenyekana mu bihugu bya Afurika yose. Iyi album yagaragazaga neza ubutumwa bwa Lucky Dube bwo kugaragaza ibibazo by’ubuzima bw’abaturage bo muri Afurika, cyane cyane ibibazo by’ubukene n’uburenganzira bwa muntu. Mu myaka yakurikiyeho, Lucky Dube yanditse album nyinshi zashegeshe imitima y’abafana, harimo “Victims” (1993) na “Soul Taker” (1999). Izi album zagaragazaga ubutumwa bw’ubumwe, urukundo, n’ubutabera, by’umwihariko ku bijyanye n’ivangura ry’amoko n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo mu gihe cya Apartheid. Dube yari ashyigikiye impinduka, kandi yagiraga uruhare mu bikorwa byo guhindura imyumvire no kwigisha abantu kugirana ubwumvikane no kurwanya ivangura.   Mu myaka ya 1990 na 2000, Lucky Dube yashyize ahagaragara album nyinshi zakunzwe ku rwego mpuzamahanga, harimo “Different Colours” na “The Other Side” (2003). Indirimbo ze zakundwaga cyane muri Amerika, Uburayi, ndetse na Afurika. Yabashije kwitabira ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye ku isi hose. Umuziki we wa reggae, uhuza ubutumwa bw’impinduka n’ubumwe, warakunzwe cyane n’abantu bo mu bihugu bitandukanye. Lucky Dube yamenyekanye ku isi hose kubera ubutumwa bwa reggae, ariko n’ubuzima bwe bwite bwari impano. Yari umugabo w’imico myiza, kandi akunda gukorera ibikorwa by’urukundo. Yari ashyigikiye abagore, abana, ndetse no gufasha abatishoboye. Yari afite umuryango w’abana batandatu, kandi akunda kubarera no kubashyigikira mu rugendo rwabo. Ku itariki ya 18 Ukwakira 2007, Lucky Dube yatemwe n’abajura mu gace ka Rosettenville, muri Johannesburg. Yari arimo gutwara imodoka ye, kandi ubwo yageragezaga gukumira abashaka kumwiba, yararashwe. Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye mu bafana be n’abantu benshi mu gihugu cye ndetse no ku isi hose. Yari umuhanzi w’icyamamare, kandi urupfu rwe rwagize ingaruka zikomeye ku muziki wa reggae no ku mitima y’abantu. Nubwo Lucky Dube yitabye Imana, umurage we mu muziki no mu buzima bw’abaturage wagaragaye mu bikorwa bye byo guharanira uburenganzira bwa muntu, ubumwe n’ubutabera. Indirimbo ze zakomeje kubaho mu mitima y’abakunzi be ndetse no mu muziki wa reggae. Amagambo ye y’ubwenge, urukundo, n’impinduka bizakomeza kuba umurage udashira. Lucky Dube yakomeje kuba isoko y’ihumure no guhindura ubuzima bw’abantu benshi muri Afurika no ku isi. Lucky Dube ntabwo yabaye gusa umuhanzi w’icyamamare; yari n’umwigisha w’ubuzima. Yigishaga abantu kubana mu mahoro, guharanira amahoro no kwiyubaka. Nubwo urupfu rwe rwateye agahinda, ibikorwa bye by’umuziki bizakomeza kuba isomo rikomeye ku bantu bose bashaka gukora impinduka mu buzima no mu muryango. Amateka ya Lucky Dube aratanga ubutumwa bw’impinduka, ubwiyunge, no kubana mu mahoro. Yakoze umurimo w’indashyikirwa mu muziki wa reggae, kandi umurage we uzakomeza kubaho mu mitima y’abakunzi be, ndetse no mu buzima bw’abantu bose bafashe ubutumwa bwe nk’icyitegererezo. Ufite ibitekerezo cyangwa inyunganizi ku mateka ya Lucky Dube? Andika muri comment cyangwa utwandikire kuri email yacu: ikosoraradio@gmail.com.

Kega Dolphin Yagaruye Uburyohe bw’Urukundo muri Afro Dancehall Mu ndirimbo yise “Ibyawe”!

Mu gihe umuziki wa Afro Dancehall ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Kega Dolphin yongeye gutuma abakunzi b’umuziki bashya ubwoba nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Ibyawe”. Iyi ndirimbo, yuzuyemo amagambo aryohereye y’urukundo n’umudiho utera amarangamutima, iri gutuma benshi bayiririmba no kuyibyina aho banyuze hose.   “Ibyawe” ni indirimbo ifite amagambo akora ku mutima, aho Kega Dolphin aririmba asezeranya umukunzi we ko ibye byose abimweguriye, urukundo rwe rukaba ntaho ruzajya. Uko ayiririmba, uburyo ashyira mu ijwi amarangamutima, n’uburyo injyana yayo ituma umuntu anyeganyega, byose bituma iyi ndirimbo iba ubukwe ku matwi y’abakunzi b’umuziki.  Mu gihe Dancehall yari isanzwe izwi cyane mu bihugu nka Jamaica na Nigeria, Kega Dolphin yerekanye ko Afro Dancehall nyarwanda nayo ifite umwihariko. “Ibyawe” ni urugero rwiza rw’ukuntu iyi njyana ishobora gutambutsa ubutumwa bw’urukundo mu buryo butuma umuntu ayisubiramo kenshi. Iyo urebye amashusho y’”Ibyawe”, ubona neza ko Kega Dolphin yashyizemo umutima. Ibara ry’amashusho, imbyino ziryoshye, n’imyambarire bihurira ku kintu kimwe – gutuma umuntu yumva urukundo mu buryo bushya. Nyuma yo gusohoka, “Ibyawe” iri mu ndirimbo zikunzwe cyane kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga. Abafana benshi bayifashe nk’inkuru y’urukundo iryoheye amatwi, bakavuga ko Kega Dolphin yagaruye uburyohe bw’urukundo mu muziki wa Afro Dancehall.  

Urugendo Rw’umunyabigwi w’ibihe byose”Arnold Schwarzenegger”

Mbese wigeze wibaza uko umusore wavukiye mu muryango ukennye muri Austria yaje kuba umwe mu bantu bakomeye ku isi?   Uyu ni Arnold Schwarzenegger, umugabo watangiriye mu mikino ngororamubiri, yinjira muri sinema akayobora Hollywood, hanyuma agatangaza isi yose ajya muri politiki. Iyi ni inkuru y’umuntu utigeze areka inzozi ze, ahubwo akazitwara nk’intwaro yo gutsinda ibikomeye byose mu buzima. Arnold Alois Schwarzenegger yavukiye ku itariki ya 30 Kanama 1947, mu mudugudu muto muri Austria. Yakuriye mu muryango utifashije, aho se yari umupolisi ukaze cyane. Mu gihe abandi bana baterwaga imbaraga no gukina umupira w’amaguru, we yarotaga kuzaba umuntu ukomeye muri Amerika. Afite imyaka 15, Arnold yatangiye kwiyegurira imyitozo ngororamubiri (bodybuilding), akabyuka kare buri munsi akikorera ibikoresho bitari byoroshye. Imitsi ye ntiyakuze kubera guhurwa, ahubwo yakuze kubera icyerekezo. Kugira ngo inzozi ze zibe impamo, Arnold yakoraga imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, akareba amafoto y’abakinnyi b’imbaraga (bodybuilders) bo muri Amerika, maze agasaba Imana kuzagera iyo bigeze. Mu 1967, Arnold yabaye Mr. Universe bwa mbere afite imyaka 20, aba umukinnyi muto wabigezeho mu mateka. Ibi byari intangiriro y’ubutwari bwe mu gukoresha imbaraga n’ubwenge mu kubaka umubiri udasanzwe. Yegukanye Mr. Olympia inshuro 7, akaba umwe mu bagabo bamenyekanishije bodybuilding ku rwego mpuzamahanga. Igihe cyose yabaga ku rubyiniro, abantu baratangaraga bati: ‘Uyu muntu si umuntu usanzwe!’ Ariko Arnold ntiyashakaga gusa kuba umuhanga mu kwerekana imitsi, yashakaga ikintu kirenze ibyo. Nyuma yo kwigaragaza muri bodybuilding, Arnold yateye intambwe nini ajya muri sinema. Nyamara, byari ikibazo gikomeye kuko abantu bamusekaga bavuga ko afite ijwi ridakwiye, izina rivunanye, ndetse ko imitsi ye ari myinshi cyane ku mukinnyi wa filime. Ariko se, ni iki cyabujije Arnold? Nta na kimwe! Mu 1982, yabonye amahirwe muri filime ‘Conan the Barbarian’, filime yatumye abantu batangarira uyu mugabo w’imitsi myinshi. Nyuma yaho, mu 1984, yahise ahindura amateka ya sinema ubwo yakinnye muri The Terminator, aho yavuze bwa mbere amagambo yamugize icyamamare: “I’ll be back!” Iyi filime yamugize icyamamare, imuha ubushobozi bwo kwigarurira Hollywood. Yakinnye izindi filime nka: Predator (1987) – Filime yatumye abantu bamwita umwami wa action movies. Total Recall (1990) – Igaragaza imbaraga ze nk’umukinnyi uzi gukina ibihe bikomeye. True Lies (1994) – Yerekanye ko ashobora no gukina filime zirimo urwenya n’ibikorwa bikomeye. Nk’uko twari tubizi, Arnold ntiyari umuntu usanzwe! Mu 2003, yatunguye abantu bose atangaza ko agiye kwiyamamaza ku mwanya wa Guverineri wa California. Benshi babanje kumuseka, bavuga bati: “Ese umukinnyi wa filime azayobora iki?” Ariko ubwo amatora yabaga, Arnold yatsinze ahita aba Guverineri wa 38 wa California, aba umunyamahanga wa mbere wabigezeho muri iyo leta. Yayoboye kugeza mu 2011, yibanda ku guteza imbere ubukungu no kurengera ibidukikije. Mu gihe yayoboraga, bamuhimbye izina “The Governator”, bikomoka kuri filime ye The Terminator. Nyuma ya politiki, Arnold yagarutse muri sinema, agakomeza gukina muri filime nka The Expendables na Terminator: Dark Fate (2019).

Inkomoko ya ‘Ghetto’: Ijambo Ryavuyemo Ubuzima, Impano n’Impinduka

Ghetto ni ijambo rigaruka kenshi mu mvugo z’abantu benshi, rimenyerewe gukoreshwa mu buryo bwinshi. Ese waba uzi inkomoko y’iri jambo n’icyo risobanura? Iri jambo rikoreshwa mu buryo bwinshi aho nko mu Rwanda rikoreshwa mu kuvuga inzu umuntu akodesha, cyangwa se indi nzu iciriritse. Uzabaza umuntu uti ese uba iwanyu? Iyo yibana (akodesha) rimwe na rimwe uzumva agusubiza ati “wapi, mba ghetto” bishatse gusobanura ko akodesha. Izina ghetto bakunze kuryitirira uduce tw’ibyiciro by’abantu bari mu bukene badafite amikoro yo kuba mu nzu zigezweho. Kubera iki “Ghetto”? Ni he iri jambo ryaturutse? Ni iki cyatumye ryitirirwa iki igisobanuro? Rimwe na rimwe ghetto aba ari inzu cyangwa se uduce tuba turimo abantu bafite imibereho iciriritse ku buryo izo nzu ziba zitajyanye n’icyerekezo cy’aho hantu. Mbere na mbere, ijambo “Ghetto” bivugwa ko rituruka ku nshinga “gettare” yo mu rurimi rwa venetian, bishatse gusobanura “guca / gucibwa” Inyandiko zitandukanye zivuga ko “ghetto” ari inyito ifite inkomoko mu kinyejana cya 16 ahayinga mu mwaka wa 1516 mu mujyi wa Venice aricyo bitaga “venetian ghetto”. Abantu babaga aha babaga babayeho ubuzima butandukanye n’indi mijyi. Utu twari uduce tw’umujyi wa Venice (ubutaliyani) abayahudi b’abimukira batari bemerewe kuvamomo kubera ko batari bahuje imyemerere n’abandi baturage. Ibi byabaye kuva mu kinyejana cya 16 kugeza mu kinyejana cya 18.   Mu mpera y’ikinyejana cya 18 izi ghetto zagiye zikurwaho uko imyaka yashize, iyanyuma yari “ghetto y’i Roma” yakuweho mu 1870. Si aha gusa iri jambo ryakoreshejwe mu mateka hari ahandi hantu hatandukanye gusa usanga ubusobanuro bw’iri jambo bujya gusa. Urugero, iri jambo ryakoreshejwe cyane mu bihe bya holocaust mu ntambara ya 2 y’isi, abadage bafataga abayahudi bakabafungira mu mazu mato cyane nayo akitwa ghetto. Icyakora nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ayo mazu yakuweho burundu. N’ubwo bigaragara ko iri jambo ryatangiranye n’abayahudi, ariko ubu muri leta zunze ubumwe za Amerika iyo umuntu arivuze ntakabuze umuntu ahita yumvamo isano n’abirabura (Black Americans). Ku birabura iri jambo ghetto ryakoreshwaga mu kumvikanisha uduce babagamo (abirabura) twari twarahejwe kuva mu myaka ya 1910, icyo gihe ntago abirabura bari bemerewe kujya aho bashatse. Icyo gihe hari amategeko abuza abirabura kuba batura mu mijyi ndetse n’uduce tumwe na tumwe twabaga dutuyemo abazungu benshi. Aya mategeko byaje kugaragara ko yari ahabanye n’itegeko nshinga mu mwaka wa 1917 mu rubanza ruzwi nka “Buchanan V. Warley, 245 U.S (1917)“. Iri jambo ryakomeje gukoreshwa n’ubu rifite amateka ndetse n’icyo risobanuye ku moko y’abirabura ndetse n’abayahudi bitewe n’uko ryagiye rikoreshwa mu kugaragaza ivangura. Ghetto ni ijambo rifite inkomoko mu Butaliyani ariko rifite igisobanuro ku bayahudi kubera imibereho bari barimo mu gace ka Venuce. Iri jambo n’ubwo ari aha ryatangiriye ariko ryagiye rikoreshwa n’ahandi henshi kandi n’ubu riracyakoreshwa mu kugaragaza uduce dufite ubuzima butifashe neza, cyangwa se tubayeho mu bucyene. Wowe se wumvaga ghetto bishatse gusobanura iki? Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Indirimbo “Depression” ya Jumpy Boyz Igaragaza Imihangayiko y’Abakiri Bato

Itsinda Jumpy Boyz ryo mu Rwanda ryashyize hanze indirimbo nshya bise Depression, ikaba ari imwe mu ndirimbo zigaragaza uburyo abakiri bato bahura n’ibibazo by’imitekerereze, cyane cyane agahinda n’imihangayiko. Jumpy Boyz, igizwe na Rugema Kirenga Hector wiyita “Vendrick19” muri muzika na Ndayisaba Zerubabel wiyita “The Paz”. Mu buryo bwihariye, indirimbo Depression itanga ubutumwa bukomeye ku rubyiruko, isaba abantu kudakomeza kubika ibibazo mu mutima ahubwo bakabivuga, bakabasaba ubufasha igihe bumva batakibasha guhangana n’ibibazo by’imitekerereze. Iyi ndirimbo igaruka ku buryo abakiri bato bahura n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima, birimo agahinda, guhangayika no kumva batakibasha gukomeza kubaho mu buryo bwiza. Jumby Boyz, binyuze mu miririmbire yabo, bagerageza gufasha urubyiruko kumva ko guhangana n’ibi bibazo ari ingenzi kandi ko bishoboka kubikemura. Indirimbo Depression ni intambwe ikomeye mu gutanga ubutumwa bwubaka, kandi irashishikariza abaterankunga, ababyeyi ndetse n’abarimu gutekereza ku bijyanye n’imitekerereze y’abakiri bato, cyane cyane mu bihe bitoroshye by’ubu. Jumby Boyz, nk’itsinda ry’imyidagaduro, bakomeje gushyira imbere ubutumwa bwiza mu ndirimbo zabo, bagaragaza ko bafite uruhare mu gufasha abantu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe.