Bobi Wine Yizihije Isabukuru ye Asura Ababyeyi Mu Bitaro

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike wo muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, yahisemo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 43 y’amavuko mu buryo budasanzwe. Mu gihe benshi bishimira uyu munsi mu buryo bw’imyidagaduro, Bobi Wine we yahisemo gusura ibitaro yavukiyemo, ‘Nkozi Hospital’, aho yaganiriye n’abagore bahabyariye ndetse abagezaho inkunga y’ibikoresho bitandukanye.

Photos: Bobi Wine Celebrates 43rd Birthday with Charity at Nkozi Hospital

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika no muri politiki ya Uganda, yagaragaje ko iyi sabukuru ari umwanya wo kwishimira ubuzima ariko by’umwihariko agashimira abamufashije kuvuka, barimo abaganga n’ababyeyi.

Mu kiganiro yagiranye n’abari aho, Bobi Wine yavuze ati: “Uyu ni umunsi w’ingirakamaro kuri njye kuko ni bwo navutse. Ariko sikwiriye kuwizihiza njyenyine. Nakomeje gutekereza ku babyeyi baba barimo kubyara, ni yo mpamvu nahisemo kuza gusangira ibyishimo byanjye na bo.”

Bobi Wine returns to hospital where he was born to share love

Mu bitaro bya Nkozi, Bobi Wine yasuye abagore baherutse kwibaruka, abaha ibikoresho by’isuku, impapuro zikoreshwa ku bana, ibiryo, ndetse anagira umwanya wo kuganira na bo no kubafata mu mugongo. Ababyeyi bahawe iyi nkunga bashimye cyane iki gikorwa, bavuga ko cyabateye ibyishimo n’ihumure, kuko ari bake batekereza ku bagore bari mu bihe by’ububyeyi.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Bobi Wine babona iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’ubumuntu ndetse no kugaragaza urukundo afitiye abaturage, cyane cyane abari mu bihe bitoroshye. Abamushyigikiye bemeza ko imikorere ye nk’umunyapolitiki igaragaza itandukaniro n’abandi banyapolitiki b’iki gihe, bakunze kugaragara muri gahunda za politiki gusa.

Bobi Wine Celebrates 43rd Birthday with Heartwarming Visit to Birth Hospital  - The Insider

Bobi Wine yakomeje avuga ko azakomeza gushyigikira abagore n’abana bato binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubufasha, aho yemeje ko iyi gahunda atari iya rimwe gusa, ahubwo ko ateganya uburyo bushyigikira ubuzima bw’abana n’ababyeyi muri rusange.

Photos: Bobi Wine Celebrates 43rd Birthday with Charity at Nkozi Hospital

Photos: Bobi Wine Celebrates 43rd Birthday with Charity at Nkozi Hospital

 

Iki gikorwa cyakurikiwe n’ubutumwa bw’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza isabukuru nziza, bagaragaza ko bishimiye uburyo yayizihije mu buryo bufite umumaro ku bandi. Bobi Wine nawe yashimiye buri wese wamwifurije ibyiza, ashimangira ko gukorera abandi ari imwe mu nzira imutera ishema n’ibyishimo nyabyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *