Kirehe: Ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone kizaba cyakemutse mu myaka ibiri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko kuri ubu gahunda yo kubaka iminara y’itumanaho izakemura ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone yatangiye, aho biteganyijwe ko hazubakwa iminara isaga 25 kuri ubu hakaba hamaze kubakwa igera ku 8. Ni iminara yitezweho kuzakemura ibibazo bya murandasi n’ihuzanzira ya telefone n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga kuri ubu bigaragara ku bwiganze mu bice by’aka karere byegereye imipaka n’ibihugu by’abaturanyi bya Tanzania n’u Burundi. Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko iki kibazo bakizi kandi ko hari gahunda yo kubaka iminara izagikemura nta gihindutse mu gihe kitazarenga imyaka ibiri. Yagize ati: “Hari uduce tumwe na tumwe tutabamo za ‘Networks’, n’aho iri ugasanga ntihagije, ariko ubu ku bufatanye na kompanyi z’itumanaho, turi kubishakira ibisubizo. Nk’ubu turateganya kubaka iminara 25 muri iyo hamaze kubakwa igeze ku 8, gahunda ihari ni uko mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri tuzaba tutagifite ikibazo cya ‘network’; cyane cyane abegereye ku bihugu duturanye ku mipaka.” Nk’uko bihurizwaho n’abaturage n’Ubuyobozi muri aka Karere ihuzanzira rya telefone riba riri hasi mu bice bimwe na bimwe, ndetse na murandasi ikaba nkeya, bakagaragaza ko hari igihe bafata iminara yo muri ibyo bihugu bituranyi. Mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU kuri iki kibazo harimo Misago Protais utuye mu Murenge wa Mushikiri, Wagize ati: “Kubera akazi nkora mba nkeneye interineti, ariko mba mbona icikagurika, twaba turi kwakira abantu online ubwo akazi kakaba karapfuye, icyo rero kikaba ari ikibazo cy’iminara. Ubwo rero turifuza ko batwongerera iminara.” Muhire Jean Bosco utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Kenshi na kenshi ujya kubona ukabona telefone ibuze rezo, ivuyeho, ikindi iyo wagiye kure ujya kubona ukabona ufashe iminara yo hakurya muri Tanzania wegereye umupaka.” Umurerwa Immaculee utuye mu Murenge wa Gatore yagize ati: “Akenshi iyo ugeze ku mupaka uhita utangira kurahura ku minara yo mu bihugu duturanye, nko mu Murenge wa Gatore hakunze kubura amarezo ubundi ugafata iminara yo hakurya.”

Mr Eazi yinjiye mu muziki ashaka kuruhuka stress z’ishuri

Uyu ni umwe mu bahanzi bafite amazina aremereye mu muziki wa Nigeria ndetse na afurika muri rusange, gusa icyo atandukaniyeho na benshi mu bandi bahanzi nuko we yaje mu muziki ataje kuhashakira amaronko ahubwo ko yagirango umuziki ujye umufasha kuruhuka mu mutwe ndetse aniyibagize imiserero y’ishuli , muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri mr eazi n’uburyo ubuzima bwe bworoshye bijyana n’izina yiyise rya mr eazi   Mu busanzwe umuhanzi Mr Eazi yabonye izuba mu mwaka w’i 1991 hari ku I Taliki 19 z’ukwezi kwa Nyakanga akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria. Mu mpeshyi yuyu mwaka akaba azuzuza imyaka 34 ya mavuko. Mr Eazi Yakuriye mu rugo rudasaba umunyu ndetse rwose mama we yari afite amangazini acuruza ni mu gihe papa we yari umupilote utwara indege. Mu mwaka w’i 2008 ubwo Mr Eazi yari afite imyaka 17 yaje kwerekeza mu gihugu cya Ghana gukomerezayo amasomo ye ya Kaminuza. Uyu mugabo Yaje kwiga muri Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of science and technology ’KNUST’ aho yize mu ishami rya mekanike. Ndetse aza gusoza amasomo ye mu mwaka w’i 2011. Mr Eazi akigera muri Ghana yatangiye kujya ategura Ibirori kuri Kaminuza aho yigaga ndetse agatumira abahanzi bakizamuka bakaza gukorera Ibirori mu kigo bigatuma nawe abasha gukuramo amafaranga mwibyo bitaramo yabaga yateguye. Nyuma yaho mu mwaka w’i 2013 yaje kugaruka ku ivuko mu gihugu cya Nigeria aza afite amafaranga yizigamye yari yarakuye muri bya bitaramo yateguraga Mr eazi akigera muri nijeriya yahise afungura ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo : akabali, gucukura amabuye y’agaciro ndetse no gucuruza resitora. Mu mpera z’umwaka w’i 2013 nibwo cyera kabaye Mr Eazi Yinjiye mu muziki atangira urugendo rwe nk’umuhanzi wandika indirimbo ndetse akanaririmba gusa urukundo rwe ku muziki rwari rwaratangiye akiri umwana muto kuko akiri umunyeshuli mu mashuli abanza yaririmbaga muri chorali aho yigaga ku ishuli ndetse no mu rugo papa we yakundaga kumukinira indirimbo za banyabigwi mu muziki wa Nigeria barimo : 2BABA , Wandecoal , ndetse n’abandi benshi . uwo mwaka w’i 2013 nibwo Mr Eazi yasohoye album ye ya mbere yise about to blow yariho indirimbo 13 ndetse ihita imutangiza urugendo rwe nk’umuhanzi mu muziki wa nijeriya. Guhera mu mwaka w’i 2014 dore imishinga y’ubucuruzi Mr Eazi afite ; . Afite amazu arenga 100 yo guturamo ari I Kigali ndetse na Lagos muri Nigeria. . Niwe muyobozi mukuru w’urubuga rwo gutega rwa Betpawa, uru rubuga rukaba rufitanye amasezerano na shampiyona y’umupira wa maguru muri Ghana aho Betpawa itanga amafaranga miliyoni 6$ ya madorali ya amerika yo gufasha shampiyona y’umupira wa maguru muri Ghana. . Mr eazi niwe nyiri Empawa iyi ni inzu ifasha kuzamura impano za bakiri bato mu bukorikori butandukanye hano muri afurika. .Niwe nyiri Banku Music iyi ikaba ari inzu itunganya ndetse ikanakora indirimbo za bahanzi batandukanye. .Mr eazi kandi niwe nyiri Zagadat Capital iyi ikaba ari sosiyete ishora imari mu mishinga y’iterambere hirya no hino muri afurika. . Mr eazi kandi niwe nyiri Pawapay iyi ikaba sosiyete yo kohereza no kwakira amafaranga hirya no hino ku isi. Ikiyongera kwibi mu mwaka w’i 2022 akaba yararushinze na Temi Otodola umwana w’umuherwe rurangiranwa muri Nigeria Femi Otedola. Mr Eazi avugako yaje mu muziki ataje kuhashakira amikoro ahubwo ko yagirango umufashe guhunga stress za masomo ya Kaminuza ndetse anaruhuke mu mutwe, umuziki kuriwe akaba awufata nkibyo mu cyongereza bita hobbies ’ icyo umuntu akunda gukora iyo afite akanya’. Mr Eazi Hirya yibi bikorwa by’ubucuruzi afite, umuziki nawo waramuhiriye kuko afite indirimbo nyinshi yakoze zabaye ikimenyabose zirimo : Leg over, Pour me water, Dance for me, property ndetse nizindi nyinshi. Yanatwaye kandi ibihembo by’umuziki bitandukanye ndetse anakora ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Usibye ibijyanye n’umuziki ndetse n’ubucuruzi Mr Eazi akaba kandi yarabashije kwiga ndetse afite impamyabushobozi mubyo gukanika ibyuma byo mu nganda yakuye muri Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of science and technology ’KNUST’ iherereye mu gihugu cya Ghana mu mwaka w’i 2011. Mr eazi hamwe n’umufasha we Temi otodola Mu mwaka w’i 2022 Mr Eazi akaba yarasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ’masters’ mu bijyanye n’ubugeni , iyi mpamyabumenyi akaba yarayikuye muri Kaminuza ya Havard University. Ubuzima bwa Mr Eazi bwahoze buri Easy.

Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda

Ndabizi ibi ni ibintu byabaye ku bantu benshi mu bwana bwabo ndetse n’ubu bikibabaho. Ni ibisanzwe kuba wakumva ikinyarwanda mu ndirimbo idafite n’aho ihuriye nacyo. Ejo nari ndi kumva indirimbo Carolina ya Meddy asohoye mu minsi micye ishize, gusa nkiyumva bwa mbere hari ahantu numvaga Meddy aririmba ati “Don’t let me down, dore agacu” gusa ariko nkibaza ahantu ibyo bintu byaba bihuriye. Imana ishimwe ko haje uburyo bwo gukora Lyrics nibwo nasomye nsanga ni icyongereza. Byanteye gusubiza amaso inyuma ngo ndebe indirimbo zifite amagambo ushobora kumvamo ikinyarwanda. 1. Nta munyonzi upfa Mu ndirimbo “Happy Nation” y’itsinda Ace of Base hari igice baririmbamo ngo “Tell them we’ve gone too far” ariko uburyo babivuga numvaga bavuga ngo nta munyonzi kandi n’abandi bantu benshi twari duhuje kumva indirimbo. Indirimbo Happy Nation ya Ace of Base – Ifoto: Google 2. Waramutse muze? Ye! urashaka umusupa? Oya. Aya magambo wayasanga muri video y’indirimbo yitwa “Coffee Shop” y’umuhanzi Yung Joc na Gorilla Zoe niho havugwa gusa kugeza na n’ubu sindamenya ayo ariyo. 3. Baziko nzi imiziki myinshi, kandi nihimbiye Mu ndirimbo y’umuhanzi Bob Marley wamamaye mu njyana ya Raggea n’itsinda The Wailers, iyi ndirimbo yitwa “One Love” ikaba yarasohotse mu 2001. Iyi ndirimbo numvaga aririmba ngo “Bazi ko nzi imiziki myinshi, kandi nihimbiye” kandi aririmba ngo “As it was in the beginning, so shall it be in the end”. Ariko ibi sinjye gusa kuko twese twumvaga ariko iki gice bakiririmba. Bob Marley – Ifoto: Google 4. Nzakamena Mu ndirimbo ya Madilu System “RTC Riva” sinigaye ko ntumva i lingala ariko hari ijambo ryo muri chorus numvaga ryo nararimenye neza ijambo “Nzakamena(Nanjye sinzi ako ariko)” ariko baririmba “Manja Camelot” aribyo naje guhinduramo gutyo. Madilu System muri RTC Riva Hari amagambo nawe ujya wibuka wavugaga se, ukumva biragusekeje se? Si wowe wenyine. Akenshi ibi byaterwaga no kutumva ururimi se cyangwa bitewe n’umuvuduko umuhanzi yaririmbyeho iryo jambo.