MBAGWE COMEDY yashyize hanze filimi y’uruhererekane yitwa “UBUZIMA NYUMA Y’URUPFU”

Nyuma yo kwigarurira imitima y’abakunzi b’urwenya mu Rwanda no hanze yarwo, MBAGWE COMEDY, umuhanzi ukorera ibikorwa bye mu karere ka Rubavu, yongeye gutungura abafana be asohora filimi nshya y’uruhererekane (series) yise “Ubuzima Nyuma y’Urupfu”, ikaba iri ku rubuga rwe rwa YouTube. MBAGWE COMEDhYzY amaze kumenyekana cyane kubera ama video ye asetsa ariko agaragaza ubutumwa bwimbitse, aho yibanda ku buzima bwa buri munsi n’imibanire y’abantu, ubu akomeje gutera intambwe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda n’akarere kose k’Uburengerazuba. Igice cya mbere cy’ururuhererekane(series) hagaragaramo Roho y’umukobwa watewe icyuma ikomeje kugenda izerera ku isi”, kigaragaza amateka y’umukobwa witwa “Esther”, wahoze ababarirwa mu mibereho idasanzwe nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuryango we. Iyi Filimi igaragaza uburyo urupfu atari iherezo, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rundi ,urugendo rw’ubuzima bushya, rwuzuyemo amayobera, ubwoba, ariko na none n’icyizere. MBAGWE COMEDY yashyizemo ubuhanga budasanzwe mu guhuza urwenya n’amashusho y’amayobera, bifasha kurema inkuru itandukanye n’izindi filimi zisanzwe zo mu Rwanda, Abarebye igice cya mbere bavuze ko batunguwe n’uburyo inkuru yanditswe neza, ndetse ikabakora ku mitima, inatuma batekereza ku buzima n’urupfu mu buryo butandukanye. MBAGWE COMEDY yakomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu karere, afasha urubyiruko kumva ko n’ubwo hari ibihe bikomeye mu buzima, urwenya, ubuhanzi, n’ubutumwa bwiza bishobora guhindura imibereho yabo. iyi flim “Ubuzima Nyuma y’Urupfu” ntivuga gusa ku bantu bapfuye, ahubwo yerekana uburyo ubuzima bukomeza, n’uburyo abantu bakiriho bagomba kwiga guhangana n’ibihe bikomeye. Abayirebye bavuga ko guhuza urwenya n’ubutumwa bwimbitse bituma inkuru iba nziza kandi ikaryohera abayikurikirana. Filimi igaragaza ubuzima n’imibereho y’abaturage bo mu karere ka Rubavu, bituma abakunzi b’urwenya n’abakunda inkuru z’amayobera bumva bishimye kandi bafite aho bahurira n’inkuru. Nk’uko MBAGWE COMEDY ubwe ati:“Ubuzima Nyuma y’Urupfu ni inkuru izatuma abantu batekereza ku buzima bwa buri munsi.”  

Mbagwe Comedy: Impano Idasanzwe muri Sinema Nyarwanda binyuze mu ruhererekane rwa filimi “High School Ghost”.

Itsinda Mbagwe Comedy Films n’itsinda rigizwe n’abanyempano batandukanye muri sinema, ubu bari gutera imbere mu buryo bugaragara, bakomeza kwagura ibikorwa byabo mugukina ndetse no gutunganya filimi dore ko bafite imishinga minini ifite ireme n’icyerekezo gishya mu ruhando rwa sinema nyarwanda. Umusore ukiri muto “Mbagwe” ni we mutima wose w’iri tsinda, akaba ari we utekereza, agategura, akanayobora buri gikorwa cyose kijyanye n’izo cinema zose bategura abantu basigaye bakunda ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye. Afata ibitekerezo avanye mu buzima bwa buri munsi ubuzima bw’ishuri, imibanire y’urubyiruko, ibyishimo akabihindura inkuru iryoheye amaso n’amatwi, Filimi y’uruhererekane “High School Ghost” ni igihangano cyagaragaje neza ubuhanga bwa Mbagwe Comedy muri cinema. High school ghost n’inkuru y’ihariye Igaragaza ubuzima bwo ku ishuri ryisumbuye buvangiwe n’ibihuha by’imuzimu n’ubwoba. Mbagwe yahisemo kuyubaka mu buryo bw’urwenya ruvanze n’ikinamico irimo ubutumwa, ibintu bitari bisanzwe mu Rwanda. “High School Ghost”, yatumye Mbagwe Comedy berekana ubushobozi budasanzwe mugutegura filimi yuruhererekane kurwego rushimishije muri cinema, ibi bibaha ububasha bwo guhatana no ku isoko mpuzamahanga. Mbagwe Comedy muri Cinema si itsinda gusa ni igitekerezo cy’umusore umwe witwa “Mbagwe”, ufite indoto zo guteza imbere sinema nyarwanda kugeza ku rwego mpuzamahanga. Uhereye kuri High School Ghost kugeza ku mishinga mishya ateganya. Mbagwe ari kubaka umusingi uzatuma inkuru z’Abanyarwanda zivugwa mu buryo bwa cinema butagira imbibi. impano ye, icyerekezo n’ubushake afite nibyo nibyo bimuha izina rishya rikomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda izina rizakomeza kumurikira abahanzi n’abakunzi ba cinema nyarwanda ndetse no ku isi yose. Mbagwe comedy, arashimira abakunda ibikorwa bye ndetse abasaba gukomeza kumushigikira uko bashoboye bareba, Kandi basakaza uruhererekana rwa filimi bise “high school ghost”.