Meta irashaka kwinjira mu buhanga bw’ama robo y’abantu nyuma yo gutsindwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga

Meta, sosiyete yahoze yitwa Facebook, yongeye gushaka uburyo bwo kwagura ibikorwa byayo nyuma y’imyaka myinshi ihangana n’ibibazo mu mishinga yayo yo kwagura ikoranabuhanga. Nyuma yo gutsindwa mu guhangana na Apple na Google ku isoko ry’ibikoresho nk’amatelefone, Meta yongeye gutangiza umushinga mushya: gutera imbere mu bwubatsi bw’ama robo y’abantu (humanoid robots). Nk’uko byatangajwe na Bloomberg ku wa Gatanu, Meta yashyizeho itsinda rishinzwe gukora ama robo ashobora gukora imirimo yo mu rugo. Icyakora, intego nyamukuru y’uyu mushinga si ukwikorera ama robo gusa, ahubwo ni ugushyiraho urubuga rusangirwaho n’izindi sosiyete zishaka gukora aya mashini zifite ubushobozi bwo gukora imirimo inyuranye. Kuki Meta yahisemo kwinjira mu ikoranabuhanga ry’ama robo? Facebook ni imwe mu masosiyete yashinze imizi mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga guhera mu myaka ya 2000, ariko Meta, nka sosiyete igenga Facebook, Instagram na WhatsApp, ntirabasha kwigarurira isoko ry’ibikoresho byifashishwa kuri izo mbuga. Apple na Google byigaruriye isoko ry’amatelefone kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, bigatuma Meta ibura uko yinjira mu isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Kugira ngo yongere guhangana ku rwego rw’ikoranabuhanga, Meta yagerageje gushora imari mu cyerekezo cyayo cya Metaverse, aho yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’isi y’ikoranabuhanga (virtual reality) na augmented reality. Gusa, iyo mishinga ntiyagize intsinzi nk’uko byari byitezwe, ndetse isosiyete yahombye miliyari nyinshi z’amadolari kubera ukwanga kw’isoko. Kwihutira kwinjira mu buhanga bw’ama robo y’abantu ni indi ntambwe Meta ishaka gutera kugira ngo igire aho yihagararaho mu ikoranabuhanga rigezweho. Ni uburyo bwo kongera amahirwe y’uko izagira uruhare runini mu bukungu bw’ikoranabuhanga, cyane cyane ko ama robo y’abantu ari mu bintu bikomeje kwitabwaho ku rwego mpuzamahanga. Ingaruka ku isoko ry’ama robo Meta ishaka guhita yinjira mu buhanga bw’ama robo mu buryo buhura n’uburyo yakoze ku mbuga nkoranyambaga. Niba ibasha gushyiraho urubuga rwifashishwa n’abandi mu gukora ama robo, izaba ishyizeho ikintu kigereranywa n’uburyo yagenzuye imbuga nkoranyambaga ku isi hose. Ibi bishobora gutuma Meta iba kimwe mu bigo bikomeye by’ikoranabuhanga byagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ama robo. Niba ama robo ya Meta abashije gukora imirimo yo mu rugo, bishobora gutuma ihangana n’ibigo byamaze kwinjira muri uru rwego nka Tesla ya Elon Musk, Boston Dynamics, na Figure AI. Ikindi kandi, Meta yizeye ko iyi gahunda nshya izayifasha kubona andi mahirwe yo kugira ijambo rikomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga, cyane cyane ku rwego rw’ibikoresho bikorana n’ubwenge bw’ubukorano (AI-powered robotics). Mbese Meta izabigeraho? Nubwo Meta yagerageje kwagura ibikorwa byayo mu myaka icumi ishize, ibikorwa byinshi byayiranze ntibyagize intsinzi nk’uko yabyifuzaga. Ikigo cyashinze imizi ku mbuga nkoranyambaga, ariko nticyigeze kibasha kwigarurira isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa kuri izo mbuga. Ubushoramari bwa miliyari nyinshi bwakozwe mu mushinga wa Metaverse nabwo ntabwo bwatanze umusaruro ukwiye, kuko abantu benshi batabyitabiriye nk’uko byari byitezwe. None se, ama robo y’abantu yaba inzira izafasha Meta kubona intsinzi yari imaze igihe ishaka? Ubu ni bwo buryo bushya isosiyete yishyizemo, ariko igisubizo kizagaragara mu myaka iri imbere, bitewe n’uko isoko rizabyakira ndetse n’uburyo abantu bazemera gukoresha aya mashini mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Elon Musk Yatangaje ko Jay-Z Yashoye Miliyoni za Madolari kugira ngo Beyoncé Yegukane Igikombe cya Best Country Album

Mu itangazo ryasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, umuherwe Elon Musk yatangaje ko Jay-Z yatanze amafaranga menshi kugira ngo umugore we, Beyoncé, atsindire igihembo cya Best Country Album. Nk’uko bivugwa, Jay-Z yaba yarishyuye $20,000,000 ku biganiro bya radiyo, $40,000,000 ku maradiyo acuranga umuziki wa country, ndetse na $110,000,000 kugira ngo indirimbo za Beyoncé zigire umubare munini w’abazimanura (downloads), bigatuma atsindira iki gihembo gikomeye. Aya makuru yateje impaka ndende mu bakunzi b’umuziki no mu bakurikiranira hafi ibihembo bikomeye, cyane cyane abari bagaragaje ko Beyoncé adakwiriye iri shimwe. Hari abavuga ko bishoboka cyane ko abahanzi bakomeye bashora amafaranga kugira ngo begukane ibihembo, mu gihe abandi bavuga ko ibi ari ibihuha bigamije guharabika Jay-Z na Beyoncé. Elon Musk, umuherwe uyobora ibigo nka Tesla na SpaceX, akunze kugira uruhare mu gutangaza amakuru akomeye kandi atavugwaho rumwe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ubusanzwe, Jay-Z na Beyoncé ni bamwe mu byamamare bikomeye ku isi byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa R&B, Pop ndetse n’indi njyana zitandukanye. Nubwo aya makuru yakwirakwijwe cyane, nta cyemezo cyemewe cyigeze gitangwa n’inzego zishinzwe gutanga ibihembo cyangwa abandi banyamuziki bakomeye. Ibi bikomeje gutuma abantu bibaza niba koko Beyoncé yarakoresheje amafaranga kugira ngo yegukane iki gihembo, cyangwa niba ari ibirego bidafite ishingiro.

Abakoresha Internet ya 4G mu Rwanda bageze kuri miliyoni 4,5

Ubwo bwiyongere bubaye nyuma y’uko Ikigo kiranguza Internet ya 4G mu Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN), cyambuwe kwiharira isoko, ibindi bigo by’itumanaho bigahabwa rugari. Ibyo byatumye ibigo nka MTN, Airtel n’ibindi bitanga serivisi za Internet byoroherwa no kugurisha internet ya 4G. RURA yagaragaje ko mu mwaka umwe icyo cyemezo gishyizweho, umubare w’abakoresha 4G wiyongereye ku kigero cya 776%, aho wavuye ku bantu 518.111 wari uriho muri Kamena 2023, ukagera ku bantu 4.538.079 muri Nzeri 2024. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles yabwiye The NewTimes ko intambwe yo kongera uburyo 4G na 5G bigera hirya no hino mu gihugu izagirwamo uruhare n’abari muri urwo rwego bose barimo MTN, Airtel n’ibindi hagamijwe kuziba icyuho kikigaragara. Yagaragaje ko kuri ubu Airtel yatangije uburyo bwisumbuyeho mu guhamagara buzwi nka VoLTE, bufasha mu koroshya ubwumvane mu gihe cyo guhamagarana kandi ko MTN iri mu myiteguro yo kubutangiza. Yashimangiye ko icyo cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda kizazamura uburyo bw’ihangana mu bucuruzi n’itangwa rya serivisi nziza. Ati “Abakiliya ubu bashobora guhitamo gukoresha MTN, Airtel na KTRN mu kubona 4G, mu gihe mbere byari byihariwe na KTRN. Ibigo nka MTN bifite internet ya 3G na 4G kandi ku giciro kimwe, birumvikana ko byazamuye uburyo abantu babonamo internet kuko bihendutse.” Yemeje ko izo mpinduka kandi zizatanga umusanzu ukomeye mu kwagura umuyoboro n’ibikorwaremezo bikenewe ngo u Rwanda rukoreshe internet ya 5G. Umuyobozi w’Ikigo gicuruza Internet ya 4G, Mango 4G, Niyomugabo Eric, yagaragaje ko kuba hari ihangana mu bucuruzi bituma abakora ishoramari bahanga udushya kandi bakazamura uburyo batangaga serivisi bagamije gukurura abakiliya. Ati “Ibi byadufashije kugabanya ibiciro ku birebana n’ibikorwaremezo bituma serivisi dutanga irushaho guhenduka no kuboneka byoroshye ku baturage by’umwihariko mu bice tutageragamo.” “Kuri twe kugira ngo dukomeza kuguma ku isoko riri kugenda ritera imbere, byadusabye gushyiraho uburyo bwo kuzana udushya duhoraho tudutandukanya n’abo duhanganye ku isoko.” Ibigo bitanga serivisi za Internet ya 4G kuri ubu bihanze amaso 5G mu gukomeza kwagura itangwa rya serivisi, kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye ndetse n’ihangana mu bucuruzi. Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga. Isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.

Kirehe: Ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone kizaba cyakemutse mu myaka ibiri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko kuri ubu gahunda yo kubaka iminara y’itumanaho izakemura ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone yatangiye, aho biteganyijwe ko hazubakwa iminara isaga 25 kuri ubu hakaba hamaze kubakwa igera ku 8. Ni iminara yitezweho kuzakemura ibibazo bya murandasi n’ihuzanzira ya telefone n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga kuri ubu bigaragara ku bwiganze mu bice by’aka karere byegereye imipaka n’ibihugu by’abaturanyi bya Tanzania n’u Burundi. Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko iki kibazo bakizi kandi ko hari gahunda yo kubaka iminara izagikemura nta gihindutse mu gihe kitazarenga imyaka ibiri. Yagize ati: “Hari uduce tumwe na tumwe tutabamo za ‘Networks’, n’aho iri ugasanga ntihagije, ariko ubu ku bufatanye na kompanyi z’itumanaho, turi kubishakira ibisubizo. Nk’ubu turateganya kubaka iminara 25 muri iyo hamaze kubakwa igeze ku 8, gahunda ihari ni uko mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri tuzaba tutagifite ikibazo cya ‘network’; cyane cyane abegereye ku bihugu duturanye ku mipaka.” Nk’uko bihurizwaho n’abaturage n’Ubuyobozi muri aka Karere ihuzanzira rya telefone riba riri hasi mu bice bimwe na bimwe, ndetse na murandasi ikaba nkeya, bakagaragaza ko hari igihe bafata iminara yo muri ibyo bihugu bituranyi. Mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU kuri iki kibazo harimo Misago Protais utuye mu Murenge wa Mushikiri, Wagize ati: “Kubera akazi nkora mba nkeneye interineti, ariko mba mbona icikagurika, twaba turi kwakira abantu online ubwo akazi kakaba karapfuye, icyo rero kikaba ari ikibazo cy’iminara. Ubwo rero turifuza ko batwongerera iminara.” Muhire Jean Bosco utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Kenshi na kenshi ujya kubona ukabona telefone ibuze rezo, ivuyeho, ikindi iyo wagiye kure ujya kubona ukabona ufashe iminara yo hakurya muri Tanzania wegereye umupaka.” Umurerwa Immaculee utuye mu Murenge wa Gatore yagize ati: “Akenshi iyo ugeze ku mupaka uhita utangira kurahura ku minara yo mu bihugu duturanye, nko mu Murenge wa Gatore hakunze kubura amarezo ubundi ugafata iminara yo hakurya.”

Mr Eazi yinjiye mu muziki ashaka kuruhuka stress z’ishuri

Uyu ni umwe mu bahanzi bafite amazina aremereye mu muziki wa Nigeria ndetse na afurika muri rusange, gusa icyo atandukaniyeho na benshi mu bandi bahanzi nuko we yaje mu muziki ataje kuhashakira amaronko ahubwo ko yagirango umuziki ujye umufasha kuruhuka mu mutwe ndetse aniyibagize imiserero y’ishuli , muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri mr eazi n’uburyo ubuzima bwe bworoshye bijyana n’izina yiyise rya mr eazi   Mu busanzwe umuhanzi Mr Eazi yabonye izuba mu mwaka w’i 1991 hari ku I Taliki 19 z’ukwezi kwa Nyakanga akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria. Mu mpeshyi yuyu mwaka akaba azuzuza imyaka 34 ya mavuko. Mr Eazi Yakuriye mu rugo rudasaba umunyu ndetse rwose mama we yari afite amangazini acuruza ni mu gihe papa we yari umupilote utwara indege. Mu mwaka w’i 2008 ubwo Mr Eazi yari afite imyaka 17 yaje kwerekeza mu gihugu cya Ghana gukomerezayo amasomo ye ya Kaminuza. Uyu mugabo Yaje kwiga muri Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of science and technology ’KNUST’ aho yize mu ishami rya mekanike. Ndetse aza gusoza amasomo ye mu mwaka w’i 2011. Mr Eazi akigera muri Ghana yatangiye kujya ategura Ibirori kuri Kaminuza aho yigaga ndetse agatumira abahanzi bakizamuka bakaza gukorera Ibirori mu kigo bigatuma nawe abasha gukuramo amafaranga mwibyo bitaramo yabaga yateguye. Nyuma yaho mu mwaka w’i 2013 yaje kugaruka ku ivuko mu gihugu cya Nigeria aza afite amafaranga yizigamye yari yarakuye muri bya bitaramo yateguraga Mr eazi akigera muri nijeriya yahise afungura ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo : akabali, gucukura amabuye y’agaciro ndetse no gucuruza resitora. Mu mpera z’umwaka w’i 2013 nibwo cyera kabaye Mr Eazi Yinjiye mu muziki atangira urugendo rwe nk’umuhanzi wandika indirimbo ndetse akanaririmba gusa urukundo rwe ku muziki rwari rwaratangiye akiri umwana muto kuko akiri umunyeshuli mu mashuli abanza yaririmbaga muri chorali aho yigaga ku ishuli ndetse no mu rugo papa we yakundaga kumukinira indirimbo za banyabigwi mu muziki wa Nigeria barimo : 2BABA , Wandecoal , ndetse n’abandi benshi . uwo mwaka w’i 2013 nibwo Mr Eazi yasohoye album ye ya mbere yise about to blow yariho indirimbo 13 ndetse ihita imutangiza urugendo rwe nk’umuhanzi mu muziki wa nijeriya. Guhera mu mwaka w’i 2014 dore imishinga y’ubucuruzi Mr Eazi afite ; . Afite amazu arenga 100 yo guturamo ari I Kigali ndetse na Lagos muri Nigeria. . Niwe muyobozi mukuru w’urubuga rwo gutega rwa Betpawa, uru rubuga rukaba rufitanye amasezerano na shampiyona y’umupira wa maguru muri Ghana aho Betpawa itanga amafaranga miliyoni 6$ ya madorali ya amerika yo gufasha shampiyona y’umupira wa maguru muri Ghana. . Mr eazi niwe nyiri Empawa iyi ni inzu ifasha kuzamura impano za bakiri bato mu bukorikori butandukanye hano muri afurika. .Niwe nyiri Banku Music iyi ikaba ari inzu itunganya ndetse ikanakora indirimbo za bahanzi batandukanye. .Mr eazi kandi niwe nyiri Zagadat Capital iyi ikaba ari sosiyete ishora imari mu mishinga y’iterambere hirya no hino muri afurika. . Mr eazi kandi niwe nyiri Pawapay iyi ikaba sosiyete yo kohereza no kwakira amafaranga hirya no hino ku isi. Ikiyongera kwibi mu mwaka w’i 2022 akaba yararushinze na Temi Otodola umwana w’umuherwe rurangiranwa muri Nigeria Femi Otedola. Mr Eazi avugako yaje mu muziki ataje kuhashakira amikoro ahubwo ko yagirango umufashe guhunga stress za masomo ya Kaminuza ndetse anaruhuke mu mutwe, umuziki kuriwe akaba awufata nkibyo mu cyongereza bita hobbies ’ icyo umuntu akunda gukora iyo afite akanya’. Mr Eazi Hirya yibi bikorwa by’ubucuruzi afite, umuziki nawo waramuhiriye kuko afite indirimbo nyinshi yakoze zabaye ikimenyabose zirimo : Leg over, Pour me water, Dance for me, property ndetse nizindi nyinshi. Yanatwaye kandi ibihembo by’umuziki bitandukanye ndetse anakora ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Usibye ibijyanye n’umuziki ndetse n’ubucuruzi Mr Eazi akaba kandi yarabashije kwiga ndetse afite impamyabushobozi mubyo gukanika ibyuma byo mu nganda yakuye muri Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of science and technology ’KNUST’ iherereye mu gihugu cya Ghana mu mwaka w’i 2011. Mr eazi hamwe n’umufasha we Temi otodola Mu mwaka w’i 2022 Mr Eazi akaba yarasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ’masters’ mu bijyanye n’ubugeni , iyi mpamyabumenyi akaba yarayikuye muri Kaminuza ya Havard University. Ubuzima bwa Mr Eazi bwahoze buri Easy.