“MUTHA II” Ijwi rishya ry’umuco n’ukuri muri Hip hop Nyarwanda

Mu buzima bwa muzika nyarwanda, hari amazina agenda azamuka bucece ariko afite ubutumwa bukomeye. Muri abo bahanzi, haza MUTHA II, umusore ukomoka mu Rwanda uzwiho indirimbo yitwa “Gatenga/Kicukiro” yasohotse mu 2021 ku rubuga rwa YouTube.   MUTHA II, izina ritandukanye ariko rifite icyo risobanura, ni umuhanzi washyize imbere umwihariko mu kuririmba ibijyanye n’aho akomoka, ibihe yanyuzemo, ndetse n’umujyi wa Kigali w’ubu. Yavutse, arererwa kandi akura mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gatenga, aho indirimbo ye yamenyekaniye cyane yitiriye ako gace. Indirimbo “Gatenga/Kicukiro”, niyo yamwinjije ku ruhando rw’abahanzi bari kuvuga Kigali yabo mu ndimi z’umujyi, Iyi ndirimbo igaragaramo amagambo akomeye, asubiza abantu inyuma mu mateka ya Gatenga, uburyo uyu murenge wabaye isoko y’ibitekerezo, imico, n’imihindukire y’isi y’abakiri bato. “Ntitwasa EP”, ariho iyi ndirimbo ibarizwa, igaragaramo uburyo MUTHA II atanga ishusho y’umujyi wiyubaka, ariko wuzuyemo amateka n’amarangamutima. Akoresha amagambo arimo ubuhanga, ibitekerezo bishingiye ku bimenyetso, kandi akabyandika Mu injyana  ya Hip Hop yihariye. Indirimbo” Gatenga_Kicukiro” Igaragaza imihanda ya Gatenga, abana bakina, abantu babaho ubuzima busanzwe, ndetse n’imyubakire y’iki gihe. Ntabwo ari clip y’akataraboneka mu mashusho, ariko Ni video y’ukuri ku buzima bw’umuturage Utuye i Gikondo, Kabeza, Rebero, cyangwa mu gasanteri ka Gatenga. MUTHA II Ni icyerekezo gishya mu muri Hip hop nyarwanda Nu bwo indirimbo ye yamamaye cyane muri Kigali, MUTHA II afite icyerekezo cyo kugeza injyana ye no hanze y’u Rwanda. Ari mu itsinda rya Kosovo Recordz, rifite intego yo guha ijambo abahanzi bafite impano nyayo. MUTHA II ni ijwi rishya, ariko rishingiye ku mizi ya hip hop, Umuziki we ni nk’indorerwamo y’ubuzima bwo mu midugudu ya Kicukiro. Abamukurikirana bemeza ko azavamo umuhanzi ukomeye, kandi ushobora guhindura uburyo abakiri bato batekerezamo umuziki  bitandukanye no kwishimisha, ahubwo ni uburyo bwo gusigasira amateka, kwiyubaka no kwereka isi Kigali y’ukuri.  

“Birakaze ku Mihanda” Album y’amateka n’ubuzima bw’umuhanda ya Chaka Fella N’ubuhamya si Injyana gusa.

Mu gihe bamwe Mu bahanzi b’iki gihe barushaho kugendera ku ndirimbo zo kwishimisha n’amajwi y’umunezero, umuhanzi Chaka Fella we yahisemo kwinjira ahakomeye agaragaza ukuri kw’ubuzima bwo ku mihanda, arushaho gusiga ubutumwa bufite icyo busobanuye ku buzima bwa buri munsi bw’urubyiruko n’abarokotse ubuzima bubi. Nyuma y’igihe kinini ategerejwe, Chaka Fella yasohoye Album ye ya mbere yise “Birakaze ku Mihanda” ku itariki ya 30 Kamena 2025. Iyi album iriho indirimbo 16 zubakiye ku nkuru zifatika, izigisha, izishishikariza urubyiruko kudacika intege, ndetse zigaragaza ibikomere n’inzozi by’umwana wakuriye mu muhanda ariko wanze kuzarinda azimira atabaye icyo yifuzaga. Album “Birakaze ku Mihanda” ifite indirimbo zikomeye nka: “Chaka Outro” aho agaragaza amagambo arimo ishyaka n’intumbero y’ubuzima bwe. “Hondamo” ft. Zeo Trap indirimbo y’imvugo ikomeye yerekana ihangana n’ubuzima, ndetse n’amarangamutima y’urubyiruko rudacika intege. “Top Chief” ft. Bwiru Majagu ishimangira icyubahiro n’ubudahangarwa bw’abantu bavuye hasi bakagera kure.“ Ntamutima Mugira”  irimo amagambo y’umuntu wahuye n’akagahinda gakomeye ariko agakomera aho abandi bacika.   Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Chaka Fella yagize ati: “Iyi album ntabwo ari iy’imiziki gusa. Ni urugendo rw’ubuzima Nshaka ko abantu bumva ko nubwo ubuzima butaboroheye, ushobora kubugira urubuga rw’amahirwe.” Ibi birumvikanisha ko indirimbo ze zishingiye ku buzima bwe bwite  aho yavuye, uko yacitse intege inshuro nyinshi, ariko akanga gukuramo ake karenge. N’iyo waba utarigeze unyura mu buzima bwo ku mihanda, amagambo ye akugeraho, kuko afite ubushobozi bwo kuvuga ku bibazo bya buri wese.    

Integuza: Mr. Bona Agiye Gushyira Hanze Indirimbo Nshya yise “Phone”

Mr. Bona ni umuhanzi nyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat. Yamenyekanye mu ndirimbo aherutse Gushyira ahagaragara yise “SiPESHO” Ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi be. Kuri ubu, Mr. Bona ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Phone”. Nubwo itariki nyir’izina izasohokeraho itaratangazwa, abakunzi b’umuziki we biteze ko izaba iri ku rwego rwo hejuru, nk’uko asanzwe abaha indirimbo zirimo amagambo Akomeye y’urukundo. Abakunzi ba Mr. Bona bashishikarizwa gukomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze no ku rubuga rwa YouTube kugira ngo bazamenyeshwe igihe iyo ndirimbo izasohokera. Mu gihe dutegereje “Phone”, twakwibutsa Gukomeza Gusangiza inshuti n’abakunzi b’umuziki muri rusange  indirimbo ye yise “SiPESHO”

Indirimbo “Baturekure” ya KAVU Music – Injyana ya Drill Ifite Ubudasa Mu Muziki Nyarwanda

Itsinda KAVU Music rikomeje kuzamura urwego rwa Drill Nyarwanda binyuze mu ndirimbo yabo nshya “Baturekure Dutaha Kure”. Iyi ndirimbo yerekana urugendo rukomeye rw’abasore biyemeje kudacika intege, bakomeza gukora umuziki ufite ubudasa kandi wubakiye ku kuri kw’ibyo bacamo. Mu magambo yabo, bagira bati: “Baturekure dutaha kure, twanyuze mu bikomeye ariko turacyahagaze.” “Ntitugira ubwoba, ibyacu ni reality, turarwana kugeza dutsinze.” “Drill yacu ni fire, ntidutinya guhatana.” Aya magambo agaragaza ukwiyemeza gukomeye kw’iri tsinda, aho bagaragaza ko Hip Hop nyarwanda iri kujya ku rundi rwego. “Baturekure Dutaha Kure”. Iyi ndirimbo yaje ishimangira imbaraga z’iri tsinda mu muziki, aho bakomeje kwerekana ishusho nziza y’ukuntu umuhanzi ashobora gutsinda urugamba rw’ubuzima. Nta gushidikanya, KAVU Music iri guhindura isura ya Hip Hop mu Rwanda, ikazana umwimerere wa Drill wuzuye imbaraga n’ukuri. Reba indirimbo “Baturekure Dutaha Kure” hano: Ese wowe urabona iyi njyana ya Drill izagira uruhare rukomeye muri Hip Hop Nyarwanda? Tanga igitekerezo cyawe!    

Amateka ya Lucky Dube: Twibuke Umurage w’umuziki n’ubutumwa budashira

Mu buhamya bw’umuziki, hari abahanzi bamwe bahinduye amateka, bakaba isoko y’ihumure, impinduka, n’ubumwe. N’ubwo ibintu byose bihinduka, hari amagambo n’indirimbo zibasha gutera impinduka mu buzima bw’umuntu. Lucky Dube, umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa reggae, ni umwe mu bahanzi batazibagirana. Umuziki we ntabwo wari ugereranywa gusa n’umuziki, ahubwo wari urubuga rwo gusangiza isi ubutumwa bw’ubumwe, uburenganzira bwa muntu, n’ubutabera. Kandi n’ubwo urupfu rwe rwabaye agahinda ku bakunzi be, umurage yasigiye isi ni igihango gikomeye. None rero, reka turebe hamwe amateka ye, urugendo rwe rutangaje mu muziki, n’ubutumwa yakomeje kugeza ku bakunzi be kugeza ku mpera z’ubuzima bwe. Lucky Dube yavukiye muri Soweto, muri Johannesburg, ku itariki ya 3 Gicurasi 1964, mu muryango w’abakene. Yari umwe mu bana 7, ariko yakuze mu buzima bw’umukene, afite ibibazo by’imibereho bikomeye, cyane cyane nyuma y’urupfu rwa se. Nyuma yo gukura mu buzima bukomeye, Lucky Dube yahuye n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwe rw’umuziki. Akiri muto, Lucky Dube yakundaga umuziki wa reggae cyane, cyane cyane indirimbo za Bob Marley. Yatangiye kwiga kuririmba muri kiliziya, aho yiga ibikoresho by’umuziki. Akiri umwana, yaje kubona amahirwe yo gukora umuziki bwa mbere, asubiramo indirimbo za reggae n’izindi zigezweho. Ibi byamufashije gutangira kwinjira mu ruganda rw’umuziki, akinjira mu muryango wa reggae. Mu mwaka wa 1984, Lucky Dube yashyize ahagaragara album ye ya mbere yitwa “Lucky Dube and the Super Power”. Nubwo atamenyekanye cyane muri icyo gihe, ibikorwa bye byaje kumenyekana bitinze nyuma yo gushyira hanze album ye ya kabiri, “Prisoner” (1989). Iyi album niyo yamugejeje ku izina rikomeye muri Afurika y’Epfo, kandi yatumye yamenyekana mu bihugu bya Afurika yose. Iyi album yagaragazaga neza ubutumwa bwa Lucky Dube bwo kugaragaza ibibazo by’ubuzima bw’abaturage bo muri Afurika, cyane cyane ibibazo by’ubukene n’uburenganzira bwa muntu. Mu myaka yakurikiyeho, Lucky Dube yanditse album nyinshi zashegeshe imitima y’abafana, harimo “Victims” (1993) na “Soul Taker” (1999). Izi album zagaragazaga ubutumwa bw’ubumwe, urukundo, n’ubutabera, by’umwihariko ku bijyanye n’ivangura ry’amoko n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo mu gihe cya Apartheid. Dube yari ashyigikiye impinduka, kandi yagiraga uruhare mu bikorwa byo guhindura imyumvire no kwigisha abantu kugirana ubwumvikane no kurwanya ivangura.   Mu myaka ya 1990 na 2000, Lucky Dube yashyize ahagaragara album nyinshi zakunzwe ku rwego mpuzamahanga, harimo “Different Colours” na “The Other Side” (2003). Indirimbo ze zakundwaga cyane muri Amerika, Uburayi, ndetse na Afurika. Yabashije kwitabira ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye ku isi hose. Umuziki we wa reggae, uhuza ubutumwa bw’impinduka n’ubumwe, warakunzwe cyane n’abantu bo mu bihugu bitandukanye. Lucky Dube yamenyekanye ku isi hose kubera ubutumwa bwa reggae, ariko n’ubuzima bwe bwite bwari impano. Yari umugabo w’imico myiza, kandi akunda gukorera ibikorwa by’urukundo. Yari ashyigikiye abagore, abana, ndetse no gufasha abatishoboye. Yari afite umuryango w’abana batandatu, kandi akunda kubarera no kubashyigikira mu rugendo rwabo. Ku itariki ya 18 Ukwakira 2007, Lucky Dube yatemwe n’abajura mu gace ka Rosettenville, muri Johannesburg. Yari arimo gutwara imodoka ye, kandi ubwo yageragezaga gukumira abashaka kumwiba, yararashwe. Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye mu bafana be n’abantu benshi mu gihugu cye ndetse no ku isi hose. Yari umuhanzi w’icyamamare, kandi urupfu rwe rwagize ingaruka zikomeye ku muziki wa reggae no ku mitima y’abantu. Nubwo Lucky Dube yitabye Imana, umurage we mu muziki no mu buzima bw’abaturage wagaragaye mu bikorwa bye byo guharanira uburenganzira bwa muntu, ubumwe n’ubutabera. Indirimbo ze zakomeje kubaho mu mitima y’abakunzi be ndetse no mu muziki wa reggae. Amagambo ye y’ubwenge, urukundo, n’impinduka bizakomeza kuba umurage udashira. Lucky Dube yakomeje kuba isoko y’ihumure no guhindura ubuzima bw’abantu benshi muri Afurika no ku isi. Lucky Dube ntabwo yabaye gusa umuhanzi w’icyamamare; yari n’umwigisha w’ubuzima. Yigishaga abantu kubana mu mahoro, guharanira amahoro no kwiyubaka. Nubwo urupfu rwe rwateye agahinda, ibikorwa bye by’umuziki bizakomeza kuba isomo rikomeye ku bantu bose bashaka gukora impinduka mu buzima no mu muryango. Amateka ya Lucky Dube aratanga ubutumwa bw’impinduka, ubwiyunge, no kubana mu mahoro. Yakoze umurimo w’indashyikirwa mu muziki wa reggae, kandi umurage we uzakomeza kubaho mu mitima y’abakunzi be, ndetse no mu buzima bw’abantu bose bafashe ubutumwa bwe nk’icyitegererezo. Ufite ibitekerezo cyangwa inyunganizi ku mateka ya Lucky Dube? Andika muri comment cyangwa utwandikire kuri email yacu: ikosoraradio@gmail.com.

Kega Dolphin Yagaruye Uburyohe bw’Urukundo muri Afro Dancehall Mu ndirimbo yise “Ibyawe”!

Mu gihe umuziki wa Afro Dancehall ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Kega Dolphin yongeye gutuma abakunzi b’umuziki bashya ubwoba nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Ibyawe”. Iyi ndirimbo, yuzuyemo amagambo aryohereye y’urukundo n’umudiho utera amarangamutima, iri gutuma benshi bayiririmba no kuyibyina aho banyuze hose.   “Ibyawe” ni indirimbo ifite amagambo akora ku mutima, aho Kega Dolphin aririmba asezeranya umukunzi we ko ibye byose abimweguriye, urukundo rwe rukaba ntaho ruzajya. Uko ayiririmba, uburyo ashyira mu ijwi amarangamutima, n’uburyo injyana yayo ituma umuntu anyeganyega, byose bituma iyi ndirimbo iba ubukwe ku matwi y’abakunzi b’umuziki.  Mu gihe Dancehall yari isanzwe izwi cyane mu bihugu nka Jamaica na Nigeria, Kega Dolphin yerekanye ko Afro Dancehall nyarwanda nayo ifite umwihariko. “Ibyawe” ni urugero rwiza rw’ukuntu iyi njyana ishobora gutambutsa ubutumwa bw’urukundo mu buryo butuma umuntu ayisubiramo kenshi. Iyo urebye amashusho y’”Ibyawe”, ubona neza ko Kega Dolphin yashyizemo umutima. Ibara ry’amashusho, imbyino ziryoshye, n’imyambarire bihurira ku kintu kimwe – gutuma umuntu yumva urukundo mu buryo bushya. Nyuma yo gusohoka, “Ibyawe” iri mu ndirimbo zikunzwe cyane kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga. Abafana benshi bayifashe nk’inkuru y’urukundo iryoheye amatwi, bakavuga ko Kega Dolphin yagaruye uburyohe bw’urukundo mu muziki wa Afro Dancehall.  

Impamvu Rihanna Akunda Ukuntu A$AP Rocky Yitwara nk’Umubyeyi

Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we A$AP Rocky, ashimangira ko kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi kuri we ari ukureba uburyo yitwara nk’umubyeyi w’abana babo. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rihanna yagaragaje uko anyuzwe no kubona A$AP Rocky arera abana babo, agaragaza ko ari umubyeyi witangira abana ndetse n’ukuntu bagirana umubano wihariye. Yagize ati: “Icyo mukundira cyane ni ubusugi bwe, uburyo agira igikundiro. Ikintu kintangaza ni uko abana bacu bamufata nk’umuntu w’agaciro gakomeye. Akenshi mbona ko bamurusha uko bankunda! Ndababara nkibaza nti ‘Ese mwebwe muzi uwababyaye? Muzi uwababumbatiye mu nda akanabashyira ku isi?’ Ariko iyo mbirebye neza, numva ari ikintu cy’agaciro gakomeye.” Rihanna na A$AP Rocky bafitanye abana babiri, bakaba baragiye bagaragaza kenshi ko bafite umuryango ukomeye ukundanye. Rihanna yakomeje avuga ko uburyo umukunzi we yitwara ku bana babo bumushimisha cyane, kuko abona uko abana bamwiyumvamo. Uyu muririmbyi ukunzwe cyane ku isi yavuze ko nubwo hari igihe yumva abana bamurusha gukunda se, bimushimisha kuko biberekana nk’umuryango wuzuye kandi wishimye. A$AP Rocky, uzwi nk’umuraperi w’icyubahiro, si umuhanzi gusa ahubwo yagaragaje uruhare rufatika mu kurera abana be. Ubusanzwe, ababyeyi babiri iyo bubatse umuryango, igikundiro cy’umwe gishobora kugira uruhare mu buryo abana biyumvamo buri wese. Muri iki gihe, umuco wo gufatanya kurera abana uri kugenda ukura, ndetse n’abagabo benshi bagenda barushaho kugira uruhare mu buzima bw’abana babo kurusha uko byari bimeze mbere. Rihanna avuga ko igikundiro cya A$AP Rocky ari kimwe mu bintu byamufashije gusobanukirwa akamaro k’umuryango n’uko ari iby’agaciro kubona abana bakura bakunda ababyeyi babo bombi. Rihanna na A$AP Rocky ni bamwe mu byamamare bikomeje kugaragaza uburyo urukundo rushingiye ku kwizerana no gufashanya ari ingenzi mu muryango. Kuba Rihanna yishimira ukuntu A$AP Rocky ari umubyeyi mwiza bigaragaza ko urukundo rwabo rudashingiye gusa ku buhanzi no kumenyekana, ahubwo no ku miryango yabo n’uburyo bagenda bareramo abana babo. Uyu mubano wabo uha isomo abandi babyeyi ko kugira uruhare mu kurera abana, haba ku mugabo cyangwa umugore, ari ingenzi kandi bigira uruhare mu gutuma abana bakura bumva bakunzwe, bakagira amahoro no gukura neza mu muryango wabo.

Urugendo Rw’umunyabigwi w’ibihe byose”Arnold Schwarzenegger”

Mbese wigeze wibaza uko umusore wavukiye mu muryango ukennye muri Austria yaje kuba umwe mu bantu bakomeye ku isi?   Uyu ni Arnold Schwarzenegger, umugabo watangiriye mu mikino ngororamubiri, yinjira muri sinema akayobora Hollywood, hanyuma agatangaza isi yose ajya muri politiki. Iyi ni inkuru y’umuntu utigeze areka inzozi ze, ahubwo akazitwara nk’intwaro yo gutsinda ibikomeye byose mu buzima. Arnold Alois Schwarzenegger yavukiye ku itariki ya 30 Kanama 1947, mu mudugudu muto muri Austria. Yakuriye mu muryango utifashije, aho se yari umupolisi ukaze cyane. Mu gihe abandi bana baterwaga imbaraga no gukina umupira w’amaguru, we yarotaga kuzaba umuntu ukomeye muri Amerika. Afite imyaka 15, Arnold yatangiye kwiyegurira imyitozo ngororamubiri (bodybuilding), akabyuka kare buri munsi akikorera ibikoresho bitari byoroshye. Imitsi ye ntiyakuze kubera guhurwa, ahubwo yakuze kubera icyerekezo. Kugira ngo inzozi ze zibe impamo, Arnold yakoraga imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, akareba amafoto y’abakinnyi b’imbaraga (bodybuilders) bo muri Amerika, maze agasaba Imana kuzagera iyo bigeze. Mu 1967, Arnold yabaye Mr. Universe bwa mbere afite imyaka 20, aba umukinnyi muto wabigezeho mu mateka. Ibi byari intangiriro y’ubutwari bwe mu gukoresha imbaraga n’ubwenge mu kubaka umubiri udasanzwe. Yegukanye Mr. Olympia inshuro 7, akaba umwe mu bagabo bamenyekanishije bodybuilding ku rwego mpuzamahanga. Igihe cyose yabaga ku rubyiniro, abantu baratangaraga bati: ‘Uyu muntu si umuntu usanzwe!’ Ariko Arnold ntiyashakaga gusa kuba umuhanga mu kwerekana imitsi, yashakaga ikintu kirenze ibyo. Nyuma yo kwigaragaza muri bodybuilding, Arnold yateye intambwe nini ajya muri sinema. Nyamara, byari ikibazo gikomeye kuko abantu bamusekaga bavuga ko afite ijwi ridakwiye, izina rivunanye, ndetse ko imitsi ye ari myinshi cyane ku mukinnyi wa filime. Ariko se, ni iki cyabujije Arnold? Nta na kimwe! Mu 1982, yabonye amahirwe muri filime ‘Conan the Barbarian’, filime yatumye abantu batangarira uyu mugabo w’imitsi myinshi. Nyuma yaho, mu 1984, yahise ahindura amateka ya sinema ubwo yakinnye muri The Terminator, aho yavuze bwa mbere amagambo yamugize icyamamare: “I’ll be back!” Iyi filime yamugize icyamamare, imuha ubushobozi bwo kwigarurira Hollywood. Yakinnye izindi filime nka: Predator (1987) – Filime yatumye abantu bamwita umwami wa action movies. Total Recall (1990) – Igaragaza imbaraga ze nk’umukinnyi uzi gukina ibihe bikomeye. True Lies (1994) – Yerekanye ko ashobora no gukina filime zirimo urwenya n’ibikorwa bikomeye. Nk’uko twari tubizi, Arnold ntiyari umuntu usanzwe! Mu 2003, yatunguye abantu bose atangaza ko agiye kwiyamamaza ku mwanya wa Guverineri wa California. Benshi babanje kumuseka, bavuga bati: “Ese umukinnyi wa filime azayobora iki?” Ariko ubwo amatora yabaga, Arnold yatsinze ahita aba Guverineri wa 38 wa California, aba umunyamahanga wa mbere wabigezeho muri iyo leta. Yayoboye kugeza mu 2011, yibanda ku guteza imbere ubukungu no kurengera ibidukikije. Mu gihe yayoboraga, bamuhimbye izina “The Governator”, bikomoka kuri filime ye The Terminator. Nyuma ya politiki, Arnold yagarutse muri sinema, agakomeza gukina muri filime nka The Expendables na Terminator: Dark Fate (2019).

Grand P Yabonye Umukunzi Umukwiye Nyuma yo Gutandukana na Eudoxie

Umuhanzi w’umuherwe uzwiho ubuhanga n’icyizere, Grand P, yongeye gutuma benshi bamuvugaho nyuma yo gutangaza umukunzi we mushya, Madamu Kaba Mariame. Ibi byabaye mu gihe cyiza, aho abakundana bizihiza Saint-Valentin, bituma benshi batangazwa n’iyi nkuru nshya y’urukundo. Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare, Grand P yashyize amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza we n’umukunzi we mushya bari mu bihe byiza by’urukundo. Aya mafoto yashimishije benshi, aho uyu muhanzi yagaragazaga amarangamutima ye akomeye kuri Mariame. Grand P si ubwa mbere avuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru z’urukundo. Yahoze azwi cyane mu mubano we n’Umunya-Côte d’Ivoire, Eudoxie Yao, umunyamideli uzwiho ikimero kidasanzwe. Urukundo rwabo rwagaragaye nk’aho rwari rukomeye, ariko rwahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo ibihuha by’ubushurashuzi no gutandukana kwa hato na hato. Iyi nshuro, abantu benshi bibaza niba Mariame ari we mugore uzamuhundagazaho urukundo ruzira amakemwa. Nubwo amakuru ye ataramenyekana cyane, Mariame agaragara nk’umugore ukunda ubuzima bugezweho n’uburyo bw’imibereho bw’abakunzwe mu ruhando rwa muzika n’imyidagaduro. Nta byinshi biramenyekana ku kazi ke cyangwa ubuzima bwe bwite, ariko igihari ni uko Grand P yamaze kwerekana ko amukunda byimazeyo. Gushyira imbere inkuru z’urukundo ni bumwe mu buryo abahanzi n’abanyamuryango ba showbiz bifashisha kugira ngo bagire igikundiro no gukomeza kuvugwa. Hari abemera ko ari amarangamutima y’ukuri, abandi bakabyita amayeri yo gukomeza kuguma mu itangazamakuru. Grand P rero nawe yinjiye muri uru rwego rw’ibyamamare bikunda kwerekana urukundo rwabo ku mugaragaro. Mu gihe Grand P akomeje urugendo rwe rwa muzika n’ubucuruzi, benshi barifuza kureba uko umubano we mushya uzagenda. Ese azaba umwe mu bakundana bazakundwa cyane n’abafana cyangwa se uyu mubano we na Mariame uzahura n’ibibazo nk’uko byagenze mbere? Icyo abantu bategereje ni uko igihe kizagaragaza uko bizagenda. Gusa, kugeza ubu, abafana be bishimiye iyi nkuru nshya, kandi barakurikirana ibizakomeza kuba kuri uyu muhanzi w’umunyabigwi.

A$AP Rocky yagizwe umwere mu rubanza yashinjwagamo kurasa A$AP Relli

A$AP Rocky, umuraperi w’umunyamerika ukomoka i Harlem, yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko mu rubanza rwe yashinjwagamo gukoresha imbunda arasa mugenzi we, A$AP Relli. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe gito cy’iburanisha, aho itsinda ry’abacamanza ryamugize umwere nyuma yo kungurana ibitekerezo mu masaha make. A$AP Rocky, amazina ye nyayo akaba Rakim Mayers, yari akurikiranweho icyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo bunyuranije n’amategeko, aho yashinjwaga kuba yararashe mugenzi we A$AP Relli mu mwaka wa 2021. Uyu muraperi yari yaburanishijwe ku birego by’uko yateze Relli imbunda akamurasa amasasu atandukanye mu kibazo bivugwa ko cyari gifitanye isano n’amakimbirane yo mu itsinda ryabo ry’abaraperi. Mu iburanisha, A$AP Relli, wabaye umwe mu batangabuhamya b’ingenzi, yavuze ko Rocky yamurasiye ku muhanda i Los Angeles, ibintu we yahakanye. Icyakora, nta bimenyetso bifatika byagaragajwe byemeza ko Rocky ari we wakoze iryo bara, ari na byo byatumye abacamanza bamugira umwere. Nyuma y’igihe gito abacamanza bamaze mu mwiherero baganira ku byemezo bagombaga gufata, basomye umwanzuro ku mugaragaro bagira Rocky umwere. Ako kanya, uyu muraperi yahise ashimishwa bikomeye n’icyo cyemezo, arangurura ijwi arangije yiruka ajya mu gituza cy’umukunzi we Rihanna n’umuryango we. Abari mu cyumba cy’urukiko bari batunguwe n’iyo myitwarire, bituma umutekano uhita ushyirwaho kugira ngo urukiko rusubire mu murongo. Ku mpamvu zatanzwe n’abacamanza, bavuze ko ibimenyetso byatanzwe bitari bihagije ngo byemeze ko A$AP Rocky yakoze icyo cyaha. Bagaragaje ko ubushinjacyaha butashoboye kwerekana ibimenyetso bidashidikanywaho byemeza ko Rocky ari we warashe. Ubushinjacyaha bwari bwagerageje gukoresha ubuhamya bwa A$AP Relli na videwo zari zafashwe mu bihe bitandukanye, ariko ntibwari bufite ibimenyetso bifatika byemeza ko Rocky yakoze ibyo yashinjwaga. Nyuma yo kugirwa umwere, A$AP Rocky ashobora gukomeza ubuzima bwe busanzwe atabangamiwe n’ibi birego byari bimwugarije. Ibi byemezo kandi bivuze ko adashobora gufungwa cyangwa gushyirwa mu bihano bifitanye isano n’icyaha yashinjwaga. A$AP Rocky akomeje umushinga we wo gukora umuziki, kandi biteganyijwe ko azakomeza ibikorwa bye bya muzika ndetse no kwita ku muryango we, cyane cyane ko aherutse kwibaruka umwana wa kabiri na Rihanna. Ku bakunzi b’uyu muraperi, igifungo cyashoboraga kuba ingaruka mbi cyane ku rugendo rwe rwa muzika, ariko kuba yagizwe umwere bivuze ko agiye kongera gusubira mu bikorwa bye nk’ibisanzwe.