Umugore wo muri Kenya Yatanze Umuburo ku Bantu Bambaraga Imikufi yo mu Rukenyerero

Umugore wo muri Kiambu/Kenya yatangaje inkuru iteye ubwoba ku bijyanye n’imikufi yambarwa ku rukenyerero, avuga ko hari abayikoresha mu buryo bw’umwijima kugira ngo bagire ubushobozi bwo kugenzura abagabo. Yasabye abagabo kwitonda iyo bagiye mu rukundo n’abagore bambaye iyo mikufi, kuko atari buri gihe iba ari iy’ubwiza gusa. Ubusobanuro Buri Inyuma y’iyi Mikufi Mu muco wa Afurika, imikufi yambarwa ku rukenyerero imaze igihe kinini ikoreshwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza, uburinganire n’icyubahiro. Ariko, uyu mugore yavuze ko hari bamwe bayikoresha mu buryo bw’amayobera, aho bashobora kuyisengera cyangwa kuyivugaho amagambo ya gihanuzi kugira ngo igire imbaraga zo gukurura abagabo no kubategeka. Yagize ati: “Hari abagabo baba baboshywe n’abagore batabizi, bagakora ibyo batashakaga, bakayoborwa n’amarangamutima atumvikana, kubera imbaraga ziba muri iyi mikufi.” Yavuze ko hari abagore bajya ku bapfumu cyangwa abapfumu b’iki gihe kugira ngo babakorere imikufi ifite imbaraga zidasanzwe. Iyo bayambaye, igira uruhare mu gutuma abagabo bayikururwa, ntibabashe gucika cyangwa kubirinda. Uyu mugore yasobanuye ko hari abagore bakoresha iyi mikufi kugira ngo bagire ubushobozi bwo kugenzura abagabo babo, cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu. Ati: “Hari abagabo bashiduka batakaje amafaranga yabo yose batabizi, cyangwa bakagira amarangamutima akabije ku mugore umwe kugeza aho batakibasha kwifatira imyanzuro.” Yakomeje avuga ko abagabo bakwiye gushishoza igihe bagiye mu rukundo n’umugore wambara imikufi yo mu rukenyerero, by’umwihariko niba babona bafite urukundo rudafite ibisobanuro kandi baramutse bagerageje kuva mu mubano bikabananira. Ubwitonzi no Kumenya Ukuri Iyi nkuru yatangaje benshi, bamwe bakaba babifata nko kwitiranya ibintu, mu gihe abandi bumva ko harimo ukuri. Abahanga mu muco bavuga ko iyi mikufi ari igice cy’umuco wa Afurika kandi ko atari byiza kuyigira mbi. Nyamara, bamwe mu bayobozi b’amadini basabye abantu kuba maso, bagasenga kandi bagashishoza mu mibanire yabo. Uyu mugore wo muri Kiambu/Kenya yaboneyeho umwanya wo gusaba abagabo kwitonda no gushishoza igihe bagize amarangamutima akabije kuri bamwe mu bagore bambara iyi mikufi. Nubwo umuntu ashobora kudaha agaciro iyi myemerere, iyi nkuru yagaragaje ko abantu bakwiye kugira ubushishozi mu buzima bwabo bw’urukundo no kwirinda ibyo batumva neza.

Impamvu Rihanna Akunda Ukuntu A$AP Rocky Yitwara nk’Umubyeyi

Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we A$AP Rocky, ashimangira ko kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi kuri we ari ukureba uburyo yitwara nk’umubyeyi w’abana babo. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rihanna yagaragaje uko anyuzwe no kubona A$AP Rocky arera abana babo, agaragaza ko ari umubyeyi witangira abana ndetse n’ukuntu bagirana umubano wihariye. Yagize ati: “Icyo mukundira cyane ni ubusugi bwe, uburyo agira igikundiro. Ikintu kintangaza ni uko abana bacu bamufata nk’umuntu w’agaciro gakomeye. Akenshi mbona ko bamurusha uko bankunda! Ndababara nkibaza nti ‘Ese mwebwe muzi uwababyaye? Muzi uwababumbatiye mu nda akanabashyira ku isi?’ Ariko iyo mbirebye neza, numva ari ikintu cy’agaciro gakomeye.” Rihanna na A$AP Rocky bafitanye abana babiri, bakaba baragiye bagaragaza kenshi ko bafite umuryango ukomeye ukundanye. Rihanna yakomeje avuga ko uburyo umukunzi we yitwara ku bana babo bumushimisha cyane, kuko abona uko abana bamwiyumvamo. Uyu muririmbyi ukunzwe cyane ku isi yavuze ko nubwo hari igihe yumva abana bamurusha gukunda se, bimushimisha kuko biberekana nk’umuryango wuzuye kandi wishimye. A$AP Rocky, uzwi nk’umuraperi w’icyubahiro, si umuhanzi gusa ahubwo yagaragaje uruhare rufatika mu kurera abana be. Ubusanzwe, ababyeyi babiri iyo bubatse umuryango, igikundiro cy’umwe gishobora kugira uruhare mu buryo abana biyumvamo buri wese. Muri iki gihe, umuco wo gufatanya kurera abana uri kugenda ukura, ndetse n’abagabo benshi bagenda barushaho kugira uruhare mu buzima bw’abana babo kurusha uko byari bimeze mbere. Rihanna avuga ko igikundiro cya A$AP Rocky ari kimwe mu bintu byamufashije gusobanukirwa akamaro k’umuryango n’uko ari iby’agaciro kubona abana bakura bakunda ababyeyi babo bombi. Rihanna na A$AP Rocky ni bamwe mu byamamare bikomeje kugaragaza uburyo urukundo rushingiye ku kwizerana no gufashanya ari ingenzi mu muryango. Kuba Rihanna yishimira ukuntu A$AP Rocky ari umubyeyi mwiza bigaragaza ko urukundo rwabo rudashingiye gusa ku buhanzi no kumenyekana, ahubwo no ku miryango yabo n’uburyo bagenda bareramo abana babo. Uyu mubano wabo uha isomo abandi babyeyi ko kugira uruhare mu kurera abana, haba ku mugabo cyangwa umugore, ari ingenzi kandi bigira uruhare mu gutuma abana bakura bumva bakunzwe, bakagira amahoro no gukura neza mu muryango wabo.

Zari Hassan Yabwiye Abagore ko na Bo Bagomba Gutanga Impano ku Munsi wa Saint Valentin

Umunyemari n’icyamamare Zari Hassan, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka @zarithebossladyy, yibukije bagenzi be b’igitsina gore ko ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) atari umunsi wo guhabwa impano gusa, ahubwo ko na bo bagomba gutekereza ku mpano bazaha abakunzi babo. Mu butumwa yatangaje, Zari yavuze ko ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, abagore badakwiye gutegereza gusa impano zituruka ku bagabo babo, ahubwo bagomba no gutanga izabo. Yagaragaje ko uyu munsi ukwiye kuba uwo gusangira urukundo no kwereka abakunzi babo ko na bo babitayeho. “Kenshi abagore bumva ko Saint Valentin ari umunsi wo kwakira impano, nyamara bakwiye no gutekereza ku mpano bagenera abakunzi babo. Gutanga no kwakira bigomba kujyana,” niko Zari yagaragaje mu butumwa bwe. Ibi Zari yabitangaje mu gihe abantu benshi ku isi bizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye, aho bamwe bagenera abakunzi babo impano zitandukanye zirimo indabo, amashusho, imyenda n’ibindi. Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimye kuba yibukije abagore uruhare rwabo muri ibi birori by’urukundo. Zari Hassan ni umwe mu bagore bazwi cyane muri Afurika kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi, imideli ndetse n’uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ubutumwa butandukanye. Ubutumwa bwe kuri Saint Valentin bwakomeje kuba impaka, bamwe bemeza ko ari ukuri, abandi bagaragaza ko buri muntu agira uko ayizihiza bitewe n’imyumvire ye.

Indwara 10 Zihitana Abantu Benshi ku Isi

Mu buzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima bitandukanye, indwara nazo ni igice kimwe umuntu adashobora kwirengagiza. Indwara zishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buzima bwawe, cyane cyane iyo utazirinze cyangwa ngo uzivuze. Icyakora, ntabwo indwara zose zifite ubukana bungana, zimwe zirakarishye (zifite ubukana bwinshi) izindi ziroroheje. Ndetse zimwe muri zo zugarije isi ku buryo buri mwaka zihitana ama miliyoni y’abantu (Yego wasomye neza, hari indwara zihitana abantu babarirwa mu ma miliyoni). Muri iyi nyandiko ya Menya, turareba ku ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi zikaba zikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abatuye isi. 1. Indwara y’umutima Ku isonga ry’imibare y’impfu, indwara z’umutima-damura, harimo n’indwara z’umutima ndetse na stroke, zihitana abantu babarirwa miliyoni 17.9 buri mwaka. Kimwe mu bitera iyi ndwara harimo kudakora imyitozo ngororamubiri no kutagendagenda, imirire mibi, rimwe na rimwe ikaba ishobora no guhererekanwa (heredity). Bimwe mu byagufasha kwirinda iyi ndwara harimo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya neza (indyo yuzuye), no kwirinda kunywa itabi. 2. Kanseri Kanseri zigira imiterere itandukanye bitewe n’aho iturutse ku (mu) mubiri w’umuntu. Intambara irakomeje mu kurwanya no gukumira iyi ndwara yibasira impande zose z’umubiri wa muntu. Ijambo ‘kanseri’ ritera ubwoba, kandi birakwiriye, kuko rivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 10 buri mwaka bapfa bazize iyi ndawara. Iterambere mu bushakashatsi ndetse n’uburyo bwo gutahura hakiri kare iyi ndwara biri mu bishobora gutanga ibisubizo birambye mu guhashya iki cyago. 3. Indwara Zifata Ubwonko Abantu babarirwa muri za miliyoni amagana ku isi bibasirwa indwara zifata ubwonko. Indwara zifata ubwonko, harimo na Alzheimer na Parkinson, zica abantu miliyoni 9 buri mwaka. Ubushakashatsi mu buryo bw’ibanze, uburyo bwo gutahura hakiri kare, hamwe nubuvuzi buvura nibyingenzi mugukemura ibyo bibazo bigoye kandi byangiza. 4. Indwara z’ubuhumekero Indwara z’ubuhumekero karande, zikubiyemo indwara nka asthma, zihitana abantu miliyoni 3.9 buri mwaka. Izi ndwara zibasira intege nke za sisitemu z’ubuhumekero, cyane cyane mu bakiri bato cyane n’abari mu zabukuru, bishimangira akamaro mu gukingira abana. 5. Indwara z’ubuhumekero zo hepfo (COPD) Indwara zidakira zifata ibihaha (COPD) n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero nka Asthma zihitana abantu miliyoni 3.23 buri mwaka. 6. Diyabete Diyabete ni indwara nayo itiyoroheje kandi bucece, diyabete n’ibibazo byayo bituma abantu bagera kuri miliyoni 1.5 bapfa buri mwaka. Guhindura imibereho, kwisuzumisha cyangwa kwisuzuma kenshi, hamwe n’ubuvuzi bworoshye ni ngombwa mu gucunga no gukumira indwara ya diyabete. 7. Indwara z’impiswi Nubwo akenshi bishobora kwirindwa, indwara zimpiswi zikomeje kwibasira abaturage batishoboye, bigatuma abantu miliyoni 1.5 bapfa buri mwaka. Gukoresha amazi meza, kunoza isuku, hamwe n’ubukangurambaga ni bimwe mu bintu by’ingenzi byafasha mu kurwanya no gukumira izo ndwara. 8. Igituntu Igituntu, indwara imaze imyaka, ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima ku isi, gitera impfu zigera kuri miliyoni 1.5 buri mwaka. Iyi ndwara yandura vuba kandi ifite ubukana budasanzwe. Kurwanya igituntu nabyo birasaba hifashishijwe ubukangurambaga, gusuzuma, no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara. 9. Virusi itera SIDA (VIH) N’ubwo hari intambwe igaragara mu iterambere ry’ubuvuzi ndetse no kurwanya no gukumira indwara , virusi itera SIDA iracyateye impungenge ku buzima bw’abatuye isi cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Hafi buri mwaka hapfa abantu bagera ku bihumbi magana atandatu mirongo itatu (630,000), ibi bigaragaza ko ukwiye kwitondera iyi ndwara ukayirinda. Ibi bivuze ko udakwiye kwishora mu byago byagushyira mu kaga ko kwandura virusi itera SIDA. Zimwe mu nzira zo guhashya iyi ndwara harimo ubukangurambaga ku bukana bw’iyi ndwara no gushishikariza abantu kuyirinda, ndetse n’ubuvuzi bufasha abantu banduye mu kugabanya ubukana bw’iyi ndwara. 10. Malariya Indwara ya malariya yanduye ikoresheje imibu, ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange, bigatuma abantu bagera ku 608,000 bapfa buri mwaka. Gukoresha inzitiramubu, kurwanya ibintu byose bikurura imibu ishobora gutera iyi ndwara, ndetse no gufata imiti ivura iyi ndwara, ni bimwe mu bisubizo byo kurwanya iyi ndwara. Umusozo Igihe cyose indwara twavuze hejuru zigihitana amamiliyoni y’abantu hakenewe imbaraga zikenewe nyinshi mu gukura ubuzima bwa benshi batuye isi buve mu kaga. Ibi bizashoboka binyuze mu bushakashatsi, ubukangurambaga, no guhuza imbaraga mu mpande zose z’isi. Ariko nanone nta gikozwe bishobora kuba bibi kurushaho. Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Kubera iki tutanganya amahirwe mu buzima?

Amahirwe ni iki mbere na mbere? Ni igombana ry’ikintu kitagizwemo uruhare ngo kibe. Ngenekereje ni uburyo ikintu icyo aricyo cyose kibaho ariko nta ruhare bakigizemo. Ni ikibazo kitagoye kandi nanone kigoye kugisubiza. Igisubizo cyoroshye ni kimwe “Ntago twavutse kimwe rero imibereho nayo ntigomba kuba imwe“. Ujya wicara ukibaza uti “kuki ntameze nka runaka?” Cyangwa ukavuga uti “uwangira nka runaka”. Nimvuga amahirwe utekereze imibereho, imyitwarire cyangwa se imigirire ya muntu ndetse n’inzira y’ubuzima. Muri iyi minsi nibwo usigaye ubona ko abantu basigaye baharanira kumera nka bagenzi babo mu buryo bumeze nko kwigana. Urakaza neza kuri Menya, uyu munsi twaguteguriye inkuru itandukanye n’izo usanzwe umenyereye kuri uru rubuga ariko nayo twizeye tudashidikanya ko iri bukogwe neza. Ese hari icyo byahindura turamutse tugira amahirwe angana mu buzima? Reka nguhe urugero. Tekereza ufashe abantu bose ukabaha amafaranga angana, ukabaha ibintu byose by’ibanze nko kurya, kuryama no kwambara ku buryo bungana. Ubu hari icyo byahindura? Reka mvuge yego kandi mvuge na oya. Oya, umuntu aho ava akagera akunda kuba ashaka kugira aho agera harenze aho yari ari. Muri uku kubikora nibwo abantu tugenda tunyura mu mayira atandukanye. Nibwo uzabona abakurikira intego zabo ntibazigereho, hakaba abazigezeho ndetse n’abazirenga. Ibi byose ni uruhererekane rw’ibyifuzo tuba dufite bitandukanye. Uti kubera iki? Ndaguha urundi rugero. Tekereza abantu twese dufite intego zo kuzaba abaganga? Ubu se twabaho twivuxa ubuzima bwose? Twabaho dute nta muhinzi? Ibi byatuma tubura abaduha izindi serivisi, nyamara bikarangira izo serivisi nazo tuzikeneye tukazibura. Usibye kuba tubaye tugize amahirwe angana mu buzima byatuma ntagikorwa cyangwa se bigatuma icyo twitaga amahirwe cyangwa se intego biba ibintu bisanzwe, turamutse tugize imibereho imeze kimwe bishobora guteza ikibazo cy’imibereho n’ubundi bikongera bigatuma habaho icyo twita ubusumbane. Muri macye, tubaye tunganya ubushobozi bwose ubwo bushobozi bwaba bumeze nk’uko umwuka duhumeka umeze, ntawakwima umwuka ketse ashaka kukwica ariko ubundi umwuka duhumeka ni ikintu twese dufite niyo mpamvu tutawutindaho kubera ko ari ikintu twese duhuriyeho. Ni izihe ngaruka zo zo kwifuza amahirwe y’undi cyangwe kwisanisha nawe? Ntago wahatira amahirwe cyangwa umugisha kuza, inzira zacu mu buzima zirahabanye, rero n’amahirwe uburyo atuferaho nabyo birahabanye. Kwisanisha n’undi ni ukuba wagerageza kumera nka runaka cyangwa se ukigana imibereho, imiterere cyangwa imyumvire ye haba imwe n’imwe cyangwa yose. Ibi byahozeho ariko byafashe indi ntera muri ibi bihe byo kwaduka kw’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, ugasanga runaka yambaye iki kubera ko hari umuntu yabonye kuri Instagram cyangwa TikTok. Kwisanisha n’undi bigira ingaruka ku mibereho y’ubikoze zishobora kuba nziza cyangwa se mbi ariko usanga muri iyi minsi tugezemo abenshi bibaviramo ingaruka mbi. Kubera iki? Gushaka kwisanisha na mugenzi wawe ni ibyo kwitondera kuko bishobora kugira ingaruka. Abenshi mu bisanisha na bagenzi babo ntibakunze kubigiriramo amahirwe bitewe n’impamvu ntarondora ariko zose zikubiye mu kintu kimwe “amahirwe y’abantu ntago angana”. Ukuri ni ukuhe? Kuba tutanganya amahirwe kuri bamwe hari impamvu nyinshi, hari ibyo kamere yajyennye umuntu atasimbuka kubera ko ari umuhamagaro, kimwe n’uko hari ibyo duterwa n’isi n’abantu. Ntago twese tugira urugendo rw’ubuzima rumeze kimwe, wa mugani “mu gitabo cy’ubuzima buri wese agira ipaji ye kandi itandukanye n’iya mugenzi we”. Ibi bituma umwe azaba umwarimu, undi akaba umuganga, undi akaba umusirikare cyangwa se akaba umushoferi… gutyo gutyo. Rero izi nzira zose ducamo zibamo amahirwe kimwe n’uko zibamo ibizazane (ibinaniza) bitandukanye bitewe n’igihe ahantu n’ibindi byinshi. Uburyo bworoshye ni ukwemera umuhamagaro wawe niba ari ibibazo unyuzemo ugaharanira kubicamo gitwari, wahura n’ibisubizo (imigisha) ugaharanira kubibyaza umusaruro uko ushoboye kose byaba byiza ukayisakaza no ku bandi. Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.