Umugore wo muri Kenya Yatanze Umuburo ku Bantu Bambaraga Imikufi yo mu Rukenyerero

Umugore wo muri Kiambu/Kenya yatangaje inkuru iteye ubwoba ku bijyanye n’imikufi yambarwa ku rukenyerero, avuga ko hari abayikoresha mu buryo bw’umwijima kugira ngo bagire ubushobozi bwo kugenzura abagabo. Yasabye abagabo kwitonda iyo bagiye mu rukundo n’abagore bambaye iyo mikufi, kuko atari buri gihe iba ari iy’ubwiza gusa. Ubusobanuro Buri Inyuma y’iyi Mikufi Mu muco wa Afurika, imikufi yambarwa ku rukenyerero imaze igihe kinini ikoreshwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza, uburinganire n’icyubahiro. Ariko, uyu mugore yavuze ko hari bamwe bayikoresha mu buryo bw’amayobera, aho bashobora kuyisengera cyangwa kuyivugaho amagambo ya gihanuzi kugira ngo igire imbaraga zo gukurura abagabo no kubategeka. Yagize ati: “Hari abagabo baba baboshywe n’abagore batabizi, bagakora ibyo batashakaga, bakayoborwa n’amarangamutima atumvikana, kubera imbaraga ziba muri iyi mikufi.” Yavuze ko hari abagore bajya ku bapfumu cyangwa abapfumu b’iki gihe kugira ngo babakorere imikufi ifite imbaraga zidasanzwe. Iyo bayambaye, igira uruhare mu gutuma abagabo bayikururwa, ntibabashe gucika cyangwa kubirinda. Uyu mugore yasobanuye ko hari abagore bakoresha iyi mikufi kugira ngo bagire ubushobozi bwo kugenzura abagabo babo, cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu. Ati: “Hari abagabo bashiduka batakaje amafaranga yabo yose batabizi, cyangwa bakagira amarangamutima akabije ku mugore umwe kugeza aho batakibasha kwifatira imyanzuro.” Yakomeje avuga ko abagabo bakwiye gushishoza igihe bagiye mu rukundo n’umugore wambara imikufi yo mu rukenyerero, by’umwihariko niba babona bafite urukundo rudafite ibisobanuro kandi baramutse bagerageje kuva mu mubano bikabananira. Ubwitonzi no Kumenya Ukuri Iyi nkuru yatangaje benshi, bamwe bakaba babifata nko kwitiranya ibintu, mu gihe abandi bumva ko harimo ukuri. Abahanga mu muco bavuga ko iyi mikufi ari igice cy’umuco wa Afurika kandi ko atari byiza kuyigira mbi. Nyamara, bamwe mu bayobozi b’amadini basabye abantu kuba maso, bagasenga kandi bagashishoza mu mibanire yabo. Uyu mugore wo muri Kiambu/Kenya yaboneyeho umwanya wo gusaba abagabo kwitonda no gushishoza igihe bagize amarangamutima akabije kuri bamwe mu bagore bambara iyi mikufi. Nubwo umuntu ashobora kudaha agaciro iyi myemerere, iyi nkuru yagaragaje ko abantu bakwiye kugira ubushishozi mu buzima bwabo bw’urukundo no kwirinda ibyo batumva neza.

Urugendo Rw’umunyabigwi w’ibihe byose”Arnold Schwarzenegger”

Mbese wigeze wibaza uko umusore wavukiye mu muryango ukennye muri Austria yaje kuba umwe mu bantu bakomeye ku isi?   Uyu ni Arnold Schwarzenegger, umugabo watangiriye mu mikino ngororamubiri, yinjira muri sinema akayobora Hollywood, hanyuma agatangaza isi yose ajya muri politiki. Iyi ni inkuru y’umuntu utigeze areka inzozi ze, ahubwo akazitwara nk’intwaro yo gutsinda ibikomeye byose mu buzima. Arnold Alois Schwarzenegger yavukiye ku itariki ya 30 Kanama 1947, mu mudugudu muto muri Austria. Yakuriye mu muryango utifashije, aho se yari umupolisi ukaze cyane. Mu gihe abandi bana baterwaga imbaraga no gukina umupira w’amaguru, we yarotaga kuzaba umuntu ukomeye muri Amerika. Afite imyaka 15, Arnold yatangiye kwiyegurira imyitozo ngororamubiri (bodybuilding), akabyuka kare buri munsi akikorera ibikoresho bitari byoroshye. Imitsi ye ntiyakuze kubera guhurwa, ahubwo yakuze kubera icyerekezo. Kugira ngo inzozi ze zibe impamo, Arnold yakoraga imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, akareba amafoto y’abakinnyi b’imbaraga (bodybuilders) bo muri Amerika, maze agasaba Imana kuzagera iyo bigeze. Mu 1967, Arnold yabaye Mr. Universe bwa mbere afite imyaka 20, aba umukinnyi muto wabigezeho mu mateka. Ibi byari intangiriro y’ubutwari bwe mu gukoresha imbaraga n’ubwenge mu kubaka umubiri udasanzwe. Yegukanye Mr. Olympia inshuro 7, akaba umwe mu bagabo bamenyekanishije bodybuilding ku rwego mpuzamahanga. Igihe cyose yabaga ku rubyiniro, abantu baratangaraga bati: ‘Uyu muntu si umuntu usanzwe!’ Ariko Arnold ntiyashakaga gusa kuba umuhanga mu kwerekana imitsi, yashakaga ikintu kirenze ibyo. Nyuma yo kwigaragaza muri bodybuilding, Arnold yateye intambwe nini ajya muri sinema. Nyamara, byari ikibazo gikomeye kuko abantu bamusekaga bavuga ko afite ijwi ridakwiye, izina rivunanye, ndetse ko imitsi ye ari myinshi cyane ku mukinnyi wa filime. Ariko se, ni iki cyabujije Arnold? Nta na kimwe! Mu 1982, yabonye amahirwe muri filime ‘Conan the Barbarian’, filime yatumye abantu batangarira uyu mugabo w’imitsi myinshi. Nyuma yaho, mu 1984, yahise ahindura amateka ya sinema ubwo yakinnye muri The Terminator, aho yavuze bwa mbere amagambo yamugize icyamamare: “I’ll be back!” Iyi filime yamugize icyamamare, imuha ubushobozi bwo kwigarurira Hollywood. Yakinnye izindi filime nka: Predator (1987) – Filime yatumye abantu bamwita umwami wa action movies. Total Recall (1990) – Igaragaza imbaraga ze nk’umukinnyi uzi gukina ibihe bikomeye. True Lies (1994) – Yerekanye ko ashobora no gukina filime zirimo urwenya n’ibikorwa bikomeye. Nk’uko twari tubizi, Arnold ntiyari umuntu usanzwe! Mu 2003, yatunguye abantu bose atangaza ko agiye kwiyamamaza ku mwanya wa Guverineri wa California. Benshi babanje kumuseka, bavuga bati: “Ese umukinnyi wa filime azayobora iki?” Ariko ubwo amatora yabaga, Arnold yatsinze ahita aba Guverineri wa 38 wa California, aba umunyamahanga wa mbere wabigezeho muri iyo leta. Yayoboye kugeza mu 2011, yibanda ku guteza imbere ubukungu no kurengera ibidukikije. Mu gihe yayoboraga, bamuhimbye izina “The Governator”, bikomoka kuri filime ye The Terminator. Nyuma ya politiki, Arnold yagarutse muri sinema, agakomeza gukina muri filime nka The Expendables na Terminator: Dark Fate (2019).

Muhsin Hendricks, Imamu wa mbere ku isi wagaragaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi, yishwe arashwe muri Afurika y’Epfo

Ku wa Gatandatu, mu mujyi wa Gqeberha wo ku nkombe z’inyanja muri Afurika y’Epfo, Imamu Muhsin Hendricks, wari uzwi cyane nk’umwe mu bantu baharaniye uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ) mu idini ya Islam, yarashwe arapfa, nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano. Muhsin Hendricks yamenyekanye nka imamu wa mbere ku isi wabashije gutangaza ko ari umutinganyi ku mugaragaro. Mu mwaka wa 2018, yashinze umuryango udaharanira inyungu witwa Al-Ghurbaah Foundation, wibandaga ku gutanga ubufasha ku bayisilamu bahura n’ivangura rikomoka ku mibereho yabo y’imibonano mpuzabitsina. Uyu muryango wagiye ugerageza gufasha abayoboke b’idini ya Islam hirya no hino ku isi kubona uko babana neza n’ukwemera kwabo, kabone n’ubwo bafite imiterere y’imibanire itandukanye n’iyo benshi bemera nk’iyemewe n’idini. Binyuze mu bikorwa bye, Hendricks yaharaniye ko habaho ubworoherane n’ubwubahane hagati y’imico itandukanye, cyane cyane mu muryango mugari w’abayisilamu aho ibitekerezo bye byatezaga impaka zikomeye. Nubwo yari yaragaragaje ubutwari mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibikorwa bye ntibyavuzweho rumwe, cyane cyane mu mico aho kutihanganira abatandukanye n’abandi bikigaragara cyane. Urupfu rwe rwatumye benshi bagira impungenge ku mutekano w’abaharanira impinduka mu mico gakondo, cyane cyane mu bijyanye n’imibanire y’abantu. Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko iperereza ku iyicwa rye rikomeje, ariko kugeza ubu nta makuru arambuye ku cyaba cyihishe inyuma y’ubu bwicanyi.

Imigezi 10 Miremire Ku Isi

Waba warigeze wibaza ku nzuzi nini zinyura mu bihugu bitandukanye kuri iyi si? Iyi migezi igize imiterere nyaburanga kandi ifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye. Ushobora kandi kwibaza uti se iyi migezi isumbana ite? Reka turebere hamwe imigezi 10 ya mbere miremire ku isi. Turagushimiye kubana Menya muri iyi nyandiko.   1. Umugezi wa Nile (6,650 km): Umugezi wa Nile ufite ikamba ry’umugezi muremure ku isi, uruhukira mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afurika aho wisuka mu nyanja ya Mediterane. Ipima kilometero 6,650. Nile inyura mu bihugu cumi na kimwe, harimo Misiri, Sudani, na Kenya, kandi igira uruhare runini mu mibereho y’akarere ndetse n’imibereho rusange y’ibindi binyabuzima.   2. Umugezi wa Amazon (6,400 km): Amerika yepfo ifite uruzi rwa kabiri rurerure, rukomeye rufite uduhigo ari rwo Amazon. Ipima kilometero 6,400, inyura mu bihugu nka Burezili, Peru, na Kolombiya. Uyu mugezi kandi ufatiye runini ishyamba rya Amazon unyuramo ndetse unafatiye runini ibindi binyabuzima bifite ubuturo muri uyu mugezi.   3. Umugezi wa Yangtze (6,300 km): Ubushinwa nibwo bufite umugezi uza ku mwanya wa gatatu mu burebure ku isi arirwo Yangtze. Uyu mugezi ufite uburebure bwa kirometero 6,300. Uyu mugezi unyura rwagati mu gihugu, ukora ku mijyi minini nka Shanghai na Chongqing. Yangtze yagize uruhare runini mu buzima n’imibereho y’abashinwa mu myaka ibihumbi ishize.   4. Umugezi wa Mississippi-Missouri (6,275 km): Muri Amerika y’Amajyaruguru nayo ihagarariwe n’umugezi wa Mississippi-Missouri (cyangwa se Mississippi) iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ari nayo iza ku mwanya wa kane. Mississippi ifite uburebure bwa kilometero 6,275. Mississippi nayo yagize uruhare runini mu iterambere mu turere tuyikikije yifashishwa nk’inzira yo gutwara abantu n’ubucuruzi.   5. Umugezi wa Yenisei-Angara (5,539 km) Muri Siberiya mu gihugu cy’Uburusiya niho hari uruzi rurerure rwa gatanu, ni uruhererekane rw’imigezi yitwa Yenisei-Angara-Selenga-Ider. Ifite uburebure bwa kilometero 5,539, inyura mu Burusiya, igira uruhare runini ku buzima bw’abatuye muri Siberiya. Ikindi kandi ni uko uru ruzi rufite impuzandengo y’ubujyakuzimu bwa metero 14.   6. Umugezi wa Yellow River (5,464 km): Yellow River ni uruzi rwa kabiri rurerure mu Bushinwa, nyuma ya Yangtze; uyu mugezi nawe wagize uruhare runini mu mibereho y’Abashinwa kuva cyera ndetse n’ubu. Uburebure bw’uyu mugezi bubarirwa muri kilometero 5,464. Uyu ni umugezi wa gatandatu muremire ku isi. Uyu mugezi unyura mu misozi ya Bayan Har, ukiroha mu nyanja ya Bohai.   7. Umugezi wa Ob-Irtysh (5,410 km) Ob-Irtysh ni rumwe mu nzuzi nini zibarizwa mu Burusiya. Ni mu burengerazuba bwa Siberiya, hamwe n’umugezi Irtysh ikora umugezi muremure wa karindwi ku isi, ku bilometero 5,410. Ob ifite inkomoko mu misozi ya Altai. Ifite inkomoko imwe n’umugezi wa Yenisei twavuze hejuru.   8. Umugezi wa Parana-Paraguay (4,880 km): Umugezi wa Parana uherereye muri Amerika y’amajyepfo yo hagati, unyura mu bihugu bya Burezili, Paraguay, na Arijantine ikabarirwa mu bilometero 4,880. Mu nzuzi zo muri Amerika y’epfo, ni iya kabiri mu burebure gusa iza inyuma y’umugezi wa Amazon (twabonye hejuru). Uru ruzi ruhuzwa n’imigezi ya Paraguay na Uruguay ubundi ikiroha mu nyanja ya Atalantika.   9. Umugezi wa Congo (4,700 km): Umugezi wa Congo, ni uruzi rwa kabiri rurerure muri Afurika, ruza inyuma y’umugezi wa Nile nawo twawuvuzeho. Congo ikaba ifite uburebure bwa kilometero 4,700, ukaba ariwo mugezi muremure wa cyenda ku isi Umugezi wa Congo ni uhurirane rw’imugezi ya Congo, Lualaba, Luvua, Luapula na Chambeshi. Congo kandi iri mu nzuzi zifite ubujyakuzimu burebure bugera kuri metero 220.   10. Umugezi wa Amur (4,444 km) Ku mwanya wa cumi tuhabona Umugezi wa Amur cyangwa Heilong ni uruzi ruherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Aziya, rukaba rukoze umupaka (imbago) karemano y’Uburusiya n’Uburasirazuba bw’Ubushinwa, Amur ifite uburebure bwa kilometero 4.444, ubu burebure butuma uyu mugezi uba umugezi wa cumi muremure ku isi.   Umusozo Kuva cyera, izi nzuzi zifatiye runini isi kandi zibumbatiye imiterere nyaburanga n’urusobe rw’ibinyabuzima, zigira kandi n’uruhare runini mu iterambere ry’ikiremwamuntu. N’ubwo bisa n’aho imigabane yose ihagarariwe muri uru rutonde, kuri uru rutonde nta migeze ikomoka mu burayi na Oseyaniya irimo.  

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2025

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023 Umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na gatatu (2023) ugiye gutangira. Ni iminsi micye cyane isigaye ibarirwa ku ntoki, Menya yaguteguriye inkuru zisekeje ndetse n’izitangaje zigufasha kwinjira neza muri mwaka wa 2023. Tekereza kuri ibi bibazo. Ni igihe kingana gite ushobora kumara utarikoza amazi? Ni amafaranga angahe wagura amapantalo abiri y’amakoboyi? Ese urukundo ufitiye umuryango wawe rwatuma ubabara ku bwawo? Muri iyi nyandiko turaza kubona inkuru zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibi bibazo nabajije hejuru. 5. Umugabo ushobora kuba yarishwe no koga Umugabo wari uzwi ku izina rya Amou Haji byanavugwaga ko ari ‘umunyamwanda wa mbere ku isi’ yapfuye nyuma gato yo kubwirizwa koga. Bivugwa kandi ko Amou Haji yaretse gukaraba hashize imyaka mirongo itandatu n’irindwi (67) nyuma yo kwemeza ko bishobora kumukururira imyaku, ndetse bikaba byanamuviramo kumwica. Amou Haji ni umugabo wamaze imyaka 67 atarikoza amazi yicaye aho yabaga. – Ifoto: NY Post Ikibabaje ni uko mu by’ukuri yapfuye nyuma gato yo kwiyuhagira, nubwo nta gihamya igaragaza ko ari ukwiyuhagira byamwishe. Ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko yapfuye afite imyaka imyaka 94, n’ubwo ibitangazamakuru byabanjirije ibimwerekeye muri Mutarama uyu mwaka byari byavuze ko afite imyaka 87. 4. Umubyeyi wabaswe no kwitera Tatuwaje Umubyeyi w’imyaka 45 witwa Melissa Sloan avuga ko “yabaswe” no kwishushanyaho, bizwi nko kwitera tatuwaje (“Tattoo”). Melissa Sloan avuga ko ngo yabuze akazi kubera ibishushanyo bitwikiriye umubiri we wose, ndetse no mu maso he. Melissa Sloan afite tatuwaje ku mubiri we wose, ndetse zimwe azisubiramo – Ifoto: The Sun Igitangaje kuri uyu mugore ni uko ngo kubera umwanya wo kwiyandikaho wamushiranye asigaye asubiramo tatuwaje zishaje. Akaba afite umwihariko wo kuba agendana urushinge rwa tatuwaje kuko aba ashobora kwiyandikaho igihe icyo aricyo cyose. Yavuze ko iyo ajyenda mu muhanda kandi abantu bashobora kuba bamureba nabi, ariko ngo ntibizamubuza kandi bidatinze azakomeza kwishyiraho ibindi gishushanyo ahagana munsi y’ijisho rye ry’i buryo. Ibi byamuviriyemo no kubura akazi kubera iyi mibereho. 3. Umusore ufite urukundo n’ubutwari bidasanzwe Ababyeyi bacu nibintu byiza byigeze kutubaho. Banyuze muri byinshi kugirango tubeho tukiri bato, ntibadutereranye. Ubu ni inshingano zacu kutabirengagiza cyangwa kubatererana igihe bageze mu zabukuru kuko nawe ntibakwirengagije mu bwana bwawe nk’uko uyu musore yabigenje. Inkuru yakwirakwiye kuri interineti (murandasi) ivuga umusore w’impunzi w’umuyisilamu (Mohamed Ayoub) wo muri Myanmar wanze gutererana ababyeyi be (nyina w’imyaka 65 na se w’imyaka 80) akiyemeza guhungana nabo. Mohammed Ayoub ahetse ababyeyi be ku rutugu mu bitebo bibiri. Icyo yakoze ni uko yafashe ibitebo bibiri kimwe akagishyiramo mama we ikindi akagishyiramo papa we ubundi akagishyira ku rutugu kugira ngo nabo bashobore guhunga Myanmar berekeza muri Bangladesh. Yakoze urugendo rw’ibirometero ijana na mirongo itandatu (160km) n’amaguru. Uru rugendo rwose rwamaze iminsi 7. 2. Umugabo w’amaguru arenze abiri Iyi si ni iy’ibitangaza, kimwe mu bimenyetso bikomeye harimo n’abantu nka “Frank Lentini” cyangwa “Francesco Lentini”, umuntu wavukanya amaguru atatu. Lentini yavutse mu 1889 muri Sicily mu gihugu cy’Ubutaliyani, kubera inenge yavukanye, Lentini yavutse afite ukuguru kwa gatatu kwari gutere iburyo bw’umubiri we ahagana ku kibero. Frank Lentini ni umugabo wari ufite amaguru atatu (3) n’ibindi bice byinshi by’inyongera. – Ifoto: Life in Italy Gusa uyu mugabo ibyari inenge byamuviriyemo umugisha, kuko uyu mugabo yaje kuba icyamamare mu kwiyerekana bizwi nka “Circus” muri America ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi. Ibyo ntago bitangaje cyane kuko uyu mugabo usibye amaguru atatu, yari afite ikirenge ku ivi byose hamwe bikaba ibirenge bine (4), amano cumi n’atandatu (16), n’ibitsina bibiri (2) kandi byose bikora neza. 1. Amakoboyi amaze imyaka irenga ijana yaguzwe akayabo Birazwi neza ko umuntu ahaha bitewe n’uko yifite. None se ni amafaranga angahe wakishyura amapantalo abiri y’amakoboyi? Aha umubare wavuga byaterwa n’uko uhagaze mu mufuka. Ariko ndahamya ntashidikanya ko umubare wose waza mu mutwe wawe utagera kuri miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda (RWF 100,000,000+), noneho byisumbuyeho ku mapantalo yashaje. Ibi byabayeho cyane, kuko mu gihugu cya America, amapantalo abiri yo mu bwoko bwa Levi Strauss yavumbuwe mu bwato bwarohamye nyanja ya Atlantic mu 1857 yagurishijwe ibihumbi ijana na cumi na bine by’amadolari ($114,000), ubwo ni miliyoni zirenga ijana na makumyabiri z’amanyarwanda. Imwe mu makoboyi amaze imyaka 165 yaguzwe akayabo (Iburyo) – Ifoto: New York Times Ni amafaranga angahe waba ufite kugira ngo wikure akayabo k’aya mafaranga ugura amapantalo amaze imyaka irenga ijana na mirongo itandatu n’itanu (165)? Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi

Kwambara inkweto biri mu buzima bwawe bwa buri munsi. Uko wambara binatuma hari uko ugaragara mu bantu, ibi bishobora guturuka ku rukweto wambaye n’ubwoko bwarwo. Niba wambara inkweto igezweho bisobanura ko usobanutse byaba ari siporo cyangwa kurimbana. Ikindi kandi ushobora kuba ushaka guhitamo urukweto rugezweho cyangwa rwiza bitewe n’icyo ushaka. Muri iyi nyandiko, turasesengura sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi, ibi byanaguha amakuru ku nkweto zo kwambara muri 2023. # 1 Nike Inkweto ya Nike Isosiyete ihagarariye andi ni Nike; imwe mu masosiyete y’imyenda ya siporo azwi cyane ku isi, kandi inkweto zayo zambarwa nabakinnyi muri siporo hafi ya yose. Inkweto zayo ziroroshye, nziza, kandi zakozwe mubikoresho byiza. Nike ihagaze neza, ibona umwanya wa mbere kuri uru rutonde kuko yinjije amafaranga arenga miliyari 46.71 z’amadolari guhera mu 2022. Nike ni sosiyete imaze imyaka irenga 50 kandi izwi nkisi izwi kwisi yose. Phil Knight na Bill Bowerman bashinze Nike mu 1964. Yatangiye ari Blue Ribbon Sports (BRS), ikorera muri Amerika ikwirakwiza inkweto zo mu Buyapani z’uruganda rwa Onitsuka Tiger.  Nike nayo yambarwa n’ibikomerezwa nka Cristiano Ronaldo. Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 byambere binini ku isi. # 2 Adidas Inkweto ya Adidas Adidas nayo izwiho inkweto nziza zisa neza kandi zikora neza kurushaho. Waba ushaka inkweto zo kwiruka cyangwa inkweto zo kwambara mu buzima busanzwe, Adidas ikora ubu bwoko bwose bw’inkweto. Ni sosiyete ifatwa nka mukeba wa Nike kandi ifite amateka akomeye kandi yibanda cyane kuri siporo. Adidas nayo yinjije amafaranga akabakaba miliyari 21.91 z’amadolari muri 2022. Adidas yashinzwe mu 1949, ishingwa na Adolf (Adi) Dassler umuvandimwe wa Rudolf Dassler nawe washinze sosiyete turi buze kubona kuri uru rutonde. Iyi sosiyete nayo imenyerewe cyane mu gukora inkweto za siporo ndetse n’inkweto zo kwambara mu buzima busanzwe. Iki kirango cyambarwa n’abakinnyi nka Lionel Messi. Indi nkuru wasoma: Imishinga 10 y’ubwubatsi ihenze kurusha indi ku isi. #3 VF Corporation Inkweto ya Timberland imwe muri sosiyete za VF Corporation Izina VF Corporation (yitwaga Vanity Fair Mills) rishobora kuba ritakuza mu bwonko byoroshye, ariko izina Timberland na Vans wabimenya. VF Corporation nayo ni uruganda kabuhariwe mu gukora no gucuruza inkweto. Uru ruganda rwinjije akayabo ka miliyari 13.8 z’amadolari mu mwaka wa 2022. Iyi sosiyete yashinzwe n’umugabo witwa John Barbey n’abandi bashoramari bagenzi be mu 1899 (imyaka irenga 120 ishize). Bayitangije yitwa The Reading Glove aribwo nyuma yaje kuvamo iyi VF. Ikaba ifite amasosiyete nka Timberland, Vans na Dickies. Indi nkuru wasoma: Amashuri 10 ahenze kurusha andi yose mu Rwanda. # 4 Puma Inkweto ya Puma Puma nayo ni uruganda rumwe muzimenyerewe mu gukora imyambaro ya siporo ikaba yarashinzwe nka mukeba wa Adidas. Mu mwaka wa 2022 yinjije asaga miliyari 8.89 z’amadolari. Puma yashinzwe mu 1948 mu gihugu cy’ubudage na Rudolf Dassler, iyi sosiyete yatangiye yitwa Ruda, aribwo nyuma yaje kuba Puma ikaba yambarwa n’abakinnyi b’ibihangange nka Neymar. Indi nkuru wasoma: Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe. # 5 New Balance Inkweto ya New Balance New Balance ni sosiyete izwi cyane nayo mu gukora imyambaro ijyanye n’imikino nk’imyenda n’inkweto. New Balance yinjije akayabo k’amafaranga akabakaba miliyari 5.3 z’amadolari muri 2022. New Balance yashinzwe mu 1906 n’uwitwa William J. Riley, umwongereza wari umwimukira mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, kuva icyo gihe yatangiye kwamamara. Indi nkuru wasoma: Inyamaswa 10 zihaka (gestation) igihe kirekire ku isi. # 6 Reebok Inkweto ya Rebook Rebook nayo ni sosiyete y’abanyamerika ikora imyambaro n’inkweto byo kurimba bitandukanye n’izindi; n’ubwo isa n’aho itakivugwa cyane ariko nayo ni sosiyete ikora inkweto zigezweho kandi zikunzwe. Yashingiwe mu Bwongereza mu 1958 nka sosiyete nk’agace ka kompanyi yitwa J.W. Foster and Sons, isosiyete ikora imyambaro ya siporo yari yarashinzwe mu 1895 i Bolton, Lancashire. Igitangaje kurusha ibindi ni uko J.W. Foster and Sons ari sosiyete yashinzwe n’umwana w’imyaka 14. Indi nkuru wasoma: Menya Applications 10 wakabaye ufite muri telefone yawe. # 7 Converse Inkweto ya Converse All-Star Converse ni sosiyete ikora inkweto zo kurimbana, ubungubu ikaba ari agace (subsidiary) ka Nike Inc. Iyi sosiyete nayo yinjije akayabo miliyari 2.3 z’amadolari. Niba uzi inkweto ya Converse All-Star nizeye neza ko uzi iyi sosiyete. Iyi sosiyete yashinzwe na Marquis Mills Converse mu 1908 nk’isosiyete ikora inkweto za Rubber i Malden, muri Massachusetts. Ariko Converse ntago ikora inkweto gusa kuko ikora n’imyambaro isanzwe. # 8 Under Armour Inkweto ya Under Armour Under Armour ni sosiyete yashinzwe igamije gukora imyambaro ya siporo irimo inkweto n’imyenda. Iyi sosiyete yinjije akayabo ka miliyari 5.68 z’amadolari mu mwaka wa 2021. Under Armour ni yo sosiyete ntoya iri kuri uru rutonde ugereranyije n’izindi. Under Armour yashinzwe ku ya 25 Nzeri 1996, na Kevin Plank, wari ufite imyaka 24 y’amavuko ubwo yari kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru ya kaminuza ya Maryland (American Football). # 9 ASICS Inkweto ya ASICS ASICS nayo ni sosiyete yo mu gihugu cy’Ubuyapani ikora inkweto za siporo, iri zina riri mu magambo y’impine ari mu rurimi rw’ikilatini “anima sana in corpore sano” ugenekereje bivuze “Ubwonko bwiza mu mubiri mwiza”. Yinjije amafaranga akabakaba miliyari 2.9 z’amadolari. ASICS yatangiye nka Onitsuka Co., Ltd ku ya 1 Nzeri 1949. Uwashinze ASICS ariwe Kihachiro Onitsuka yatangiye iki gitekerezo akora inkweto za basketball mu mujyi yavukiyemo wa Kobe, Perefegitura ya Hyogo, mu Buyapani. # 10 Fila Inkweto ya Fila Fila ni sosiyete yo muri Koreya yepfo ifite icyicaro i Seoul. Ikora imyambaro ya siporo n’iyo gutemberana (imyidagaduro). Iyi sosiyete yinjije arenga miliyari 3.25 z’amadolari mu 2022. Isosiyete yabanje gushingwa na Ettore na Giansevero Fila mu 1911 i Coggiola, hafi ya Biella, mu Butaliyani. Iyi sosiyete yimuriye ibyicaro byayo mu 2007, yaje kujya ku isoko ry’imari n’imigabane rya Koreya y’epfo muri Nzeri 2010. Umusozo Inkweto navuga ko ari umwambaro w’ibanze mu mibereho yawe haba aho uyambara n’iyo wambara. Ushobora kuba ukeneye izo kurimbana cyangwa se gukora siporo.  

Umusozi ufite izina rikomeye kandi ridasomeka byoroshye

Birashoboka ko ujya wumva nk’izina ukibaza ahantu igitekerezo cyaryo cyavuye, kubera ko wenda ari ryiza, ridasanzwe cyangwa se ritangaje. Ariko hari n’igihe wumva izina ry’ikintu cyangwa umuntu ukumva ibyiza ari uko wareka kujya urivuga cyangwa se ukanishakira akabyiniriro. Twebwe dufite imisozi ya Jali, Bumbogo, Kigali n’indi nk’iyo. Ariko no hanze y’u Rwanda hari za Kilimanjaro na za Everest. Ubwo se aya yakunanira kuyasoma? Hoya rwose! Mu gihugu cya New Zealand hari umusozi ufite izina ridasanzwe akaba ari nawo musozi wa mbere ufite izina rirerire ku isi. Ukaba waranatwaye Guinness World Records(Igitabo cy’uduhigo). Uwo musozi izina ryawo si izina gusa ahubwo ni interuro ndetse n’amateka icyarimwe. Rero uwo musozi witwa: “Taumata whakatangi hangakoauau o tamatea turi pukakapiki maunga horo nuku pokai whenua kitanatahu”. Wihangane niba bikugoye ku wusoma ariko ntakundi niryo zina ryawo. Mu cyongereza ukaba uhinduka; “The place where Tamatea, the man with the big knees, who slid, climbed and swallowed mountains, known as ‘Landeater’, played his flute to his loved one.” Ubwo mu kinyarwanda ni “Ahantu Tamatea, umugabo w’amavi manini, wanyereye, agasimbuka ndetse akamira imisozi; uzwi nka “Umuryi w’ubutaka”, yacurangiye umwirongi uwo yakundaga”. Amateka y’uyu musozi ni uko waturutse ku mutware w’indwanyi wapfushije murumuna we mu mirwano akajya ahora kuri uwo musozi acuranga umwirongi. Rero iri zina rikaba riva mu rurimi rwitwa Māori. Uru ni ururimi rukoreshwa n’abaturage mu duce tumwe na tumwe two muri New Zealand. Ngaho gerageza usome iryo zina!

Utuntu n’utundi utigeze wumva ahandi

Igihe cyose ukiri ku isi, nayo ntizahwema kukuzanira udushya ku buryo bizagutangaza rimwe na rimwe ugafata icyemezo cyo kubifata uko bimeze(niko bijyenda) ukavuga uti “ni utuntu n’utundi” ubundi ukikomereza. Rero hari ibintu biba bisaba no kubisomeza amazi ngo byumvikane. Shyira amazi hafi kugira ngo turebere hamwe ubudasa bw’isi udashobora gusobanukirwa mu buryo bworoshye. #6 Indege yahagurutse muri 2016 igwa muri 2015 Indege ya Hawaaian Airlines yasubiye inyuma mu gihe. Niba ureba film uzi icyo bita “Time travel” aho umuntu ashobora kuva mu mwaka umwe ajya mu wundi mwaka w’ahahise cyangwa ahazaza. Birumvikana cyane ko bitashoboka! Ariko ibi byabayeho aho indege ya HAWAIIAN Airlines yasubiye inyuma mu gihe. Iyi ndege yahagurutse i Tokyo mu ku italiki ya 1 z’ukwa mbere 2016 saa sita n’iminota icumi(00:10 – Umwaka mushya!), igwa i Honolulu muri Hawaii ku italiki ya 31 z’ukwa cumi n’abiri 2015 saa tanu na mirongo itatu n’itanu(23:35). #5 Ikirwa kiri mu kiyaga kiri ku kirwa kiri mu kiyaga kiri ku kirwa Taal lake ifite ubudasa | ifoto: Awesci Mu gihugu cya Philippines, mu kiyaga cya Taal n’ikirwa cya Luzon hariyo ibintu bisa nk’ibidasanzwe, buretse no kubisobanukirwa ubwabyo no kubivuga ni ikindi kizamini kitoroshye. Muri iki gihugu hari ikirwa kiri mu kiyaga ariko icyo kiyaga nacyo kikaba kiri ku kirwa nacyo kiri mu kindi kiyaga nacyo kiri ku kirwa. Okay, tuza gato ubanze ubisobanukirwe! Ubwo bimeze gutya: Luzon Island> Taal lake > Volcano island > Main crater lake > Vulcan Point. #4 Urutoki rw’impeta y’ubukwe kuki rujya i bumoso Urutoki rumwe nirwo rufite umutsi ujyera ku mutima. Nanjye najyaga ntekereza nti “kubera iki ubundi ntakambara impeta y’ubukwe nko ku gikumwe”? Kubera iki ari i bumoso kandi ku rutoki rubanziriza agahera(Mukubitarukoko)? Nk’umugenzo wazanywe n’abaromani burya bemeraga ko ruriya rutoki arirwo rwonyine rufite “umutsi ujyenda ukagera ku mutima”, barwitaga Vena Amoris. Rero ikimenyetso cyo kwambara impeta kuri rutoki bakagifata nko guhuza imitima y’abashakanye… Gusa ubu birazwi ko intoki zose zifite imitsi ijyera ku mutima. #3 Aho ubutayu buhurira n’inyanja muri Namibia Desert ya Namib ihura n’inyanja ya Atlantic Mu busanzwe ubutayu n’inyanja ntibihuza bitewe n’imiterere. Ibi bishobora gutuma ukeka ko amazi ntaho ahurira n’ubutayu ariko siko bimeze. Muri Namibia hari agace ubutayu bwa Namib buhurira n’inyanja ya Atlantic, ku buryo aho ubutayu busoreza ariho hari inkombe z’inyanja. Gusa si aha honyine, hari n’utundi duce dutandukanye tumeze gutya. #2 Itariki yo kurangira kw’amazi yo mu icupa Amazi ntarangiza igihe, ahubwo icupa. Kuki ubundi amacupa y’amazi yo mu nganda azaho itariki yo kurangira? Wowe urumva byumvikana! Icyo dushobora kwemeranya ni uko amazi atapfa abaye afunze neza kuriya. None ni ukubera iki bashyiraho igihe cyo kurangira(Expiration date) ku mazi? Burya kiriya gihe ni icy’amacupa ntago ari icy’amazi, kuko bovugwa ko icupa rya plastic rishobora kurangiza igihe rikanduza amazi aririmo. #1 Ubutayu bwa Sahara ntibugizwe n’umucanga gusa Ubutayu bwa Sahara bugizwe na 25% by’umucanga Ubutayu bwa Sahara(Sahara desert) bufite ibintu byinshi cyane buzwiho. Gusa hagati aho hari n’ibindi bidasanzwe aba Burya ubu butayu butagizwe n’umucanga gusa(nk’uko ubibona muri film cyangwa ahandi, kuko ugize 25% byabwo bwose. Wasangamo urusekabuye, imisozi, Oasis ndetse n’ibindi.