Nyuma y’uko indirimbo ye Treason yigaruriye imitima ya benshi, “Scott Damane” agiye gushyira hanze EP nshya yise “Overseas”
Nyuma y’uko indirimbo ye Treason yakiriwe neza n’abakunzi b’injyana ya Dancehall na trap, umuhanzi Scott Damane ari mu myiteguro yo gusohora EP nshya yise Overseas. Uyu muhanzi scott Damane amaze igihe yigaragaza nk’umwe mu bahanzi b’abanyempano bafite umwimerere n’ubutumwa bukomeye mu bihangano bye. Indirimbo Treason, yamuhesheje izina rikomeye mu bakunzi ba muzika y”injyana ya hip hop ndetse n’abakunzi bumuziki muri rusange yaranzwe n’amajwi aryohera amatwi, amagambo y’ukuri n’ijwi ry’umwimerere ryatumye benshi batangira kumwita “the new wave of conscious dancehall.” Scott Damane avuga ko iyi EP Overseas izaba igizwe n’indirimbo nyinshi zigaragaza ubuzima bw’umuhanzi utangiye kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aho buri ndirimbo izaba ifite inkuru yayo itanga ishusho y’ubuzima, urukundo, n’inzozi z’urugendo rwe rwa muzika. “Overseas ni urugendo rw’umutima. Ni EP ivuga ku buzima bwanjye, ku mpamvu zatumye nkomeza gukora n’igihe ibintu bitari byiza. Ndashaka ko abafana banjye bumva ko buri ndirimbo ifite isomo ryayo,” — Scott Damane. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram (Scott Damane), Scott Damane yasangije abakunzi be ishusho y’integuza y’iyo EP, ivanze n’amajwi mato y’inyunganizi y’indirimbo nshya. Ibyo byahise bituma abafana be batangira kugaragaza amashyushyu, bamwe bavuga ko Overseas ishobora kuba ari “project ye ikomeye kurusha izindi.” Uretse EP, Scott Damane akomeje gukorana n’abatunganya amajwi n’amashusho bafite ubunararibonye muri muzika nka producer “kush beat “,”kina beat”nabandi, bikaba bizatuma umuziki we ugira umwimerere wihariye, uhuza injyana Ya Dancehall,trap n’umwuka wa Afro-fusion. Iyi EP iteganyijwe gusohoka mu minsi mike iri imbere, ikazaboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka YouTube, Audiomack, Spotify, n’iTunes. Abakunzi be Arabasaba gukomeza kumukurikirana kugira ngo bazabashe kumva neza indirimbo nshya ziri kuri iyo EP, izafasha kumumenyekanisha kurushaho ku ruhando mpuzamahanga.
