“MUTHA II” Ijwi rishya ry’umuco n’ukuri muri Hip hop Nyarwanda
Mu buzima bwa muzika nyarwanda, hari amazina agenda azamuka bucece ariko afite ubutumwa bukomeye. Muri abo bahanzi, haza MUTHA II, umusore ukomoka mu Rwanda uzwiho indirimbo yitwa “Gatenga/Kicukiro” yasohotse mu 2021 ku rubuga rwa YouTube. MUTHA II, izina ritandukanye ariko rifite icyo risobanura, ni umuhanzi washyize imbere umwihariko mu kuririmba ibijyanye n’aho akomoka, ibihe yanyuzemo, ndetse n’umujyi wa Kigali w’ubu. Yavutse, arererwa kandi akura mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gatenga, aho indirimbo ye yamenyekaniye cyane yitiriye ako gace. Indirimbo “Gatenga/Kicukiro”, niyo yamwinjije ku ruhando rw’abahanzi bari kuvuga Kigali yabo mu ndimi z’umujyi, Iyi ndirimbo igaragaramo amagambo akomeye, asubiza abantu inyuma mu mateka ya Gatenga, uburyo uyu murenge wabaye isoko y’ibitekerezo, imico, n’imihindukire y’isi y’abakiri bato. “Ntitwasa EP”, ariho iyi ndirimbo ibarizwa, igaragaramo uburyo MUTHA II atanga ishusho y’umujyi wiyubaka, ariko wuzuyemo amateka n’amarangamutima. Akoresha amagambo arimo ubuhanga, ibitekerezo bishingiye ku bimenyetso, kandi akabyandika Mu injyana ya Hip Hop yihariye. Indirimbo” Gatenga_Kicukiro” Igaragaza imihanda ya Gatenga, abana bakina, abantu babaho ubuzima busanzwe, ndetse n’imyubakire y’iki gihe. Ntabwo ari clip y’akataraboneka mu mashusho, ariko Ni video y’ukuri ku buzima bw’umuturage Utuye i Gikondo, Kabeza, Rebero, cyangwa mu gasanteri ka Gatenga. MUTHA II Ni icyerekezo gishya mu muri Hip hop nyarwanda Nu bwo indirimbo ye yamamaye cyane muri Kigali, MUTHA II afite icyerekezo cyo kugeza injyana ye no hanze y’u Rwanda. Ari mu itsinda rya Kosovo Recordz, rifite intego yo guha ijambo abahanzi bafite impano nyayo. MUTHA II ni ijwi rishya, ariko rishingiye ku mizi ya hip hop, Umuziki we ni nk’indorerwamo y’ubuzima bwo mu midugudu ya Kicukiro. Abamukurikirana bemeza ko azavamo umuhanzi ukomeye, kandi ushobora guhindura uburyo abakiri bato batekerezamo umuziki bitandukanye no kwishimisha, ahubwo ni uburyo bwo gusigasira amateka, kwiyubaka no kwereka isi Kigali y’ukuri.