Mu itangazo ryasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, umuherwe Elon Musk yatangaje ko Jay-Z yatanze amafaranga menshi kugira ngo umugore we, Beyoncé, atsindire igihembo cya Best Country Album. Nk’uko bivugwa, Jay-Z yaba yarishyuye $20,000,000 ku biganiro bya radiyo, $40,000,000 ku maradiyo acuranga umuziki wa country, ndetse na $110,000,000 kugira ngo indirimbo za Beyoncé zigire umubare munini w’abazimanura (downloads), bigatuma atsindira iki gihembo gikomeye.
Aya makuru yateje impaka ndende mu bakunzi b’umuziki no mu bakurikiranira hafi ibihembo bikomeye, cyane cyane abari bagaragaje ko Beyoncé adakwiriye iri shimwe. Hari abavuga ko bishoboka cyane ko abahanzi bakomeye bashora amafaranga kugira ngo begukane ibihembo, mu gihe abandi bavuga ko ibi ari ibihuha bigamije guharabika Jay-Z na Beyoncé.
Elon Musk, umuherwe uyobora ibigo nka Tesla na SpaceX, akunze kugira uruhare mu gutangaza amakuru akomeye kandi atavugwaho rumwe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ubusanzwe, Jay-Z na Beyoncé ni bamwe mu byamamare bikomeye ku isi byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa R&B, Pop ndetse n’indi njyana zitandukanye.
Nubwo aya makuru yakwirakwijwe cyane, nta cyemezo cyemewe cyigeze gitangwa n’inzego zishinzwe gutanga ibihembo cyangwa abandi banyamuziki bakomeye. Ibi bikomeje gutuma abantu bibaza niba koko Beyoncé yarakoresheje amafaranga kugira ngo yegukane iki gihembo, cyangwa niba ari ibirego bidafite ishingiro.