Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we A$AP Rocky, ashimangira ko kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi kuri we ari ukureba uburyo yitwara nk’umubyeyi w’abana babo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rihanna yagaragaje uko anyuzwe no kubona A$AP Rocky arera abana babo, agaragaza ko ari umubyeyi witangira abana ndetse n’ukuntu bagirana umubano wihariye. Yagize ati:
“Icyo mukundira cyane ni ubusugi bwe, uburyo agira igikundiro. Ikintu kintangaza ni uko abana bacu bamufata nk’umuntu w’agaciro gakomeye. Akenshi mbona ko bamurusha uko bankunda! Ndababara nkibaza nti ‘Ese mwebwe muzi uwababyaye? Muzi uwababumbatiye mu nda akanabashyira ku isi?’ Ariko iyo mbirebye neza, numva ari ikintu cy’agaciro gakomeye.”
Rihanna na A$AP Rocky bafitanye abana babiri, bakaba baragiye bagaragaza kenshi ko bafite umuryango ukomeye ukundanye. Rihanna yakomeje avuga ko uburyo umukunzi we yitwara ku bana babo bumushimisha cyane, kuko abona uko abana bamwiyumvamo.
Uyu muririmbyi ukunzwe cyane ku isi yavuze ko nubwo hari igihe yumva abana bamurusha gukunda se, bimushimisha kuko biberekana nk’umuryango wuzuye kandi wishimye.
A$AP Rocky, uzwi nk’umuraperi w’icyubahiro, si umuhanzi gusa ahubwo yagaragaje uruhare rufatika mu kurera abana be. Ubusanzwe, ababyeyi babiri iyo bubatse umuryango, igikundiro cy’umwe gishobora kugira uruhare mu buryo abana biyumvamo buri wese. Muri iki gihe, umuco wo gufatanya kurera abana uri kugenda ukura, ndetse n’abagabo benshi bagenda barushaho kugira uruhare mu buzima bw’abana babo kurusha uko byari bimeze mbere.
Rihanna avuga ko igikundiro cya A$AP Rocky ari kimwe mu bintu byamufashije gusobanukirwa akamaro k’umuryango n’uko ari iby’agaciro kubona abana bakura bakunda ababyeyi babo bombi.
Rihanna na A$AP Rocky ni bamwe mu byamamare bikomeje kugaragaza uburyo urukundo rushingiye ku kwizerana no gufashanya ari ingenzi mu muryango. Kuba Rihanna yishimira ukuntu A$AP Rocky ari umubyeyi mwiza bigaragaza ko urukundo rwabo rudashingiye gusa ku buhanzi no kumenyekana, ahubwo no ku miryango yabo n’uburyo bagenda bareramo abana babo.
Uyu mubano wabo uha isomo abandi babyeyi ko kugira uruhare mu kurera abana, haba ku mugabo cyangwa umugore, ari ingenzi kandi bigira uruhare mu gutuma abana bakura bumva bakunzwe, bakagira amahoro no gukura neza mu muryango wabo.