Itsinda KAVU Music rikomeje kuzamura urwego rwa Drill Nyarwanda binyuze mu ndirimbo yabo nshya “Baturekure Dutaha Kure”. Iyi ndirimbo yerekana urugendo rukomeye rw’abasore biyemeje kudacika intege, bakomeza gukora umuziki ufite ubudasa kandi wubakiye ku kuri kw’ibyo bacamo.
Mu magambo yabo, bagira bati:
“Baturekure dutaha kure, twanyuze mu bikomeye ariko turacyahagaze.”
“Ntitugira ubwoba, ibyacu ni reality, turarwana kugeza dutsinze.”
“Drill yacu ni fire, ntidutinya guhatana.”
Aya magambo agaragaza ukwiyemeza gukomeye kw’iri tsinda, aho bagaragaza ko Hip Hop nyarwanda iri kujya ku rundi rwego.
“Baturekure Dutaha Kure”. Iyi ndirimbo yaje ishimangira imbaraga z’iri tsinda mu muziki, aho bakomeje kwerekana ishusho nziza y’ukuntu umuhanzi ashobora gutsinda urugamba rw’ubuzima.
Nta gushidikanya, KAVU Music iri guhindura isura ya Hip Hop mu Rwanda, ikazana umwimerere wa Drill wuzuye imbaraga n’ukuri.
Reba indirimbo “Baturekure Dutaha Kure” hano:
Ese wowe urabona iyi njyana ya Drill izagira uruhare rukomeye muri Hip Hop Nyarwanda? Tanga igitekerezo cyawe!