Itsinda Jumpy Boyz ryo mu Rwanda ryashyize hanze indirimbo nshya bise Depression, ikaba ari imwe mu ndirimbo zigaragaza uburyo abakiri bato bahura n’ibibazo by’imitekerereze, cyane cyane agahinda n’imihangayiko.
Jumpy Boyz, igizwe na Rugema Kirenga Hector wiyita “Vendrick19” muri muzika na Ndayisaba Zerubabel wiyita “The Paz”.
Mu buryo bwihariye, indirimbo Depression itanga ubutumwa bukomeye ku rubyiruko, isaba abantu kudakomeza kubika ibibazo mu mutima ahubwo bakabivuga, bakabasaba ubufasha igihe bumva batakibasha guhangana n’ibibazo by’imitekerereze.
Iyi ndirimbo igaruka ku buryo abakiri bato bahura n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima, birimo agahinda, guhangayika no kumva batakibasha gukomeza kubaho mu buryo bwiza. Jumby Boyz, binyuze mu miririmbire yabo, bagerageza gufasha urubyiruko kumva ko guhangana n’ibi bibazo ari ingenzi kandi ko bishoboka kubikemura.

Indirimbo Depression ni intambwe ikomeye mu gutanga ubutumwa bwubaka, kandi irashishikariza abaterankunga, ababyeyi ndetse n’abarimu gutekereza ku bijyanye n’imitekerereze y’abakiri bato, cyane cyane mu bihe bitoroshye by’ubu. Jumby Boyz, nk’itsinda ry’imyidagaduro, bakomeje gushyira imbere ubutumwa bwiza mu ndirimbo zabo, bagaragaza ko bafite uruhare mu gufasha abantu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe.

