Integuza: Mr. Bona Agiye Gushyira Hanze Indirimbo Nshya yise “Phone”

Mr. Bona ni umuhanzi nyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat. Yamenyekanye mu ndirimbo aherutse Gushyira ahagaragara yise “SiPESHO” Ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi be.

Kuri ubu, Mr. Bona ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Phone”. Nubwo itariki nyir’izina izasohokeraho itaratangazwa, abakunzi b’umuziki we biteze ko izaba iri ku rwego rwo hejuru, nk’uko asanzwe abaha indirimbo zirimo amagambo Akomeye y’urukundo.

Abakunzi ba Mr. Bona bashishikarizwa gukomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze no ku rubuga rwa YouTube kugira ngo bazamenyeshwe igihe iyo ndirimbo izasohokera.

Mu gihe dutegereje “Phone”, twakwibutsa Gukomeza Gusangiza inshuti n’abakunzi b’umuziki muri rusange  indirimbo ye yise “SiPESHO”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *