Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko kuri ubu gahunda yo kubaka iminara y’itumanaho izakemura ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone yatangiye, aho biteganyijwe ko hazubakwa iminara isaga 25 kuri ubu hakaba hamaze kubakwa igera ku 8.
Ni iminara yitezweho kuzakemura ibibazo bya murandasi n’ihuzanzira ya telefone n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga kuri ubu bigaragara ku bwiganze mu bice by’aka karere byegereye imipaka n’ibihugu by’abaturanyi bya Tanzania n’u Burundi.
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko iki kibazo bakizi kandi ko hari gahunda yo kubaka iminara izagikemura nta gihindutse mu gihe kitazarenga imyaka ibiri.
Yagize ati: “Hari uduce tumwe na tumwe tutabamo za ‘Networks’, n’aho iri ugasanga ntihagije, ariko ubu ku bufatanye na kompanyi z’itumanaho, turi kubishakira ibisubizo. Nk’ubu turateganya kubaka iminara 25 muri iyo hamaze kubakwa igeze ku 8, gahunda ihari ni uko mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri tuzaba tutagifite ikibazo cya ‘network’; cyane cyane abegereye ku bihugu duturanye ku mipaka.”
Nk’uko bihurizwaho n’abaturage n’Ubuyobozi muri aka Karere ihuzanzira rya telefone riba riri hasi mu bice bimwe na bimwe, ndetse na murandasi ikaba nkeya, bakagaragaza ko hari igihe bafata iminara yo muri ibyo bihugu bituranyi.
Mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU kuri iki kibazo harimo Misago Protais utuye mu Murenge wa Mushikiri,
Wagize ati: “Kubera akazi nkora mba nkeneye interineti, ariko mba mbona icikagurika, twaba turi kwakira abantu online ubwo akazi kakaba karapfuye, icyo rero kikaba ari ikibazo cy’iminara. Ubwo rero turifuza ko batwongerera iminara.”
Muhire Jean Bosco utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Kenshi na kenshi ujya kubona ukabona telefone ibuze rezo, ivuyeho, ikindi iyo wagiye kure ujya kubona ukabona ufashe iminara yo hakurya muri Tanzania wegereye umupaka.”
Umurerwa Immaculee utuye mu Murenge wa Gatore yagize ati: “Akenshi iyo ugeze ku mupaka uhita utangira kurahura ku minara yo mu bihugu duturanye, nko mu Murenge wa Gatore hakunze kubura amarezo ubundi ugafata iminara yo hakurya.”