Mbagwe Comedy: Impano Idasanzwe muri Sinema Nyarwanda binyuze mu ruhererekane rwa filimi “High School Ghost”.

Itsinda Mbagwe Comedy Films n’itsinda rigizwe n’abanyempano batandukanye muri sinema, ubu bari gutera imbere mu buryo bugaragara, bakomeza kwagura ibikorwa byabo mugukina ndetse no gutunganya filimi dore ko bafite imishinga minini ifite ireme n’icyerekezo gishya mu ruhando rwa sinema nyarwanda.

Umusore ukiri muto “Mbagwe” ni we mutima wose w’iri tsinda, akaba ari we utekereza, agategura, akanayobora buri gikorwa cyose kijyanye n’izo cinema zose bategura abantu basigaye bakunda ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye.

Afata ibitekerezo avanye mu buzima bwa buri munsi ubuzima bw’ishuri, imibanire y’urubyiruko, ibyishimo akabihindura inkuru iryoheye amaso n’amatwi, Filimi y’uruhererekane “High School Ghost” ni igihangano cyagaragaje neza ubuhanga bwa Mbagwe Comedy muri cinema.

High school ghost n’inkuru y’ihariye Igaragaza ubuzima bwo ku ishuri ryisumbuye buvangiwe n’ibihuha by’imuzimu n’ubwoba. Mbagwe yahisemo kuyubaka mu buryo bw’urwenya ruvanze n’ikinamico irimo ubutumwa, ibintu bitari bisanzwe mu Rwanda.

“High School Ghost”, yatumye Mbagwe Comedy berekana ubushobozi budasanzwe mugutegura filimi yuruhererekane kurwego rushimishije muri cinema, ibi bibaha ububasha bwo guhatana no ku isoko mpuzamahanga.

Mbagwe Comedy muri Cinema si itsinda gusa ni igitekerezo cy’umusore umwe witwa “Mbagwe”, ufite indoto zo guteza imbere sinema nyarwanda kugeza ku rwego mpuzamahanga. Uhereye kuri High School Ghost kugeza ku mishinga mishya ateganya.

Mbagwe ari kubaka umusingi uzatuma inkuru z’Abanyarwanda zivugwa mu buryo bwa cinema butagira imbibi. impano ye, icyerekezo n’ubushake afite nibyo nibyo bimuha izina rishya rikomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda izina rizakomeza kumurikira abahanzi n’abakunzi ba cinema nyarwanda ndetse no ku isi yose.

Mbagwe comedy, arashimira abakunda ibikorwa bye ndetse abasaba gukomeza kumushigikira uko bashoboye bareba, Kandi basakaza uruhererekana rwa filimi bise “high school ghost”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *