MBAGWE COMEDY yashyize hanze filimi y’uruhererekane yitwa “UBUZIMA NYUMA Y’URUPFU”

Nyuma yo kwigarurira imitima y’abakunzi b’urwenya mu Rwanda no hanze yarwo, MBAGWE COMEDY, umuhanzi ukorera ibikorwa bye mu karere ka Rubavu, yongeye gutungura abafana be asohora filimi nshya y’uruhererekane (series) yise “Ubuzima Nyuma y’Urupfu”, ikaba iri ku rubuga rwe rwa YouTube.

MBAGWE COMEDhYzY amaze kumenyekana cyane kubera ama video ye asetsa ariko agaragaza ubutumwa bwimbitse, aho yibanda ku buzima bwa buri munsi n’imibanire y’abantu, ubu akomeje gutera intambwe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda n’akarere kose k’Uburengerazuba.
Igice cya mbere cy’ururuhererekane(series) hagaragaramo Roho y’umukobwa watewe icyuma ikomeje kugenda izerera ku isi”, kigaragaza amateka y’umukobwa witwa “Esther”, wahoze ababarirwa mu mibereho idasanzwe nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuryango we.
Iyi Filimi igaragaza uburyo urupfu atari iherezo, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rundi ,urugendo rw’ubuzima bushya, rwuzuyemo amayobera, ubwoba, ariko na none n’icyizere.


MBAGWE COMEDY yashyizemo ubuhanga budasanzwe mu guhuza urwenya n’amashusho y’amayobera, bifasha kurema inkuru itandukanye n’izindi filimi zisanzwe zo mu Rwanda, Abarebye igice cya mbere bavuze ko batunguwe n’uburyo inkuru yanditswe neza, ndetse ikabakora ku mitima, inatuma batekereza ku buzima n’urupfu mu buryo butandukanye.
MBAGWE COMEDY yakomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu karere, afasha urubyiruko kumva ko n’ubwo hari ibihe bikomeye mu buzima, urwenya, ubuhanzi, n’ubutumwa bwiza bishobora guhindura imibereho yabo.
iyi flim “Ubuzima Nyuma y’Urupfu” ntivuga gusa ku bantu bapfuye, ahubwo yerekana uburyo ubuzima bukomeza, n’uburyo abantu bakiriho bagomba kwiga guhangana n’ibihe bikomeye.

Abayirebye bavuga ko guhuza urwenya n’ubutumwa bwimbitse bituma inkuru iba nziza kandi ikaryohera abayikurikirana.
Filimi igaragaza ubuzima n’imibereho y’abaturage bo mu karere ka Rubavu, bituma abakunzi b’urwenya n’abakunda inkuru z’amayobera bumva bishimye kandi bafite aho bahurira n’inkuru.
Nk’uko MBAGWE COMEDY ubwe ati:“Ubuzima Nyuma y’Urupfu ni inkuru izatuma abantu batekereza ku buzima bwa buri munsi.”

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *