Mr Eazi yinjiye mu muziki ashaka kuruhuka stress z’ishuri

Uyu ni umwe mu bahanzi bafite amazina aremereye mu muziki wa Nigeria ndetse na afurika muri rusange, gusa icyo atandukaniyeho na benshi mu bandi bahanzi nuko we yaje mu muziki ataje kuhashakira amaronko ahubwo ko yagirango umuziki ujye umufasha kuruhuka mu mutwe ndetse aniyibagize imiserero y’ishuli , muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri mr eazi n’uburyo ubuzima bwe bworoshye bijyana n’izina yiyise rya mr eazi

 

Mu busanzwe umuhanzi Mr Eazi yabonye izuba mu mwaka w’i 1991 hari ku I Taliki 19 z’ukwezi kwa Nyakanga akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria. Mu mpeshyi yuyu mwaka akaba azuzuza imyaka 34 ya mavuko. Mr Eazi Yakuriye mu rugo rudasaba umunyu ndetse rwose mama we yari afite amangazini acuruza ni mu gihe papa we yari umupilote utwara indege.

Mu mwaka w’i 2008 ubwo Mr Eazi yari afite imyaka 17 yaje kwerekeza mu gihugu cya Ghana gukomerezayo amasomo ye ya Kaminuza. Uyu mugabo Yaje kwiga muri Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of science and technology ’KNUST’ aho yize mu ishami rya mekanike. Ndetse aza gusoza amasomo ye mu mwaka w’i 2011.

Mr Eazi akigera muri Ghana yatangiye kujya ategura Ibirori kuri Kaminuza aho yigaga ndetse agatumira abahanzi bakizamuka bakaza gukorera Ibirori mu kigo bigatuma nawe abasha gukuramo amafaranga mwibyo bitaramo yabaga yateguye. Nyuma yaho mu mwaka w’i 2013 yaje kugaruka ku ivuko mu gihugu cya Nigeria aza afite amafaranga yizigamye yari yarakuye muri bya bitaramo yateguraga Mr eazi akigera muri nijeriya yahise afungura ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo : akabali, gucukura amabuye y’agaciro ndetse no gucuruza resitora.

Mu mpera z’umwaka w’i 2013 nibwo cyera kabaye Mr Eazi Yinjiye mu muziki atangira urugendo rwe nk’umuhanzi wandika indirimbo ndetse akanaririmba gusa urukundo rwe ku muziki rwari rwaratangiye akiri umwana muto kuko akiri umunyeshuli mu mashuli abanza yaririmbaga muri chorali aho yigaga ku ishuli ndetse no mu rugo papa we yakundaga kumukinira indirimbo za banyabigwi mu muziki wa Nigeria barimo : 2BABA , Wandecoal , ndetse n’abandi benshi . uwo mwaka w’i 2013 nibwo Mr Eazi yasohoye album ye ya mbere yise about to blow yariho indirimbo 13 ndetse ihita imutangiza urugendo rwe nk’umuhanzi mu muziki wa nijeriya.

Guhera mu mwaka w’i 2014 dore imishinga y’ubucuruzi Mr Eazi afite ;

. Afite amazu arenga 100 yo guturamo ari I Kigali ndetse na Lagos muri Nigeria.

. Niwe muyobozi mukuru w’urubuga rwo gutega rwa Betpawa, uru rubuga rukaba rufitanye amasezerano na shampiyona y’umupira wa maguru muri Ghana aho Betpawa itanga amafaranga miliyoni 6$ ya madorali ya amerika yo gufasha shampiyona y’umupira wa maguru muri Ghana.

. Mr eazi niwe nyiri Empawa iyi ni inzu ifasha kuzamura impano za bakiri bato mu bukorikori butandukanye hano muri afurika.

.Niwe nyiri Banku Music iyi ikaba ari inzu itunganya ndetse ikanakora indirimbo za bahanzi batandukanye.

.Mr eazi kandi niwe nyiri Zagadat Capital iyi ikaba ari sosiyete ishora imari mu mishinga y’iterambere hirya no hino muri afurika.

. Mr eazi kandi niwe nyiri Pawapay iyi ikaba sosiyete yo kohereza no kwakira amafaranga hirya no hino ku isi.

Ikiyongera kwibi mu mwaka w’i 2022 akaba yararushinze na Temi Otodola umwana w’umuherwe rurangiranwa muri Nigeria Femi Otedola. Mr Eazi avugako yaje mu muziki ataje kuhashakira amikoro ahubwo ko yagirango umufashe guhunga stress za masomo ya Kaminuza ndetse anaruhuke mu mutwe, umuziki kuriwe akaba awufata nkibyo mu cyongereza bita hobbies ’ icyo umuntu akunda gukora iyo afite akanya’. Mr Eazi Hirya yibi bikorwa by’ubucuruzi afite, umuziki nawo waramuhiriye kuko afite indirimbo nyinshi yakoze zabaye ikimenyabose zirimo : Leg over, Pour me water, Dance for me, property ndetse nizindi nyinshi. Yanatwaye kandi ibihembo by’umuziki bitandukanye ndetse anakora ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi.

Usibye ibijyanye n’umuziki ndetse n’ubucuruzi Mr Eazi akaba kandi yarabashije kwiga ndetse afite impamyabushobozi mubyo gukanika ibyuma byo mu nganda yakuye muri Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of science and technology ’KNUST’ iherereye mu gihugu cya Ghana mu mwaka w’i 2011.


Mr eazi hamwe n’umufasha we Temi otodola

Mu mwaka w’i 2022 Mr Eazi akaba yarasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ’masters’ mu bijyanye n’ubugeni , iyi mpamyabumenyi akaba yarayikuye muri Kaminuza ya Havard University.

Ubuzima bwa Mr Eazi bwahoze buri Easy.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *