Ku wa Gatandatu, mu mujyi wa Gqeberha wo ku nkombe z’inyanja muri Afurika y’Epfo, Imamu Muhsin Hendricks, wari uzwi cyane nk’umwe mu bantu baharaniye uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ) mu idini ya Islam, yarashwe arapfa, nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano.
Muhsin Hendricks yamenyekanye nka imamu wa mbere ku isi wabashije gutangaza ko ari umutinganyi ku mugaragaro. Mu mwaka wa 2018, yashinze umuryango udaharanira inyungu witwa Al-Ghurbaah Foundation, wibandaga ku gutanga ubufasha ku bayisilamu bahura n’ivangura rikomoka ku mibereho yabo y’imibonano mpuzabitsina.
Uyu muryango wagiye ugerageza gufasha abayoboke b’idini ya Islam hirya no hino ku isi kubona uko babana neza n’ukwemera kwabo, kabone n’ubwo bafite imiterere y’imibanire itandukanye n’iyo benshi bemera nk’iyemewe n’idini. Binyuze mu bikorwa bye, Hendricks yaharaniye ko habaho ubworoherane n’ubwubahane hagati y’imico itandukanye, cyane cyane mu muryango mugari w’abayisilamu aho ibitekerezo bye byatezaga impaka zikomeye.
Nubwo yari yaragaragaje ubutwari mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibikorwa bye ntibyavuzweho rumwe, cyane cyane mu mico aho kutihanganira abatandukanye n’abandi bikigaragara cyane. Urupfu rwe rwatumye benshi bagira impungenge ku mutekano w’abaharanira impinduka mu mico gakondo, cyane cyane mu bijyanye n’imibanire y’abantu.
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko iperereza ku iyicwa rye rikomeje, ariko kugeza ubu nta makuru arambuye ku cyaba cyihishe inyuma y’ubu bwicanyi.