Mupenzi Stebbin ni izina rishya mu muziki wa Gospel nyarwanda, ariko riri gufata indi ntera ku buryo budasanzwe. Yatangiye urugendo rwe mu muziki mu mwaka wa 2021, nibwo yinjiye mu muziki , mu njyana ya Gospel ataririmba gusa, ahubwo anandika indirimbo zihimbaza Imana. Indirimbo ye yambere yakunzwe cyane yitwa “Kora”, ikomeje kumuzamurira izina mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.
Nkuko yabitangarije itangazamakuru ubu yamaze gushyira hanze integuza y’indirimbo ye nshya yise “Upfumbatura Ikiganza”,Usibye ubuhanzi, Mupenzi ni n’umunyeshuri wiga IT (Information Technology) muri University of Kigali, ibintu bimufasha guhuza impano n’amasomo y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Ibi bituma abasha gukoresha ubumenyi bwe mu buryo bw’imenyekanishabikorwa n’uburyo bwo gusakaza indirimbo ze ku mbuga zitandukanye.
Kuri ubu, afite indirimbo nshya yitegura gushyira ahagaragara mu cyumweru gitaha, ikaba itegerejwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda ndetse no mubihugu by’abaturanyi.

Uretse kuririmba, Mupenzi ni n’umuvugabutumwa mu buryo bw’umwuka afite umushinga witwa “Vocal Music with Prayer”, gahunda ihuriza hamwe abantu bafite impano yo kuririmba kugira ngo baramye kandi bahimbaze Imana mu buryo bw’amajwi y’umwimerere no gusenga.
Mupenzi Stebbin akomeje kuba urugero rwiza rw’uko impano n’ubumenyi bishobora kugendana, akubakira ku kwizera n’umurava mu byo akora. Abakunzi ba Gospel barasabwa kumutega amatwi no gushyigikira ibikorwa bye, cyane cyane indirimbo ye nshya igiye gusohoka vuba.

