“Birakaze ku Mihanda” Album y’amateka n’ubuzima bw’umuhanda ya Chaka Fella N’ubuhamya si Injyana gusa.
Mu gihe bamwe Mu bahanzi b’iki gihe barushaho kugendera ku ndirimbo zo kwishimisha n’amajwi y’umunezero, umuhanzi Chaka Fella we yahisemo kwinjira ahakomeye agaragaza ukuri kw’ubuzima bwo ku mihanda, arushaho gusiga ubutumwa bufite icyo busobanuye ku buzima bwa buri munsi bw’urubyiruko n’abarokotse ubuzima bubi. Nyuma y’igihe kinini ategerejwe, Chaka Fella yasohoye Album ye ya mbere yise “Birakaze ku Mihanda” ku itariki ya 30 Kamena 2025. Iyi album iriho indirimbo 16 zubakiye ku nkuru zifatika, izigisha, izishishikariza urubyiruko kudacika intege, ndetse zigaragaza ibikomere n’inzozi by’umwana wakuriye mu muhanda ariko wanze kuzarinda azimira atabaye icyo yifuzaga. Album “Birakaze ku Mihanda” ifite indirimbo zikomeye nka: “Chaka Outro” aho agaragaza amagambo arimo ishyaka n’intumbero y’ubuzima bwe. “Hondamo” ft. Zeo Trap indirimbo y’imvugo ikomeye yerekana ihangana n’ubuzima, ndetse n’amarangamutima y’urubyiruko rudacika intege. “Top Chief” ft. Bwiru Majagu ishimangira icyubahiro n’ubudahangarwa bw’abantu bavuye hasi bakagera kure.“ Ntamutima Mugira” irimo amagambo y’umuntu wahuye n’akagahinda gakomeye ariko agakomera aho abandi bacika. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Chaka Fella yagize ati: “Iyi album ntabwo ari iy’imiziki gusa. Ni urugendo rw’ubuzima Nshaka ko abantu bumva ko nubwo ubuzima butaboroheye, ushobora kubugira urubuga rw’amahirwe.” Ibi birumvikanisha ko indirimbo ze zishingiye ku buzima bwe bwite aho yavuye, uko yacitse intege inshuro nyinshi, ariko akanga gukuramo ake karenge. N’iyo waba utarigeze unyura mu buzima bwo ku mihanda, amagambo ye akugeraho, kuko afite ubushobozi bwo kuvuga ku bibazo bya buri wese.