Kega Dolphin yazanye amarangamutima mashya mu muziki nyarwanda binyuze mu njyana ya Afro-Fusion

Mu gihe injyana ya Afro-Fusion igenda irushaho gukundwa cyane mu muziki nyarwanda, Kega Dolphin ari kugaragaza ko ashobora kuyihesha Icyubahiro abinyujije mu ndirimbo amaze gushyira ahagaragara. Kega Dolphin Afite impano yihariye mu kuririmba urukundo rw’iki gihe, urukundo rwuzuyemo amarangamutima ndetse n’ubuzima busanzwe mu njyana ya Hip hop nayo yisangamo. Kega Dolphin, umuhanzi ukiri muto ariko ufite icyerekezo gikomeye, ari kubaka izina mu mitima y’abakunzi b’injyana zivanze. Afite umwihariko mu kuvanga injyana ya rap na afro fusion bikabyara umuziki ugezweho kandi wumvikanamo ubuzima bw’uyu munsi. Kega Dolphin amaze gushyira hanze indirimbo nka jah, ibyawe, no mercy nizindi. Indirimbo “Ibyawe” ni imwe mu zihagaze neza mu zo amaze gushyira hanze. Irimo amagambo yuje gutakamba no gukumbura, aho umusore yiyumvamo umukobwa ariko agakomeza kwibaza niba yamukunda by’ukuri. Ifite umuvuduko woroshye n’amajwi aseseka buhoro, bigatuma yumvikana cyane mu matwi y’abumva. Indirimbo “No Mercy” nayo ni iy’urukundo, ariko irimo igitugu n’ukuri kubabaza. Aha Kega Dolphin yivugira nk’uwamaze kurambirwa amarira y’ubusa, akavuga ko nta mbabazi agifitiye abakina ku mitima y’abandi. Iyi ndirimbo yerekana ukuntu urukundo rwo muri iki gihe rwabaye , aho buri wese ashaka kumenya niba akundwa cyangwa abeshywa. Abakunda injyana ya Afro-Fusion bamubonamo amaraso mashya muri muzika nyarwanda. Kega Dolphin umwe mu bahanzi bakiri bato, ariko bafite intego yo gutuma umuziki nyarwanda ukomeza gukura umunsi ku munsi. Mu bihangano bye humvikanamo ukuri k’urukundo rw’iki gihe.                  

Kega Dolphin Yagaruye Uburyohe bw’Urukundo muri Afro Dancehall Mu ndirimbo yise “Ibyawe”!

Mu gihe umuziki wa Afro Dancehall ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Kega Dolphin yongeye gutuma abakunzi b’umuziki bashya ubwoba nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Ibyawe”. Iyi ndirimbo, yuzuyemo amagambo aryohereye y’urukundo n’umudiho utera amarangamutima, iri gutuma benshi bayiririmba no kuyibyina aho banyuze hose.   “Ibyawe” ni indirimbo ifite amagambo akora ku mutima, aho Kega Dolphin aririmba asezeranya umukunzi we ko ibye byose abimweguriye, urukundo rwe rukaba ntaho ruzajya. Uko ayiririmba, uburyo ashyira mu ijwi amarangamutima, n’uburyo injyana yayo ituma umuntu anyeganyega, byose bituma iyi ndirimbo iba ubukwe ku matwi y’abakunzi b’umuziki.  Mu gihe Dancehall yari isanzwe izwi cyane mu bihugu nka Jamaica na Nigeria, Kega Dolphin yerekanye ko Afro Dancehall nyarwanda nayo ifite umwihariko. “Ibyawe” ni urugero rwiza rw’ukuntu iyi njyana ishobora gutambutsa ubutumwa bw’urukundo mu buryo butuma umuntu ayisubiramo kenshi. Iyo urebye amashusho y’”Ibyawe”, ubona neza ko Kega Dolphin yashyizemo umutima. Ibara ry’amashusho, imbyino ziryoshye, n’imyambarire bihurira ku kintu kimwe – gutuma umuntu yumva urukundo mu buryo bushya. Nyuma yo gusohoka, “Ibyawe” iri mu ndirimbo zikunzwe cyane kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga. Abafana benshi bayifashe nk’inkuru y’urukundo iryoheye amatwi, bakavuga ko Kega Dolphin yagaruye uburyohe bw’urukundo mu muziki wa Afro Dancehall.