Uko Indirimbo “MWIZA” na “DORE” Zubatse Izina rya Pax Li Nk’Umuhanzi Utanga Icyizere muri muzika nyarwanda

Mu gihe uruganda rw’umuziki nyarwanda rukomeje kubona impano nshya zigaragaza icyerekezo gishya, izina “Pax Li” ririmo kumvikana cyane cyane mubakunzi b’injyana ya afrobeat, Nubwo akiri umuhanzi ukizamuka, indirimbo ze ebyiri amaze gushyira ahagaragara zakiriwe neza nabakunzi be arizo “MWIZA” na “DORE” zamuhesheje umubare utari muto wabamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bituma atangira kugaragara nk’umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza mu muziki nyarwanda.

Indirimbo MWIZA ni yo yatangiye kwerekana ubushobozi bwa “Pax Li” mu buryo bweruye. Uyu muhanzi ukiri muto yagaragaje ko afite ijwi rifite umwimerere, amagambo atuje ariko arimo ubusizi, n’injyana ikurura urubyiruko rwumva umuziki w’iki gihe, Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko “MWIZA” ari yo mbarutso yatumye Pax Li agira icyizere cyogukomeza urugendo rwe mumuziki.

Pax Li afite uburyo yandika amagambo ashobora gutuma umufana aryoherwa namagambo aryoheye amatwi, nyuma ya “MWIZA”, Pax Li yongeye kugaragara mu ndirimbo “DORE” afatanyije na King Arthur. Ubufatanye bw’aba bahanzi bwatumye abantu barushaho kumenya Pax Li, by’umwihariko kubera injyana nziza, amajwi akosowe mu buryo bunogeye amatwi, ndetse n’amashusho afite ireme.

Abakurikira umuziki we bavuga ko “DORE” ari imwe mu ndirimbo zamufashije gutera intambwe ijya ku ruhando rw’abahanzi bafite ejo hazaza, binyuze mu guhuriza hamwe injyana y’afrobeat mu majwi arimo ubuhanga, ubu aheruka gushyira hanze indirimbo  yise “I’M SORRY” ikaba  iri kumbuga nkoranyambaga akoresha arasaba abakunzi be mdetse n’abakunzi bumuziki muri rusange gukomeza kumushyigikira.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *