Umuramyi Cynthia Umulisa ni umwe mu baramyi b’abakobwa bagaragaje urugendo rufite icyerekezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ze zubakiye ku buhamya bw’ubuzima bwe no ku kwizera kudahungabana, zabaye isoko y’ihumure ku bantu benshi.

Umulisa cynthia yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo “Ni Yesu”, ikaba arimwe mundirimbo zagaraje ko afite impamo idasanzwe mu muziki wo kuramya Imana. Iyi ndirimbo yagarutse ku kwemera Yesu Kristo nk’ishingiro ry’ibyiringiro by’umukristo, inahinduka igihangano cyumvikanye cyane mu nsengero no mu bitaramo byo kuramya Imana. Nyuma yaho Yakurikijeho indirimbo yise“Amasambu”, igaruka ku gusenga no gutegereza igihe cy’Imana. Muri yo ndirimbo, Umulisa Cynthia yagereranyije imigisha n’amasambu akeneye guhingwa no kwitabwaho, ashimangira ko kwihangana no kwizera ari ingenzi mu rugendo rw’umukristo. Mu ndirimbo “Ubutayu”, Cynthia yagarutse ku bihe bigoye umuntu anyuramo mu buzima, agaragaza ko n’iyo umuntu yaba ari mu butayu bw’ibigeragezo, Imana itamutererana, ahubwo imuba hafi ikamuyobora.

Indirimbo “Ushuhuda” yo ishimangira akamaro ko gutanga ubuhamya bw’ibyo Imana ikorera abantu. Cynthia yayikoresheje ashimira Imana ku byo yamukoreye, anashishikariza abakristo kudaceceka, ahubwo bagashimangira ibyo babonye n’ibyo banyuzemo. Yakomeje asohora “Ananipenda”, indirimbo iririmbwe mu Giswahili, isobanura urukundo rukomeye kandi rudacogora rw’Imana ku muntu. Iyi ndirimbo yagaragaje ko ubutumwa bwe burenga imipaka y’indimi n’aho abantu batuye, igahuza imitima y’abakristo bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Mu ndirimbo “Ubutware”, Cynthia yagarutse ku bubasha n’ubwami by’Imana, ashimangira ko Imana ari Umwami w’ibihe byose, kandi ko abayiringira babeshwaho n’ubwami bwayo budashira.

Nyuma y’izo ndirimbo zose, Cynthia yongeye kugaragara mu muziki asohora indirimbo nshya y’amashusho yise “Ajya Arema Inzira”, ari na yo indirimbo ye aherutse gushyira ahagaragara. Iyi ndirimbo ni ubuhamya bwimbitse bw’ubuzima bwe, aho agaragaza ko mu masomo, mu murimo we w’umuziki no mu kwiyubaka, yabonye Imana imuremera inzira atari yiteze.
Cynthia ashimangira ko “Ajya Arema Inzira” ari indirimbo igamije gukomeza imitima y’abari mu bihe byo kwibaza ejo hazaza, ikabibutsa ko Imana ari yo yonyine irema inzira nyayo, kandi ko kwicira inzira ku giti cyacu bishobora kudushyira mu kaga. Nubwo yari amaze igihe atagaragara cyane mu ruhando rw’umuziki, Cynthia Umulisa yemeza ko agarutse afite imbaraga nshya n’icyerekezo gishya, aho ateganya gukomeza gusohora indirimbo zigamije guhumuriza imitima no gukomeza ukwizera. Ku bwe, intego nyamukuru y’indirimbo ze zose ni imwe: gutangaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kwigisha abantu urukundo n’ubugwaneza by’Imana, no kubashishikariza kureka guhanga amaso ku by’isi, ahubwo bakishingikiriza ku Mana.

