Umuraperi “Haj P”: Ijwi Rishya Rihumeka Icyerekezo Gishya muri Hip Hop Nyarwanda.

Umuziki wa hip hop nyarwanda ukomeje kugira imbaraga z’abasore n’inkumi bafite impano nshya, cyane mu njyana ya Rap “Haj P” ni izina rishya rihamya ko ejo hazaza ha rap mu Rwanda hafite icyizere. Uyu musore ukiri muto umunsi kumunsi aragenda ashinga imizi mu ruhando rw’umuziki, akoresheje amagambo akomeye mu njyana ya Hip hop aho yahisemo kuririmba ku buzima bwa buri munsi.

Haj P yatangiye kumenyekana binyuze mu ndirimbo zagiye zikora ku mitima y’abakunzi ba hip hop. Uhereye ku ndirimbo “Udasara” ,“Urugendo yakoranye na Remmedy kongwe” Ndetse niyo yise “Umutima,” yagaragaje ko afite ijwi rifite imbaraga kandi amagambo ye akubiyemo ubutumwa. Kuri ubu, indirimbo ye nshya yise “Ibaruwa” ikomeje kugenda ivugwaho cyane, kuko irimo amarangamutima akomeye aho agaragaza uruhande rwe rwo kwigarurira abakunzi ba hip hop.

Haj P aririmba mu buryo bujyanye n’imibereho y’abasore n’inkumi b’iki gihe: ibibazo by’urukundo, inzozi z’ubuzima, n’iterambere mu by’ubuhanzi. Haj P akoresha amagambo yoroshye ariko yinjira ku mutima, bigatuma umuryango mugari w’abakunzi ba muzika byumwihariko injyana ya Rap barushaho kumwiyumvamo.

Abakurikira umuziki we bavuga ko afite icyerekezo gishya, kuko yunganira injyana gakondo ya hip hop n’umwimerere w’umuco nyarwanda. Abakunzi be muri muzika bamaze kumwita “umwe mu bazahindura hip hop nyarwanda mu myaka iri imbere.”

Haj P arimo gukora ku mishinga mishya, harimo no gukorana n’abandi bahanzi b’inshuti ze, kandi arashaka kugera ku rwego mpuzamahanga. Ku bakunzi b’injyana ya rap mu Rwanda, izina Haj P ni iryo kwitaho Dore ko ubwo aheruka kuganira ni tangazamakuru yavuzeko Afite umushinga wo gushyira hanze Ep azatangaza muminsi irimbere.

Haj P ni umwe mubatanga ikizere muri Hip hop nyarwanda, Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Umutima”, inkuga yanyu nugukomeza gukurikirana ibikorwa bye.

 

 

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *