Urugendo Rw’umunyabigwi w’ibihe byose”Arnold Schwarzenegger”

Mbese wigeze wibaza uko umusore wavukiye mu muryango ukennye muri Austria yaje kuba umwe mu bantu bakomeye ku isi?

 

Uyu ni Arnold Schwarzenegger, umugabo watangiriye mu mikino ngororamubiri, yinjira muri sinema akayobora Hollywood, hanyuma agatangaza isi yose ajya muri politiki. Iyi ni inkuru y’umuntu utigeze areka inzozi ze, ahubwo akazitwara nk’intwaro yo gutsinda ibikomeye byose mu buzima.

Arnold Alois Schwarzenegger yavukiye ku itariki ya 30 Kanama 1947, mu mudugudu muto muri Austria. Yakuriye mu muryango utifashije, aho se yari umupolisi ukaze cyane. Mu gihe abandi bana baterwaga imbaraga no gukina umupira w’amaguru, we yarotaga kuzaba umuntu ukomeye muri Amerika.

Afite imyaka 15, Arnold yatangiye kwiyegurira imyitozo ngororamubiri (bodybuilding), akabyuka kare buri munsi akikorera ibikoresho bitari byoroshye. Imitsi ye ntiyakuze kubera guhurwa, ahubwo yakuze kubera icyerekezo.

Kugira ngo inzozi ze zibe impamo, Arnold yakoraga imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, akareba amafoto y’abakinnyi b’imbaraga (bodybuilders) bo muri Amerika, maze agasaba Imana kuzagera iyo bigeze.

Mu 1967, Arnold yabaye Mr. Universe bwa mbere afite imyaka 20, aba umukinnyi muto wabigezeho mu mateka. Ibi byari intangiriro y’ubutwari bwe mu gukoresha imbaraga n’ubwenge mu kubaka umubiri udasanzwe.

Yegukanye Mr. Olympia inshuro 7, akaba umwe mu bagabo bamenyekanishije bodybuilding ku rwego mpuzamahanga. Igihe cyose yabaga ku rubyiniro, abantu baratangaraga bati: ‘Uyu muntu si umuntu usanzwe!’

Ariko Arnold ntiyashakaga gusa kuba umuhanga mu kwerekana imitsi, yashakaga ikintu kirenze ibyo.

Nyuma yo kwigaragaza muri bodybuilding, Arnold yateye intambwe nini ajya muri sinema. Nyamara, byari ikibazo gikomeye kuko abantu bamusekaga bavuga ko afite ijwi ridakwiye, izina rivunanye, ndetse ko imitsi ye ari myinshi cyane ku mukinnyi wa filime.

Ariko se, ni iki cyabujije Arnold? Nta na kimwe!

Mu 1982, yabonye amahirwe muri filime ‘Conan the Barbarian’, filime yatumye abantu batangarira uyu mugabo w’imitsi myinshi. Nyuma yaho, mu 1984, yahise ahindura amateka ya sinema ubwo yakinnye muri The Terminator, aho yavuze bwa mbere amagambo yamugize icyamamare:

“I’ll be back!”

Iyi filime yamugize icyamamare, imuha ubushobozi bwo kwigarurira Hollywood. Yakinnye izindi filime nka:

Predator (1987) – Filime yatumye abantu bamwita umwami wa action movies.

Total Recall (1990) – Igaragaza imbaraga ze nk’umukinnyi uzi gukina ibihe bikomeye.

True Lies (1994) – Yerekanye ko ashobora no gukina filime zirimo urwenya n’ibikorwa bikomeye.

Nk’uko twari tubizi, Arnold ntiyari umuntu usanzwe! Mu 2003, yatunguye abantu bose atangaza ko agiye kwiyamamaza ku mwanya wa Guverineri wa California.

Benshi babanje kumuseka, bavuga bati: “Ese umukinnyi wa filime azayobora iki?”

Ariko ubwo amatora yabaga, Arnold yatsinze ahita aba Guverineri wa 38 wa California, aba umunyamahanga wa mbere wabigezeho muri iyo leta. Yayoboye kugeza mu 2011, yibanda ku guteza imbere ubukungu no kurengera ibidukikije.

Mu gihe yayoboraga, bamuhimbye izina “The Governator”, bikomoka kuri filime ye The Terminator.

Nyuma ya politiki, Arnold yagarutse muri sinema, agakomeza gukina muri filime nka The Expendables na Terminator: Dark Fate (2019).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *