Urumuri mu Gicuku cya Hip Hop: Urugendo rwa Shami Shainy

Mu mihanda y’i Kigali, ahaturuka amajwi y’ukuri, humvikana izina rigenda rirushaho gukura

Shami Shainy, Uyu ni umusore, utari wamenyekana cyane mu itangazamakuru cyangwa mu bitaramo bikomeye, ariko ari kubaka izina rihamye binyuze mu ndirimbo ze amaze gushira hanze.

Indirimbo “IKIMENE” ni imwe mu zamenyekanishije Shami Shainy Aho, agaragaza umusore wakuriye mu buzima bugoye, atagira ubufasha buhagije, ariko ugendera ku ntego gukomeza inzira nubwo byaba bigoye. Avuga uko abantu atigeze asinya ngo abe ariwe utsindwa  ariko agahindura uburibwe ubushobozi bwo gukomeza gutera intambwe ,muri hip hop, iyi ndirimbo ntivuga gusa ku mubabaro, ahubwo ni nk’ikirenga cy’ubutumwa buvuga ngo “nawe ushobora gutsinda, uko waba umeze kose”

Mu yindi ndirimbo ye “I Ain’t Your League”, Shami Shainy aririmba ku muntu ugomba kumenya agaciro ke, Ni nk’inkingi y’umusore umaze gukura, uzi ko atakiri umwana uvunwa n’amagambo cyangwa abantu batamwemera,
Ahamagarira urubyiruko kudashaka kuba ibyo batari, ahubwo kwihangana, bagakora ibyo bashoboye aho bari hose.

Mu ndirimbo “Liboma”, Shami Shainy afatanyije n’abandi bahanzi nka Daus na Kweffa, akomeza kugaragaza ubuzima bw’abasore bafite ubushake bwo guhindura ejo hazaza. Indirimbo ibumbatiye ibintu bibiri: ukwishyira hamwe n’inyota yo gutsinda, ariko binyuze mu guhangana n’inzitizi.

Icyihariye kuri Shami Shainy ni uko adakora indirimbo zo gushimisha abantu gusa. Iyo usubije amaso inyuma mu bihangano bye, ubona ishusho y’umuraperi utanga ubutumwa mu rugendo rw’ubuzima.

Uyu munsi, Shami Shainy ari mu rugendo rwo gukora kuri mixtape atari yashyira ahagaragara, yitezweho uburyohe bwa hip hop i Kigali . Azashyira imbere inkuru zirimo isomo, inama, n’ubutumwa bugamije kuzamura urubyiruko mu rugendo rw’ubuzima. Afite kandi gahunda yo gukora, Collabos n’abandi baraperi bafite umutima nk’uwe.

shami shainy ati:“Buri muntu afite icyo ahagarariye. Njyewe nihaye gutuma abatavugwa bavugwa.”

Shami Shainy ntabwo yifuza kuba icyamamare kidasanzwe. Icyo yifuza ni ukuba ijwi ry’abakiri hasi, ariko bafite impano, inzozi, n’ukuri kwabo. Urumuri rwe rushobora kuba rutaratse cyane, ariko ni rwo ruzatuma hip hop nyarwanda isubirana ubusobanuro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *